Ubuhamya bwa Nyandwi Martin wicuza ibikorwa by’indengakamere yakoze muri Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Kanama 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyandwi Martin yakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare. Uyu mugabo yagize uruhare mu byaha byo gufata ku ngufu abakobwa n’abagore no kubica byaje gutuma akatirwa gufungwa burundu ariko aza kugabanyirizwa igihano ahabwa imyaka 24.

Nyandwi ufungiye muri Gereza yo ku Karubanda agaragaza kwicuza ku byaha yakoze ndetse avuga ko yahinduye intekerezo ku buryo atakongera kwijandika mu bikorwa bigamije kwambura abantu ubuzima bazira uko bavutse.

Mu kiganiro Izingiro yagiranye n’uyu mugabo aho ari gukorera igihano cye muri Gereza ya Karubanda yahishuye byinshi, anagaruka ku ruhare yagize muri Jenoside by’umwihariko muri Butare.

Nyandwi yavuze ko mu bikorwa by’indengakamere yagiye akora yatizwaga umurindi n’abacurabwenge ba Jenoside muri Butare barimo Dr Munyemana Sosthène wakoraga mu Bitaro bya CHUB ndetse akaba yari yarahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi wa Tumba “Le boucher de Tumba” na Dr Pierre Mugabo na we bakoranaga muri CHUB.

Nyandwi yiyemerera ko yakoze Jenoside ndetse ko kwanga Abatutsi yabitojwe akiri muto.

Yagize ati “Nakoze Jenoside mu 1994 twica Abatutsi, ntacyo twapfaga niko nabyirutse mbisanga, niko nabyirutse mbibona kandi niko nabibwiwe cyangwa nabitojwe.”

Uyu mugabo kuri ubu ubura imyaka ine ngo arangize igihano avuga ko we n’abo bakoranaga ubwicanyi bagize uruhare mu gufata abakobwa n’abagore ku ngufu mu yahoze ari Butare ariko kugeza uyu munsi akaba abyicuza.

Yagize ati “Twarishe mu kwica habamo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi nanjye narabikoze ndabyemera kandi nanabisabiye imbabazi,… Muri Jenoside gufata ku ngufu narabikoze, gusa si bintu nagambiriye, twategetswe na Leta mbi ya Habyarimana yadushutse itugusha mu kaga, itugusha mu makuba twica abavandimwe, duhemukira abaturanyi twasangiraga. Ndabyicuza imbere y’abantu n’imbere y’Imana.”

Uretse aba Nyandwi avuga ko bagiye bafata ku ngufu babasanze hirya no hino aniyemerera ko yagize uruhare mu gufata ku ngufu abakobwa bigaga mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda bigizwemo uruhare na Dr Munyemana Sosthène wari wabazaniye urutonde rwabo.

Nyandwi avuga ko kubera ubugome bwabarangaga, iyo bafataga umukobwa ku ngufu ntibamwice yumvaga agize Imana.

Yagize ati “Imbabazi barazidusabye kenshi ariko iyi twafataga umugore cyangwa umukobwa yabaga abizi ko agomba gupfa, iyo yagiraga Imana tukamwicaza tukamusaba kumufata ku ngufu yumvaga arokotse.”

Abajijwe niba nta nkomanga bagiraga ku mutima mu gihe babaga bari muri ibi bikorwa, Nyandwi yavuze ko nubwo yabikoraga hari umutima wamubwiraga ko bizabagaruka.

Yagize ati “Abo twari kumwe narababwiye nti ibi bintu ntabwo bizahera, ingaruka zizatugeraho. Bashatse no kunyica bavuga ngo ndi icyitso cy’Inkotanyi. Muri njye numvaga byanze bikunze ingaruka zizatugeraho kuko twarebaga imirambo mu nzuzi, mu misozi, mu mihanda, mu mashyamba ku bwanjye nkumva mfite ubwoba n’igishyika ku mutima.”

Iyo uyu mugabo agendeye ku byo yakoze avuga nta bakwiye kuba bagipfobya Jenoside.

Ati “Iyo numvise abantu bahakana Jenoside numva ari nk’igikuba gicitse kuko narayikoze, iyo abantu bazana ingengabitekerezo ya Jenoside bakavuga ko habaye ebyiri njye simbyemera kuko twe twakuze ababyeyi bacu batubwira uburyo Abatutsi ari babi ari abagome tubikuriramo.”

Mu gihe Nyandwi Martin azaba afunguwe avuga ko yiteguye gusubira mu muryango Nyarwanda kandi agatanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Nyandwi Martin yiyemerera ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye muri Butare mu gihe cya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .