Ubuhamya bwa Karamaga wahambiriwe mu mufuka akanavunwa umugongo bitegetswe na Col Bagosora

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Mata 2020 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 80 y’amavuko, Karamaga Antoine, aracyatuye aho yavukiye mu Murenge wa Nyarugunga, ubu ni mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Iyo muganira, Karamaga akubwira ko yavutse mu 1940, ariko mu buzima bwe akaba yaragiye ahura n’akaga gakomeye ko kwitwa icyitso cy’Inkotanyi, kugeza mu 1994 ubwo umuryango we w’abantu 10 bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yarokotse ari kumwe n’abana be babiri, ariko nabo bari barahunze igihugu mbere ya Jenoside nyuma yo kubona ko umuryango wabo wakomezaga gutotezwa.

Aho Karamaga atuye ni mu birometero bibiri gusa kugira ngo ugere aho Perezida Juvénal Habyarimana yari atuye. Uyu yabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1973-1994.

Mu buhamya bwe, Karamaga avuga ko ubuzima bwo gutotezwa bwamukomereye cyane guhera mu 1990, ubwo byatangazwaga ko Inkotanyi zateye igihugu mu gace ka Kagitumba ubu ni karere ka Nyagatare.

Uko yaje gutotezwa bikagera aho acibwa umugongo

Karamaga uvuga ko yari asanzwe ari umworozi w’inka mu 1990, yabwiye IGIHE ko tariki 1 Ukwakira 1990 aho bari batuye, bumvise amakuru yavugaga ko Inkotanyi zateye igihugu.

Avuga ko kuri uwo munsi ngo hari Umuhutu yari yagabiye Inka, ubwo barimo gusangira inzoga ibintu byarahindutse, abarimo gusangira batangira kumubwira ko yabahaye Inka nk’uburyo bwo kujijisha, ko yayitanze nta rundi rukundo yari abafitiye.

Tariki 2 Ukwakira, Karamaga ngo yaje kumva ko Fred Rwigema yapfuye, abantu bose bategekwa kwikorera imitumba bakajya kuyihamba, nk’ikimenyetso cyo guhamba Rwigema.

Tariki 4 Ukwakira nibwo ibintu byakomeye, aho abasirikare bo mu kigo cya Kanombe ngo baraye barasa mu kirere, mu gitondo batangira kuza mu ngo z’Abatutsi bavuga ko barwanaga n’Inkotanyi, bityo bagomba kubagaragaza, ko babacumbikiye.

Avuga ko “Bigeze mu gitondo hatangiye umukwabu, abasirikare bakwira mu ngo z’Abatutsi kuva Nyarugunga, bagenda basaka mu ngo zacu bavuga ko turi ibyitso, bakatubwira ngo abantu twarwanye nabo ntabwo barenze hano, ni uko twatangiye gufatwa.”

Karamaga avuga ko uwo munsi we atafashwe, ariko hari Abatutsi benshi bafashwe bajyanwa kuri Stade y’i Nyamirambo.

Tariki 6 Ukwakira, ba basirikare ba Habyarimana bagabye igitero kwa Karamaga, batangira gusaka mu rutoki ndetse ba bamubwira ko hari imodoka yazanye imbunda izitaba mu rutoki rwe, barazihize bazibuze baragenda.

Ati “Bigeze tariki 10 Ukwakira baragarutse batangira kumbwira ngo twereke aho izo mbunda ziri, nababwiye ko nta mbunda ngira ndetse ntazi no kurasa, gusa ntibyababujije ko bajya kumfunga.”

“Banjyanye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe tariki 11 Ukwakira, kuva ubwo natangiye gukubitwa kurenza no mu 1963 ubwo nabwo twatotezwaga, abasirikare bongeye kumbaza imbunda mbabwira ko ntayo mfite.”

“Twaraye muri gereza, mu gitondo nongeye kuzinduka nkubitwa ngera aho nanirwa kweguka nkajya nkubitirwa aho ndyamye, ku wundi munsi ba basirikare ba Habyarimana banjyanye kwa Col Théoneste Bagosora.”

Yavunwe umugongo ku bwa Bagosora

Col Théoneste Bagosora ni umwe mu bafatwa nk’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira urwango ku Batutsi.

Karamaga avuga ko “Bigeze nka saa tatu za mu gitondo abasirikare bangejeje ku biro bya Bagorora, hashize akanya araza atangira kubaza ngo kuki uyu muntu mumuzanye hano? Bamubwira ko nanze kwicukurira. Ijambo rya nyuma numvise ni uko bankubise umugongo uracika.”

“Numvise Col Bagosora abwira ba basirikare ngo muri ibicucu, mwebwe murabona arapfuye none muramubwira ngo ajye kwicukurira? Kuki mutamubwiye ngo yicukurire hakiri kare? Bagosora yaraje ankubita inkoni eshatu, ako kanya abasirikare baragiye bazana umufuka banshyiramo barapfunyika, barangije bampambira nk’uko bahambira ibishyimbo, baraterura banaga mu modoka.”

Karamaga avuga ko irindi jambo yumvise ari uko Col Bagosora yabwiye abo basirikare ati “Nimumujyane ajye guhambwa n’abanyururu.”

Kuva icyo gihe nibwo Karamaga yagiye gufungirwa muri gereza ya 1930.

Nyuma yo kumara igihe muri gereza, Karamaga yakomeje kuremba umubiri we ukomeza kwangirika, nyuma hafatwa umwanzuro ko we na bagenzi be bane bajya kuvurirwa mu bitaro bikuru bya CHUK.

Avuga ko kujya kuvuzwa bitari ubundi bugiraneza, ni uko ngo aho yari muri gereza yari yaratangiye kunukira abo babanaga kuko umubiri we wari warangiritse.

Karamaga avuga ko kubera imishyikirano yahuzaga Inkotanyi na Leta ya Habyarimana yaberaga Arusha muri Tanzania, abayirimo bakomeje gusaba ko abanyarwanda bitwaga ibyitso barekurwa.

Yaje kurekurwa mu cyiciro cya kabiri, agira amahirwe asubira mu rugo ariko agumana ubumuga yasigiwe n’iri hohoterwa yakorewe, nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri yose afunzwe.

Ageze mu rugo yakomeje gutotezwa

Nubwo Karamaga yumvaga ko agiye kuruhuka, si ko byagenze kuko umunsi agera mu rugo, abayobozi muri ako gace ngo batangiye kumuhiga atangira gutotezwa ubwo, ku buryo imyaka yose kugeza mu 1994 ubuzima bw’Umututsi bwari mu kaga.

Karamaga avuga ko nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe bumvise amasasu avuga guhera saa tatu z’ijoro, guhera ubwo Interahamwe n’abasirikare batangira kwica Abatutsi bari batuye hafi yo kwa Habyarimana.

Tariki 7 Mata 1994, Karamaga avuga ko ari bwo ibintu byaje gukomera, umuryango we uricwa, we aza kugira amahirwe nyuma yo guhunga akaza kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karamaga yongeye kwiyubaka kugira ngo akomeze guhangana n’ingaruka zose yahuye nazo.

Gusa avuga ko kugeza ubu abarokotse Jenoside muri Nyarugunga, bakibabazwa n’uko batarashobora kubona imibiri y’ababo bishwe, kubera ko abagize uruhare mu kubica batagaragaza ubushake bwo gutanga amakuru ngo ababo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ku myaka 80, Karamaga yahuye n'akaga yatewe na Col Bagosora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .