Ubuhamya: Ubuzima bw’abana b’imvange u Bubiligi bwambuye ba nyina mu Rwanda, Burundi na RDC

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Abana babarirwa mu 20 000, bavutse hagati ya 1940 na 1950, ku bagabo b’Ababiligi n’abiraburakazi bo mu Rwanda, Burundi na RDC, boherejwe ku ngufu kurererwa mu Bubiligi, mu bigo by’abihayimana ba Kiliziya Gatolika.

Aba bana bavutse mu gihe cy’ubukoloni bw’u Bubiligi muri biriya bihugu, ba Se barabihakanye ndetse bamwe ntibahabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi, babaho batagira igihugu bongera kububona babuguze.

Mbere yo kujyanwa mu Bubiligi, benshi muri aba bana bajyanywe mu kigo cyari i Save mu Majyepfo y’u Rwanda, cyari cyaragenewe by’umwihariko abana b’imvange z’amaraso y’abazungu n’abirabura. Ibigo nk’iki byari no muri Congo.

Akenshi, kubera ingaruka z’ipfunwe ryaterwaga na politike y’ivanguraruhu yakorwaga na leta ya gikolini y’u Bubiligi, ababyeyi b’ababiligi ni bo bijyaniraga abana babo mu bigo by’impfubyi nyamara bari bafite ababyeyi bombi.

Benshi mu bagore b’Abanyarwandakazi, Abarundikazi n’abanyekongokazi, bambuwe abana babo ku mezi macye nyuma y’ivuka, ntibongeye kubaca iryera.

Mbere gato y’igihe cy’ubwigenge muri ibyo bihugu, abana b’imvange bari bazwi nk’aba mulatres cyangwa abalatiri mu Kinyarwanda, bavanywe muri Afurika bajyanwa mu Bubiligi. Ababyeyi babo b’abirabura babwiwe ko bagiye kwiga.

Hagati ya 1959 na 1962 nibwo u Bubiligi bwatandukanyije abana ibihumbi na ba nyina ndetse n’abavandimwe babo. Bahinduriwe amazina, umwirondoro, ndetse n’ibibaranga. Bamwe muri abo bana bashoboye kugumana agace k’umuco wabo ndetse no kwiga indimi kavukire.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, abana bavutse bakanajyanwa mu Bubiligi muri ubwo buryo, baharaniye ko aya mateka mabi yakozwe na leta ya gikoloni amenyekana kandi agasabirwa imbabazi ku mugaragaro.

Mu kiganiro bamwe muri abo bana; Germaine Dervan Nancy, Léopold Roire na Simone Collet, bagiranye na BBC, bagarutse ku buzima babayemo mu kigo cy’i Save, uko bajyanywe mu Bubiligi n’ibindi.

Germaine Dervan Nancy wavukiye mu Burundi mu 1944, akurira i Save mu Rwanda, mu 1960 ajya i Burayi aba umuforomo w’indwara zo mu mutwe.

Se yamukuye kwa nyina afite amezi atandatu aramurera kugeza agize imyaka itatu amushyira i Save, aho barereraga abana b’abalatiri niko bitwaga niho yakuriye kugeza agiye i Burayi.

Ati “Yaramfashe yirukana mama yabanaga n’undi mugore w’Umurundikazi wari mama wacu, niwe wandeze kugeza ngize imyaka itatu ariko na we yabyaye umwana. Igihe nagize imyaka itatu, papa njyewe na murumuna wanjye atujyana i Save mu babikira kugira ngo baturere kuko papa ntabwo yashakaga ko tuba hamwe n’abirabura”.

Avuga ko impamvu papa wabo atashakaga ko babana n’abirabura ari uko ‘abazungu bavugaga ko abirabura ari ibikoko ko batari gushobora kuturera neza. Papa ntabwo yigeze atwemera nk’abana be atujyana mu babikira adusigayo ntabwo yigeze agaruka kutureba. Nahabaye ubuzima bwanjye bwose kugeza nje i Burayi, nari mfite imyaka 16”.

Léopold Roire wavukiye i Gatumba mu Rwanda hafi ya Kigali mu bilometero nka 60, ku myaka ibiri Se yamujyanye i Save baramurera kugeza afite imyaka 12, yimurirwa mu kindi kigo cya Nyangezi muri Congo.

Ati “Mama namubonaga rimwe na rimwe yaje kunsura, ntabwo yararaga i Save, yazaga kunsura agataha nimugoroba. Hanyuma namenye mama nagiye iwe icyo gihe nari mfite ikiruhuko i Nyangezi nashoboraga kujya iwe nibwo namubonye amezi abiri mu biruhuko binini. Amezi abiri niyo gusa namenye mama mu buzima bwanjye bwose”.

Ubuzima bw’i Save

Léopold Roire avuga ko ababikira b’i Save abona barakoze akazi keza kuko batishwe n’inzara, baryamaga neza, bakigishwa kubara no kuvuga Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Gusa Germaine avuga ko nubwo bafashwe neza hari ubwo bakubitwaga, abana bakabaho bababaye kuko batabonaga ba nyina na ba Se.

Ati “Ntabwo twashoboraga na gato gusubira mu babyeyi bacu, mama yashoboraga kuza kutureba ariko ntabwo twashoboraga kujyana na we kuko ababikira n’abazungu bavugaga ko ‘badusubiza mu tuzu tw’ibyatsi’ ariko abazungu [ba papa] igihe bazaga kureba abana babo, abana bashoboraga kujya kwa papa kuko bari abazungu”.

Akomeza avuga ko kurererwa mu kigo nk’icy’imfubyi kandi bafite ababyeyi bombi bitamubabazaga kuko nta bundi buzima bwo kubana n’ababyeyi yari azi, uretse kuba gusa mu nzu y’abana benshi cyane.

Aba bana bavutse ku Babiligi bavuga ko ubwo bari i Save bangaga cyane abirabura kuko nabo batabakundaga na gato. Uru rwango rwaturutse ko ubwo ku cyumweru babaga bagiye mu misa abana b’abanyarwanda babateraga amabuye, bakabapfura imisatsi bavuga ngo ni ba rusatsi, bakabita ibinyendaro.

Abana b'imvange z'abazungu n'abiraburakazi bari i Save aho barererwaga
Abana babyawe n'Ababiligi mu gihe cy'ubukoloni bari i Save

Uko baje kujya mu Bubiligi

Germaine asobanura ko ubwo umubikira wabareraga yumvaga ko hari ubwigenge bwa Congo, yagize ubwoba akabwira umwami w’u Rwanda, Rudahigwa, ngo ‘ese igihe ababiligi bazagenda abo bana bose twareze muzabafata gute?. Umwami akamubwira ngo ‘ntacyo tuzakora’.

Iri jambo ngo ryateye ubwoba umubikira atekereza ahandi abo bana bashyirwa hatameze nko muri Afurika, kuko n’ubundi aho babaga nta birabura babanaga. Umubikira yabwiye Ababiligi ko abo bana bagomba kubishingira.

Yarababwiye ati “Ntimutabikora njyewe nzi ba papa babo bose, ntimudakora ikintu ngo mubajyane i Burayi, nzabivuga mu binyamakuru by’u Bubiligi, nzavuga amazina yose y’abo babyeyi bashyize abana bose iwanjye”.

Ababiligi bagize ubwoba bajyana i Burayi abo bana barererwaga i Save bavuga ko babajyanye kwiga ariko ntibigera bababwira ko bazabasubiza aho bakomoka.

Germaine avuga ko bari bishimye cyane kujya i Burayi kuko babwirwaga ko ari igihugu cy’ababyeyi babo.

Ati “Ababikira batureraga baduha uburere bubogamiye ku ruhande rw’abazungu n’igihe twakoraga nabi baratubwiraga ngo mumeze nk’abirabura twagombaga kubasiga mu nzu z’ibyatsi, twakora neza bakatubwira ngo murimo gukora neza nk’ababyeyi banyu b’abazungu”.

Ababikira bari bafite imiryango mu Bubiligi, niyo yazaga kubafata bakajya kuhaba mu myaka ya mbere.

Mbere yo kujyana umwana i Burayi ababyeyi bagombaga kujya gusinya, ariko iyo batababonaga habaga ikimeze nk’urubanza hagati y’abirabura n’abazungu. Abazungu baravugaga ngo turashaka ko uyu mwana ajya i Burayi gukomeza kwiga.

Germaine avuga ko ageze i Burayi muri uwo muryango bari bafite umuboyi [umukozi wo mu rugo], bakamwirukana, umugore waho akamwigisha guteka, kumesa n’amaboko, akazi atari yarigeze akora ari i Save kuko bari bafite ababikoraga.

Ati “Namaze imyaka itanu ntiga kandi baranzanye ngo nige, aho banshyiraga hose nabaga umuboyi kandi nshaka kuba umunyeshuri”.

Abana bari kumwe n'umubikira umwe mu babareraga
Abana barerwaga n'abazungu bakabatoza kwanga abirabura

Imbabazi zasabwe n’u Bubiligi

Tariki 4 Mata 2019, Minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, ku nshuro ya mbere mu mateka, yemeye ko ibyakozwe na leta y’ubukoloni y’u Bubiligi byari ivangura, byatandukanyije imiryango kandi bitera akababaro ababikorewe bose. Asaba imbabazi mu izina rya guverinoma.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Bubiligi, turasaba imbabazi abana babyawe mu gihe cy’ubukoloni n’imiryango yabo kubera akarengane n’umubabaro bahuye na wo”.

Yakomeje yihanganisha ababyeyi b’abo bana kubera gutandukanywa n’abo babyaye.

Hashize imyaka ibiri Kiliziya Gatolika isabye imbabazi kuri iki kibazo. Umwaka ushize kandi abadepite mu Bubiligi basabye guverinoma yabo gufasha abana bahuye n’iki kibazo guhura n’ababyeyi babo b’umubiri kandi bagahabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Germaine avuga ko izi mbabazi yazakiriye neza kuko iyo abazungu badashyiraho ivangura hari abazungu benshi bari kugumana abana babyaye na ba nyina bakabarera.

Leopold we abona gusaba imbabazi ari amagambo kuko icyo bashaka ari uko bamenya ko umuntu ari umuntu atagomba kubonwa ku ibara ry’uruhu.

Ati “Ibyo Minisitiri w’Intebe yavuze ni ‘umukino wa politiki. Bagombaga kuba barabikoze mu myaka myinshi. Reba igihe twaje hano, kugira ngo tube icyo turi twirwanyeho”.

Abana bavutse ku Babiligi n’abiraburakazi bageze i Burayi bafite pasiporo y’ababiligi, ariko icyari Ruanda-Urundi kibonye ubwigenge barazamburwa ndetse n’indangamuntu z’ababiligi, bongera kubona ubwenegihugu babuguze.

Nka Leopord kugira ngo abe umubiligi yagombye kwishyura amafaranga, ibihumbi 20 by’u Bubiligi. Avuga ko baguze ubwenegihugu batari bakwiye kugura bityo niba harasabwe imbabazi bagomba gusubizwa amafaranga kuko bari abana b’ababiligi.

Bifuza kandi ko iri vangura Ababiligi bakoze mu Rwanda, u Burundi na RDC ryigishwa rikamenyekana kuko hari benshi batazi ibikorwa bya kinyamaswa abakoloni b’Ababiligi bakoze muri aka karere.

Bamwe mu bana bajyanywe i Burayi mu kiswe kwiga
Urwandiko umubyeyi yasinyaga yemera ko umwana we ajya i Burayi kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza