00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Ngarambe François wababariye uwamwiciye ababyeyi muri Jenoside

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 May 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Umuhanzi Ngarambe François-Xavier mu myaka itanu ishize yahuye na Bucyana Innocent wamwiciye ababyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, amuha imbabazi ndetse ubu bahisemo kubana nk’abavandimwe ndetse umubano wabo washibutsemo iriba ryiswe iry’amahoro ryubatswe i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ni bamwe mu bagize umuryango we bari bahungiye i Karembure ubu ni mu Karereka Kicukiro biciwe mu gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Bucyana Innocent wari ’responsable’ wa cellule Karusaka muri Segiteri Gahanga.

Uyu muhanzi w’imyaka 62 yabwiye Televiziyo Rwanda ko mu 2019 aribwo yamenye ko uwo Bucyana Innocent yemeye ndetse asaba imbabazi ku cyaha cya Jenoside agihamijwe n’inkiko gacaca yarekuwe atuye i Gahanga, afata urugendo rwo kujya kumureba.

Ngarambe François-Xavier avuga ko muri uru rugendo yagiye yumva afite inyota zo guhura na Bucyana Innocent ndetse yumva afite umutima wuje imbabazi.

Ati “Umuntu umwe yambwiye ko hari umugabo witwa Bucyana wemeye icyaha muri Gacaca agisabira imbabazi ndetse baramufungura atuye i Gahanga wajya kumureba nibwo nahageze rero nyura mu buyobozi bw’umurenge.”

“Urumva umutima wanjye wari ufite inyota y’umuvandimwe kandi iyo umuntu afite inyota akabona amazi arishima, rero navuga ko mbonye Bucyana narishimye.”

Bucyana ubwo yari abwiwe ko akenewe ku murenge yarahangayitse atekereza ko agiye kongera gufungwa gusa asanga ari Ngarambe umushaka amuha imbabazi yari yasabye ndetse biyemeza kubana nk’abavandimwe.

Ati “Nahamagawe ari n’ijoro bambwira bati ejo turagushaka nariteguye ndaza ndavuga nti yewe nta kundi ngiye ngusubira muri gereza , iyo Umurenge wahamagaraga umuntu yarafunzwe yibwiraga ko ntakindi bamushakira ari ukongera gufungwa. Mpageze barambwiye bati hari umuntu ugushaka witwa Ngarambe uturutse Kimironko narigiye nicara hanze gusa umutima wakomeje kundya.”

“Ubu imyaka itanu irashize, twabaye abavandimwe , iwanjye arahaza aza kunsura , tubanye neza imiryango yacu yaramenyanye.”

Iyo aba bombi bahuye baramukanya nk’abavandimwe ndetse kuri ubu i Gahanga hatewe igiti cy’amahoro kubera umubano wa Ngarambe na Bucyana .

Buri mwaka muri Gicurasi mu Murenge wa Gahanga hizihizwa umunsi w’amahoro wakomotse ku mubano w’aba bombi ndetse hanubatswe iriba ry’amahoro.

Umubano wa Ngarambe na Bucyana washibutsemo iriba ryiswe iry'amahoro rivomera abatuye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .