RGB itangaza ko ibijyanye n’umutekano rusange w’igihugu byishimiwe n’abaturage ku gipimo cya 95.54%, kubungabunga umutekano biri kuri 96,92% na ho ubumwe, ubwiyunge n’imibanire by’Abanyarwanda bikaba biri kuri 95,32%.
Mu nama yahuje RGB, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, hagaragajwe ko mu bibuza umudendezo abatuye Umujyi wa Kigali harimo ubujura.
Imibare igaragaza ko 87,3% by’abatuye mu Karere ka Nyarugenge bakoreweho ubushakashatsi, babuzwa umudendezo n’ubujura, mu Karere ka Kicukiro bakaba 75% naho muri Gasabo ni 74,3%.
Ubutekamutwe bukoreshwa ikoranabuhanga buhangayikishwa abatuye i Nyarugenge ku rugero rwa 79,2%, muri Kicukiro ni 73% na ho Gasabo ni 67,7%.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ribuza amahwemo abatuye muri Nyarugenge ku rugero rwa 62,7% muri Gasabo ni 50,9% na ho Kicukiro ni 49,6%.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihungabanya umudendezo w’abatuye mu Karere ka Nyarugenge ku gipimo cya 60,9%, Gasabo ni 50,9% na ho Kicukiro ni 49,6%.
Abaturage kandi bagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zibangamiye umudendezo wabo ku gipimo cya 56,2% mu Karere ka Nyarugenge, mu karere ka Kicukiro ni 50,1% mu gihe abo muri Gasabo byagaragajwe na 38,9%.
RGB igaragaza ko “Umudendezo w’abaturage ukwiye kongerwamo imbaraga, bigashyirwa mu byihutirwa.”
Ibikorwa byo kwiyahura byo bibangamiye umudendezo w’abatuye muri Nyarugenge ku ijanisha rya 22%, muri Gasabo ni 13,7% mu gihe abo muri Kicukiro ari 10.4%.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagaragaje ko byinshi mu bibangamiye abaturage biba bimaze igihe, ahubwo inzego za Leta zigomba gushaka ibisubizo ku bibazo bibabangamiye.
Ati “Iyo serivisi itagenda neza ubushakashatsi burabigaragaza, abaturage bacu barisanzuye barabigaragaza kuko batishimye bisaba ko aho kugira ngo dusubireyo tujye kubabaza ngo twabikora neza gute, ahubwo twebwe twishakamo ibisubizo tukajya mu baturage tuvuga ngo twabonye ibisubizo by’ibibazo kuko byinshi mu bibazo bizwi, bimaze imyaka bikenewe kubonerwa umuti ariko hakaba n’aho bagenda bashima buri mwaka n’inzego z’umutekano.”
Ku bibazo abaturage bahuye na byo mu mezi 12, Akarere ka Gasabo kayoboye utundi haba mu bavuga ko bahuye n’amakimbirane yo mu ngo, guhoza ku nkeke no gutoteza, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, gukubita no gukomeretsa, gutandukana kw’abashakanye, n’inda ziterwa abangavu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko bugiye kongera imbaraga mu ngamba zo guhangana n’ibyaha bibuza abaturage umudendezo by’umwihariko muri Nyarugenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!