00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Nyirakamana wigishije abana ba Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2022 saa 06:11
Yasuwe :

"Ugira ngo abana bakwitonda kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu?" Ayo ni amagambo ya Nyirakamana Geneviève, umwe mu barimu bigishije abana ba Perezida Kagame uvuga ko yigeze kwitaba ku ishuri kubera amakosa y’umwe muri bo.

Nyirakamana wabaye umwarimu kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yigishije ku bigo bitandukanye birimo na Green Hills Academy aho abana ba Perezida bize. Yahatangiye akazi mu 1999.

Avuga ko nk’undi wese warokotse Jenoside, yari afite ibikomere ku mutima ariko yigiye byinshi muri iryo shuri byatumye agira imbaraga n’ubutwari byo kuguma mu Rwanda.

Muri icyo gihe Perezida Kagame yari akiri Minisitiri w’Ingabo na Visi Perezida ariko ngo yitabiraga inama zahuzaga ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi barirereragamo.

Nubwo nta mubyeyi wapfaga gusiba bene izo nama ku muryango wa Perezida Kagame byabaga ari agahebuzo nk’uko Nyirakamana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Enjoy Africa TV.

Rimwe na rimwe yabaga ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ibyatangaga ubutumwa ko bitaga ku burere bw’abana babo.

Uretse mu gihe habaga hari inama, ababyeyi basabwaga gusura abana babo nyuma y’amasuzumabumenyi bakabonana n’abarimu bakaganira ku myigire yabo nk’uko Nyirakamana yabigarutseho.

Ati “Hari ukuntu iyo twakoraga isuzumabumenyi ababyeyi bazaga bakabonana na buri mwarimu w’isomo. Hari abazaga niba umubyeyi yihuta yaba yabonanye n’umwarimu uhagarariye ishuri agahita agenda ariko nkwibwirire Perezida Paul Kagame yarazaga agahura na ‘titulaire’ na buri mwarimu wese kugeza no ku wigisha siporo agasiga amenye uko buri mwana we yitwara.”

Muri uko gusura abana be ku ishuri ngo Perezida Kagame yabaga yicishije bugufi aho kwitwara nk’umuyobozi w’ikirenga mu gihugu.

Ku rundi ruhande, uyu murezi yibuka ko hari ubwo Perezida Kagame yitabye ku ishuri ku bw’ikibazo cy’umwe muri abo bana wari wakoze amakosa ariko ntiyavuze uwo ari we cyangwa ngo atomore ikosa yari yakoze uretse kuvuga ko ashobora kuba yari yagiranye ikibazo n’umwe mu barimu.

Ati “Icyo gihe nari mushya habaye inama idasanzwe bavuga ngo "Afande Peace" araza. Koko yaraje batera intebe ku ruziga na we bamuha intebe isanzwe buri wese agakurura intebe yigirayo. Arangije aravuga ngo ’reka twegerane dushobore kumvikana neza."

Icyo gihe ibiganiro byatangiriye kuri umwe mu barimu watumye ikibazo kimenyekana ariko ngo byakozwe mu kanya gato.

Yaravuze ati “Akana ntawe kategeka. Ni ngombwa ko icyo avuye mu rugo twanga agera no ku ishuri na ho bakacyanga. Ni iyo yabaye incamake nta n’ubwo umwana bamuhamagaye. Kandi burya umubyeyi nyamubyeyi ntarengera umwana we kandi burya hari ababyeyi barengera abana mu makosa."

"Nkeka ko [uwo mwarimu] yaganiriye n’abasirikare barindaga abana ba Perezida akarengera akavuga amakosa. Niba bari bagiranye akabazo akabivuga na we [Kagame] nk’undi mubyeyi wese ashobora kuba yarahamagaye ku ishuri abaza icyo umwana yakoze hanyuma umuyobozi w’ishuri yibaza uko byageze hanze mbere y’uko bimugezeho.”

Nyirakamana yavuze ko Perezida Kagame ahageze yasanze ari ikibazo umwana umwe yagiranye n’umwarimu umwe. Ati "Ugira ngo abana bakwitonda kuva k’uwa mbere kugeza k’uwa gatanu?"

Nyirakamana ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yize ndetse aba umwarimu uhereye mbere ya Jenoside. Hambere ngo Perezida wa Repubulika yabaga atinyitse ariko mu ihuriro ry’abarimu n’ababyeyi ryigeze kubera muri Green Hills Academy bakinnye umupira w’amaguru na Perezida Kagame arakina nk’ikimenyetso cyo gufasha abantu kwisanzura.

Ati “Kera twari tumenyereye ko Perezida abantu bose bamutinya n’ababarindaga baramugutinyishaga. Ngeze Green Hills yaza nkabona aradusuhuje, mbona ibintu biratandukanye ariko byarabanje birantangaza.”

Nyirakamana Geneviève, ni umwe mu barimu bigishije abana ba Perezida Kagame muri Green Hills Academy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .