00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Nsekuye yiyemeje gukorera mu Rwanda avuye mu Budage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umubare w’Abanyarwanda basanzwe batuye mu mahanga bikarangira bahisemo kuza gutura mu Rwanda wiyongera uko bukeye n’uko bwije. Patrick Nsekuye ni umwe muri abo bahisemo kuza gukorera mu Rwanda, aho kuri ubu ayoboye Urumuli Hotel iherereye mu Karere ka Gicumbi.

Mu kiganiro na IGIHE, Nsekuye yavuze ko bwa mbere agaruka mu Rwanda atari azi ko azahakorera, icyakora umutekano n’ubuyobozi bwiza byaramukuruye afata icyemezo cyo kuva mu mahanga.

Yagize ati “Nabaye mu Budage mba muri Chypre, nyuma yaho nza gufata umwanzuro wo kuza mu Rwanda. Naje mu by’ukuri ntabyiteguye ko nje gukorera mu Rwanda, ariko mpageze hari mu 2018 mbona umutekano uhari n’ukuntu abayobozi begera abaturage numva ndabikunze.”

“Numvise nta mpamvu zo gusubirayo, mpitamo gushaka akazi ino aha, nza kukabona hano (muri hotel Urumuli) nubwo ari umushinga wa data ariko byaranshimishije cyane kuba naza i Gicumbi.”

Nsekuye wize ibijyanye no gucunga imishinga y’ubucuruzi (Business Administration) mu Budage avuga ko aryoherwa no kwakira abantu, akanyurwa no kubona bishimiye serivisi bahawe ari cyo gituma hotel ayoboye ari imwe mu zizwiho gutanga serivisi nziza kandi zihuse muri Gicumbi.

Urumuli Hotel ni hotel y’inyenyeri ebyiri iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi, aho ifite ibyumba bicumbikira abantu, ibyakirirwamo ubukwe, ibikorerwamo inama, ahafatirwa ibinyobwa n’ibindi.

Avuga ku bushobozi bw’iyi hotel, yagize ati “Hano dufite ibyumba bihagije bigera kuri 30 n’umuntu wakwifuza gukora ubukwe dufite icyumba cy’ubukwe cyakira abantu 1500 tukagira n’ubusitani bwakira abantu 3000, tukagira n’ibyumba by’inama bigera kuri bitanu.”

“Dufite n’akabari, na ko umuntu ashobora kuza gufata akantu ko kwinywera akaba yahagorobereza; muri make umuntu wese yaza atugana yaba aje gukorera i Gicumbi, yaba aje kwishimisha twamuha serivisi yose yashaka.”

Bitandukanye n’ibyumba bya hotel bisanzwe bimenyerewe, iyi hotel yo ifite umwihariko wo kuba buri cyumba cyayo kigira ubusitani bwacyo, parking yacyo ndetse n’ahantu ho kuruhukira hisanzuye.

Nsekuye yavuze ko impamvu bahisemo ubu buryo ari ukugira ngo buri muntu uje kuruhukira muri iyi hotel yisanzure uko ashaka, yaba ari kumva umuziki usakuza, yaba areba umupira cyangwa akora ibindi abikore ariko atabangamiye abandi.

Undi mwihariko w’iyi hotel ni uko ibintu byinshi itegura biba ari umwimerere, kuko bafite umurima bahingamo imboga zitandukanye n’ibindi ndetse bakanorora.

Nsekuye ufite imyaka 30 avuga ko hotel ayoboye nta serivisi idatanga, asaba abantu bakeneye kuruhuka kuyigana kuko iherereye mu Karere Gicumbi kabamo amafu kubera guhora gakonje, kandi kakaba kegereye umujyi wa Kigali.

Buri cyumba mu Urumuli Hotel kigira ubusitani bwacyo
Ku Urumuli Hotel uhagannye akeneye serivisi zitandukanye arazihabwa
Urumuli Hotel ifite inyenyeri ebyiri
Patrick Nsekuye aganira n'Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable Ngarambe
Urumuli Hotel ifite ahantu hashobora kwakira abantu benshi bari mu bukwe
Mu bice bigize Urumuli Hotel harimo n'akabari kabonekamo ibinyobwa bitandukanye
Abagana Urumuli Hotel bateganyirijwe Parking y'imodoka zabo
Buri cyumba gifite ubusitani bwacyo na Parking
Patrick Nsekuye avuga ko yiyemeje kuva mu mahanga akaza gukorera mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza n'umutekano warwo
Abagana Urumuli Hotel bakirwa hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .