Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Gataraga ahagana saa mbili za mu gitondo. Uretse abapfuye hanakomerekeyemo abandi 36 bahise batabarwa bajyanwa kwa muganga.
Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye IGIHE ko yatewe n’umuyaga kandi ubwo bwanikiro butari bukomeye mu gihe bwariho ibigori byinshi cyane. Aba baturage banemeza ko bwari burimo abantu benshi biganjemo abagore.
Umukuru w’Umudugudu wa Rugagi mu Kagari ka Gasagara iyi mpanuka yabereyemo, Kayumba Jean Nepomuscene, yagize ati “ Byatewe n’umuyaga; abantu bagize gutya bahita bumva ikintu kirabagwiriye barakomereka abandi barapfa, abo niboneye bapfuye ni 10 abandi barenga 30bakomeretse ariko nyine nta wuzi niba nta bandi bari bupfire kwa muganga.”
Hakuzweyezu Theogene, yavuze ko ibigori byagwiriye abaturage ari ibyo bari bamaze gukura mu murima banze kubisiga ku gasozi bakaba bakoreraga muri koperative y’abahinzi batungurwa no kugwirwa n’ubwanikiro.
Yongeyeho ko harimo abantu bagera ku 100 ndetse hari n’umubyeyi wapfiriyemo ari kumwe n’umwana we.
Niyibizi Claude utuye hafi y’aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko bumvise ikintu gikubise barikanga bahageze basanga ni ubwo bwanikiro bwagwiriye abantu. Inzego zibishinzwe ngo zahise zibatabara n’inkomera zijyanwa kwa muganga.
Yagize ati “ Twumvise ikintu gikubita turikanga tuje tubona byarangiye bamwe tubakuramo ari bazima abandi bapfuye.”
Bamwe mu barokotse iyi mpanuka bavuze ko ibiti byubakishije ubu bwanikiro byari bishaje ndetse byari byaratangiwe kuribwa n’imiswa.
Umusore umwe mu bari mu bwanikiro yagize ati “Ubusanzwe twari abantu benshi bafatika muri make twari benshi kuko twarimo dusharika ibigori tumanika hejuru kuri biriya biti abandi bamwe bari hagati abandi bari hepfo. Aba ruguru bagerageje cyiguye cyagwiriye ab’epfo abaruguru bagerageza kuvamo bamwe na bamwe bavamo baradutabariza"
Yakomeje agira ati "Ubwo nanjye nari muri kiriya gice cya ruguru cyakindutse n’igiti gifata akaguru ariko nkirusha ingufu mba ndagicitse, nibwo nanjye nagiye gutabaza hariya hepfo baraza baratabara bagenda bahamagara impande n’impande n’inzego z’umutekano.”
Yongeyeho ko ibiti byari byubakishije iyi hangari byari bishaje byaranariwe n’imiswa ndetse n’ibigori byari hejuru yayo byari biremereye kubera ko umusaruro wabyo wari mwinshi.
Undi mugore yagize ati “Byatangiye gikaka tumva kivuga tugira ngo ni amabuye bari gutera hejuru y’amabati tugiye kubona tubona kirabirindutse kiraguye cyose twebwe tunyura haruguru mu mabati turiruka abandi barapfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, yemeje ko ibiti byari byubakishije ubu bwanikiro byari byaratangiye kumungwa.
Ati “Ngira ngo hangari kuba ishashe ubu ni ubwa gatatu bashyizemo ibigori, icyakora nk’uko bigaragara ibiti bigaragara ko hasi byari byatangiye kumungwa. Umusaruro rero w’ibigori bigaragara ko ibigori byabaye byinshi uburemere bwabyo bikaba byananiwe kwihanganira ibyo biti. Umuyaga rero wari umaze gucaho birumvikana ko ubwo buremere bw’ibigori n’umuyaga ibiti byananiwe kwihanganira ibyo bigori.”
Itangazo Minisitiri w’Intebe yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Guverinoma yifatanyije n’ababuze ababo.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Guverinoma yijeje ko hagiye kongerwa imbaraga mu ngamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!