Ubuhamya: Yasambanyijwe n’umupadiri wa Diyosezi ya Gikongoro afite imyaka 13

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Igitsina gikomeje gusiga icyasha abihayimana muri Kiliziya Gatolika, aho bamwe muri bo badasiba kuvugwaho ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, gufata ku ngufu no gushuka abana bakiri bato bakabangiza.

Kenshi na kenshi ibi bikorwa bivugwa mu Burayi, Amerika y’Amajyepfo, Aziya n’ahandi ariko wagera muri Afurika ugasanga bitarafata intera ndende ku buryo hari n’abatekereza ko ibikorwa nk’ibi bitabarizwa kuri uyu mugabane.

Abafite iyi myumvire bashobora kuba bibeshya kuko no mu Rwanda birahari. Uretse umwe Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yemera ko yahagaritse kubera ibikorwa nka biriya by’urukozasoni, hari abandi batavugwa bagiye basambanya abana cyangwa bakabakorera ibindi bikorwa by’urukozasoni.

Urugero ni urwa Gasore [izina ryahinduwe], wasambanyijwe n’Umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro ubwo yari afite imyaka 13, mu gihe uwo mupadiri yari afite imyaka 35. Ntibyarangiriye aha kuko Padiri yashatse kubigira akamenyero umwana yabyanga akamwirukanisha mu ishuri amubeshyera ko yamwibye.

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ubuhamya bw’ibyabaye mu myaka 12 ishize ku mwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ahitwa i Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu twise umwana ubu yabaye umugabo kuko afite imyaka 25 y’amavuko, akaba afite umugore n’umwana umwe.

Mu buhamya bwe yatangiye agira ati ‘‘Mvuka mu Karere ka Kamonyi, uwo mupadiri nawe niho avuka ariko imirenge iratandukanye. Namumenye kubera ko nigaga mu mashuri abanza yigishaga ku ishuri ryisumbuye, mushiki wanjye nawe yigishagayo najya kureba mushiki wanjye rero n’uwo mupadiri nkamubona.’’

Gasore arangije amashuri abanza bamwohereje kwiga mu ishuri ryisumbuye riri mu Murenge wa Ruramba mu yahoze ari Rwamiko, muri icyo gihe uwo mupadiri nawe yari yaroherejwe gukorera muri Paruwasi Ruramba hafi y’iri shuri.

’Yansambanyije inshuro umunani’

Uyu mupadiri yagiye gusoma Misa aho uyu mwana w’umuhungu yigaga, irangiye umwana ajya kumusuhuza, aramwibwira undi aramwibuka niko kubwira abayobozi b’icyo kigo ko uwo mwana ari mwene wabo bazajya bamureka akajya kumusura. Umwana atangira kumusura ubwo.

Ati ‘‘Bwa mbere numvise mbabara mu kibuno ariko sinamenye ibyambayeho, yakomeje kujya ansaba kumusura uko ngiyeyo akansambanya, inshuro yansambanyije ndumva ari nk’umunani. Nageze aho ndamenyera kubera ukuntu nabonaga ankunze ampa ibintu bitandukanye hari n’ibihembwe bitatu yanyishyuriye amafaranga y’ishuri.’’

Akomeza avuga ko ibyo yakorerwaga n’uyu mupadiri bitamushimishaga, ahubwo ngo yakurikiraga impano zitandukanye yamuhaga. Yageze ubwo amugurira na telefone kugirango igihe azajya amushakira ajye amubona atiriwe ajya kumureba ku ishuri, dore ko ngo yajyaga kumwizanira kuri moto, ubundi akamutumaho, ngo hari n’igihe yamubwiraga ngo asabe uruhushya abeshya.

Ati ‘‘Hari nk’umunsi yansabye kubeshya ko ndwaye, yarambwiye ngo nikoze kwa muganga nindangiza mpite njya kumureba kubera ko Paruwasi aho iri hegeranye no kwa muganga hafi y’ahitwa i Mata aho bahinga icyayi. Nageze aho numva ibyo bintu birandambiye yampamagara nkanga kumwitaba, yaza kundeba nkamwihisha.’’

Yambeshyeye ko namwibye Laptop na Flash Disk

Padiri amaze kubona ko umwana yamwiyimye, ngo yafashe inzira ajya ku kigo yigagaho, amuregera abayobozi avuga ko yamwibye, abayobozi bafata icyemezo cyo kumwirukana burundu, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa kabiri.

Ati ‘‘Abayobozi bemeye ibyo padiri ababwiye batazuyaje, icyo gihe nakorewe ihohoterwa rikomeye n’ubuyobozi bw’ishuri mu maso ya padiri bansaba kuvuga aho nashyize ibyo nibye, ndakubitwa cyane. Uretse kuvuga ngo arambeshyera nta kindi navugaga. Batumyeho ababyeyi banjye nuko baranyirukana ndataha.’’

Ingaruka gusambanywa na padiri byamugizeho

Iyo yibutse ibyamubayeho arashavura, dore ko niyo muvugana wumva ikiniga mu ijwi rye. Ibyamubayeho ngo byaramuhungabanyije ku buryo kuva ubwo kugeza ubu, adashobora kwinjira mu kiliziya cyangwa mu rusengero.

Mu mwaka wa 2017 akora ubukwe, ntiyigeze asezeranira mu Kiliziya cyangwa mu rusengero ndetse ngo n’uwabimubwiraga wese barabipfaga, ariko abo mu muryango we bakayoberwa impamvu.

Ikindi kandi ngo yifuza ko n’abazamukomokaho bose nta numwe uzagira aho ahurira na Kiliziya. Yaduhaye urugero rw’ukuntu umwana wa mukuru we yatsindiye kujya kwiga mu iseminari, agakoresha amayeri kugira ngo atajyayo kandi akabigeraho.

Inama agira abakiri bato ni ukwirinda impano bahabwa n’abantu cyangwa ubundi bufasha bahabwa kuko ngo hari igihe buba butagamije ineza.

Umuco wo guceceka, inzitizi ku kubona ibimenyetso

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abapadiri basambanya abana kivugwa ku Isi hose kandi ko cyahagurukije Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis.

Ati ‘‘Ikibazo cy’abapadiri basambanya abana kivugwa hirya no hino ku Isi, ariko nyine biragoye kubona ibimenyetso. Nka hano iwacu mu Rwanda murabizi ko abanyarwanda tugira umuco wo guceceka n’uwakorewe ayo mahano ntashobora kuza ngo abitubwire. Amakuru atugeraho ni ibihuha nta bihamya biba bihari.’’

Yakomeje ati ‘‘Sinakubwira ko ibyo bintu bidahari, kuko ngirango mu mezi atandatu ashize i Butare harangiye urubanza rw’uwari Padiri witwa Misago Deo, waregwaga icyo kintu, ubu yagizwe umurayiki usanzwe. Uwo ibyo bintu bigaragayeho hakaboneka n’ibimenyetso nta kabuza arabihanirwa.’’

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, akomeje kugaragaza kutihanganira abihaye Imana basambanya abana, agasaba abasenyeri n’abakaridinari kudahishira uwakoze aya mahano.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza