Ubuhamya bw’uburyo Abafaransa basambanyije abakobwa n’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, bwagaragaje byinshi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu 1994, ariko rutakunze kugarukwaho.

Mu cyumweru gishize nibwo Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, yamuritse igitabo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu’. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’umukozi wa CNLG, Nikuze Donatien, buyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro kuri Jenoside, Dr Gasanabo Jean Damascène.

Kigaragaza uburyo Abafaransa bakoranye bya hafi n’Interahamwe zicaga Abatutsi, ahenshi ubwicanyi bugakorwa barebera, aho banyuze kuri bariyeri Interahamwe ziciragaho Abatutsi bakazamura ibiganza bagaragaza ko babashyigikiye.

Ibyo ngo bikagaragaza ko muri rusange Abafaransa batazanywe mu Rwanda no kurengera Abatutsi bicwaga muri Jenoside, ahubwo bari bazanywe no guhagarika umuvuduko w’ingabo za FPR-Inkotanyi kuko byari bimaze kugaragara ko zirimo gutsinda ingabo za FAR ari na ko barokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

Gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu

Igitabo gishya kigaragaza ko Abasirikare b’Abafaransa baje muri Opération Turquoise bageze i Cyangugu bigabyemo amatsinda, umubare munini usigara i Kamembe ku kibuga cy’Indege, abandi bajya i Nyarushishi, mu Bugarama, i Ntendezi no mu Kirambo. Bageze i Nyarushishi batambagijwe inkambi yose, bagenda bafata amafoto.

Muri icyo gihe bagendaga bareba abari mu mahema. Nyuma y’iminsi igera kuri itatu, bari bamaze kumenya ahaherereye abagore n’abakobwa, maze batangira kujya babatwara bakajya kubasambanya ku ngufu, mu gihe bari bashinzwe kubarinda.

Kambogo Constance watanze ubuhamya yagize ati "Abafaransa bafataga abakobwa ku manywa y’ihangu bakabasambanya. Bazaga mu nkambi, bakazenguruka, bakagenda basohora abakobwa muri za burende, maze bagatoranya abo bashaka, babeshya ko ari abo kujya kubakorera isuku.”

"Ibyo ariko twaje kumenya ko byabaga ari ibinyoma, ko ahubwo babaga bagiye kubasambanya ku ngufu. Mu kubatoranya bavugaga ko bakeneye abakobwa bafite mu nda hato n’amabere mato. Bamara gutoranya abo bishimiye, bahitaga babajyana mu mahema yabo, bakabasambanya ku ngufu, abana bakagaruka bataye umutwe.”

Mu basambanyijwe ku ngufu i Nyarushishi harimo Claudine wari ufite hagati y’imyaka 14 na 15. Byamuviriyemo guhungabana kugera abaye nk’umusazi. Hasambanyijwe kandi Mukayiranga Mado, Mukayeze Pascasie, Mukayitesi Jacqueline, Umulisa, abana b’abakobwa bari bavuye muri EAV Ntendezi n’abandi.

Kuri paji ya 360 hagira hati "Bakorerwaga kandi ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kubashyiramo urusenda, kubasambanya mu kanwa, mu kibuno, bakabafata amafoto babambitse ubusa, n’ibindi. Abarangije bahitaga babahererekanya biyamira ko ari beza, ko batandukanye n’abakobwa n’abagore b’iwabo. Nyuma yo kubasambanya ku ngufu, bababeshyeshyaga kubaha ibiryo (rations de combat cyangwa biscuit)."

Uretse mu Nkambi ya Nyarushishi, bigaragazwa ko Abafaransa basambanyije ku ngufu abagore n’abakobwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, kuri Stade Kamarampaka n’ahandi.

Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kandi agakorana bya bugufi n’abasirikare b’Abafaransa dore ko bari baramuhaye n’imbunda, yatanze ubuhamya bw’uburyo Abafaransa bari muri Stade bamusabye kubashakira abakobwa bo gusambanya, cyane cyane Abatutsi, bavuga ko aribo batabateza ikibazo mu gihe byamenyekana.

Ubwa mbere ngo yabazaniye abakobwa babiri, uwa mbere yitwaga Béata yari afite imyaka nka 15. Habimana avuga ko yamukuye i Mururu, kandi yari amaze kumenya neza ko ari Umututsi. Bamaze kumusambanya ngo Abafaransa basabye ko Interahamwe zitamwica.

Uwa kabiri yitwaga Mukasine Florence wari afite imyaka nka 14. Habimana avuga ko we yamukuye muri Segiteri ya Winteko, muri Serire Bugayi, aho yari yihishe nyuma yo kwicirwa umuryango.

Kuri paji ya 361 hagira hati "Ageze muri Stade Kamarampaka yarasambayijwe bikomeye, ku buryo bamurekuye atakibasha gutambuka. Nawe bamaze kumusambanya basabye ko Interahamwe zitamwica."

Nyuma yo kubazanira abakobwa bo gusambanya, Habimana ngo Abafaransa bamuhembaga ibiryo bihabwa abasirikare ku rugamba.

Béata na Mukasine bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi, bafatwa basohotse bagiye gushakisha ibyo kurya aho bakomoka, kubera ko abaturanyi babo bari baratangiye guhungira muri Congo, bakumva ko bashobora kugerayo, bagafata ibyo kurya bakagaruka mu nkambi.

Ibyo ariko ntibyabahiriye, kubera ko bafashwe na Habimana wari usanzwe akorana n’Abafaransa, ahita ababashyikiriza. Nyuma yo gusambanywa ku ngufu, Béata na Mukasine bagize amahirwe yo kongera kugera i Nyarushishi, baza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habimana asobanura ko uretse muri Stade Kamarampaka n’i Nyarushishi yashakiraga Abafaransa abakobwa bo gusambanya ku ngufu, hari umukobwa w’imyaka nka 19 yajyaniye umusirikare amukuye nko mu kilometero cyose.

Umusirikare yahise amusambanya ku ngufu. Kubera ko uwo bazaniraga umukobwa wo gusambanya yagombaga gutanga ‘ration de combat’ nk’igihembo, uwo musirikare we yarayimwimye.

Habimana yahise arakara, ajya kumuregera umuyobozi we, amubwira ko natamuha ’ration de combat’ ahita yica uwo mukobwa. Umusirikare yahise amusubiza ngo nashake amwice ko ibyo bitamureba. Ako kanya ngo yahise amwicira mu maso yabo, umurambo awusiga aho.

Gukorana n’abicanyi

Bisengimana Elisée wigishaga muri Groupe Scolaire i Gihundwe we yatanze ubuhamya avuga uko Abafaransa i Cyangugu bakoranye n’abajandarume n’Interahamwe kuri za bariyeri, ku mupaka wa Rusizi n’ahandi.

Bakomeje gukorana n’Interahamwe kandi bazi neza ko barimo gushyira mu bikorwa Jenoside. Kuri za bariyeri birirwaga bagenzura indangamuntu, uwo basanganye iyerekana ko ari Umututsi cyangwa ufite isura imugaragaza nk’Umututsi, Abafaransa bakabagabiza Interahamwe zikajya kubica.

Gukorana n’Interahamwe ngo byajyanaga no kuziha ibikoresho by’ubwicanyi birimo imbunda, amagerenade n’ibindi.

Iki gitabo kuri paji 355 gikomeza kivuga ko "Muri rusange, icyari Zone Humanitaire Sûre cyabaye indiri y’Interahamwe zari zishyigikiwe n’Abafaransa, bituma zikomeza umugambi wazo wo guhiga no kwica Abatutsi nta cyo zikanga.”

Sinzabakwira Straton we yasobanuye uburyo Abafaransa nabo bishe Abatutsi bakajya kubajugunya mu ishyamba rya Nyungwe.

Mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa mu Gasare ho muri Komini Karengera, Abafaransa ngo bahiciraga abantu, nyuma bakabashyira mu mifuka, bakabapakira mu ndege ya Kajugujugu, maze bakajya kubajugunya mu ishyamba rwagati.

Abafaransa ngo bishe abantu benshi babita ko ari ibyitso bya FPR Inkotanyi. Hari kandi imirambo bakuraga hirya no hino i Kamembe n’ahandi, nabo bakajya kubajugunya mu ishyamba rya Nyungwe.

Kuri paji ya 357 iki gitabo kigira kiti "Muri rusange, mu gihe ingabo z’Abafaransa zari i Cyangugu, nta cyo zakoze kugira ngo zikumire ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Ahubwo bakoranye n’abicanyi, barabashyigikira, babaha ibikoresho, Abatutsi bicwa batagira kirengera.”

Kwigisha guhisha ibimenyetso

Abafaransa bashinjwa kwigisha Interahamwe guhisha ibimenyetso bya Jenoside. Bagera muri Cyangungu ngo babonye imirambo y’abatutsi bari bamaze kwicwa, ireremba mu Kiyaga cya Kivu. Ngo babwiye Interahamwe ko haramutse hafashwe amafoto y’iyo mirambo byazateza kibazo.

Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kabuhariwe kandi yakoranye n’Abafaransa, yagize ati "Basobanuriye Interahamwe ko zigomba kujya zibasatura inda, nyuma bakuzuzamo amabuye kugira ngo imirambo ijye hasi mu mazi aho kureremba."

Bahise binjira mu bwato, berekeza ku mirambo yararembaga mu mazi maze bakoresheje ibyuma bya ’bainnettes’ babasatura inda, amazi arabamanura.

Aba basirikare kandi bashinjwa gusahura, aho Kayitsinga Abdallah wari utuye hafi y’Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyabagaho abasirikare b’Abafaransa, asobanura ko bagiye gusahura mu ruganda rw’Icyayi rwa Shagasha na Gisakura.

Ngo bafataga imodoka bakajya mu ruganda bagapakiramo imifuka ya Kaki yuzuyemo icyayi cyatunganyijwe, bakakijyana muri RDC.

Ndikubwabo Jean we anavuga ko Abafaransa bagiye basahura imodoka bakazigurisha muri Congo. Uyu yababereye umukomisiyoneri, ngo yagurishije imodoka zigera ku 10. Bamuhembaga hagati y’amadorari 20 na 30 kuri buri modoka aboneye umukiliya.

Intsinzi ya FPR yariye Abafaransa

Kugera ku itariki ya 17 Nyakanga 1994 Inkotanyi zari zimaze kwigarurira hafi Igihugu cyose, hasigara "Zone Humanitaire Sûre" yari igizwe na Perefegitura za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, yari mu maboko y’ingabo z’u Bufaransa. Ku wa 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo kigaragaza ko "Ibyo byababaje cyane abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise, maze bafata umwanzuro wo gushishikariza abaturage ba Perefegitura ya Cyangugu guhunga."

Nk’uko bisobanurwa na Bisengimana Elisée, Abafaransa n’abayobozi bazengurutse mu mujyi wa Kamembe, bakoresha indangururamajwi basaba abaturage guhunga.

Ubutumwa batangaga bwagiraga buti "Turamenyesha abaturage bose ko kuva ejo abasirikare b’Abafaransa bazaba batakibarizwa i Cyangugu. Umujyi wa Cyangugu uzahita ufatwa n’Inkotanyi, kandi mumenyeshejwe ko zizahita zica uwo zizahasanga wese. Turasaba abaturage mwese guhita muhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko umusirikare wa nyuma w’u Bufaransa ava ku butaka bw’u Rwanda. Mwese muraburiwe!!"

Kubera icyizere abaturage bari bafitiye abasirikare b’Abafaransa, bahise batangira kwisenyera, bakisamburira amazu, bahunga ku bwinshi berekeza muri Congo, bavuga ko bavuye mu Rwanda ubutazagaruka.

Nk’uko bisobanurwa na Surwumwe Bernard wari muri FAR, mu nzira bo banyuzemo umutekano wabo wari ucunzwe n’Abafaransa.

Yakomeje ati "Tugeze i Bukavu, Abafaransa bakomeje kutuba hafi, nibo bambutsaga ibikoresho bya gisirikare byacu, bakabitugereza mu nkambi i Panzi. Jenerali Bizimungu na Minisitiri w’Intebe Kambanda baje kuhadusanga bari muri Kajugujugu, bari kumwe n’Abafaransa babiri."

Abasirikare berekeje RDC bakiriwe mu kigo cya gisirikare cya Panzi hamwe n’ibikoresho byabo byose, aho bakomereje gukorana inama n’ubuyobozi bahunganye, bategura umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu myaka yose ishize, u Bufaransa bwakunze guhakana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu ariko u Rwanda rwakomeje kugaragaza binyuze mu bimenyetso n’ubuhamya butandukanye.

Mu mwaka ushize nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abanyamateka n’abashakashatsi, izasesengura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, ikazatanga raporo nyuma y’imyaka ibiri.

Hagaragajwe uburyo ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda zagize uruhare mu gufata ku ngufu abakobwa b'Abatutsikazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .