Ni ukugira ngo abashakashatsi ndetse n’abanyamakuru igihe icyo aricyo cyose babukenereye babashe kububona mu buryo buboroheye.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Minisitiri Bizimana yavuze ko babifashijwemo n’inzobere zo mu kigo cya Mémorial de la Shoah cyo mu Bufaransa, hagiye guherwa ku buhamya bugera mu gihumbi bw’akusanijwe mu majwi n’amashusho maze bukandikwamo ibitabo bugakinamwo n’amafilime bigashyirwa ku mbuga zitandukanye za Internet.
At “Ubu turateganya igikorwa cyo gukora ku buryo ubwo buhamya buvamo ibitabo, bugakoreshwa no muri za filime mu buryo bugufi, bukajya bushyirwa kuri You Tube ndetse no mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga”.
Ubu buhamya buzabikwa ni ubwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi,abarinzi b’igihango ndetse n’ubandi bwagiye butangwa mu bihe bitandukanye.
Kubungabunga ibimenyetseo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bifite akamaro kanini mu kwigisha abantu uburyo Jenoside yateguwe,uko yashyizwe mu bikorwa ,ingaruka yasigiye u Rwanda ndetse n’uburyo ikwiye gukumirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!