Ubuhamya bwa Mukampfizi ufite ubumuga bw’ingingo watewe inda ku ngufu n’uwari witwaje icyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Mutarama 2019 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Mukampfizi Epiphanie ni umubyeyi w’umwana umwe ufite ubumuga bw’ingingo, wemeza ko yasambanyijwe ku ngufu n’umugabo wari witwaje icyuma bikamuviramo gutwara inda.

Iyo uganiriye n’uyu mubyeyi wo mu Kagari ka Kibaza mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo; akakubwira uburyo yafashwe ku ngufu n’umuntu atazi bikamuviramo gutwita inda y’umukobwa atateganyije.

Mukampfizi yavuze ko ubwo yari afite imyaka 26, hari umugabo witwaje icyuma wamusanze mu nzu y’icyumba kimwe yasigiwe n’ababyei be, amusaba ko baryamana ndetse ko natabikora amwica.

Undi yabuze icyo yakora, yemera ko baryamana atinya kugirirwa nabi. Ati“Yaraje amfata ku ngufu antera inda ahubwo mba narapfuye kuko yagendanaga n’icyuma ashaka kukintera, arambwira ngo nutampa ndakwica, rero amfata gutyo antera inda ahita agenda ntiyongera kugaruka.”

Nyuma y’aho amutereye inda, yabayeho mu buzima bubi cyane kuko atabashaga no kubona icyo kurya cyane ko nta n’akazi agira.

Mukampfizi yavuze ko yaje gukomeza gushakisha uwo mugabo wamuteye inda baza kubonana umwana afite imyaka ibiri n’igice y’amavuko.

Yahise amenyesha Polisi ikorera muri Gare ya Nyabugogo aho uwo mugabo akorera ategekwa kujya afasha uwo mwana babyaranye.

Uyu mubyeyi asaba abagiraneza kumufasha akabona igishoro kugira ngo atangire ubucuruzi bimufashe gutunga uwo mwana adasabirije.

Yabyaye umwana w'umukobwa afashwe ku ngufu n'umuntu wamuteye ubwoba ko nabyanga ari bumwice
Afite ubumuga bw'ingingo butuma ntacyo abasha gukora
Mukampfizi yafashijwe n'Umuryango witwa Urusaro Women of Change ahabwa matelas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza