00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Kanyemera wasezeranyije Imana kuyiha 100 Frw ngo imurokore icyumweru kimwe

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 3 August 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Kanyemera Pacal uba muri Canada yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta muntu wabaga yizeye kuramuka n’umunsi umwe, ku buryo yageze aho asezeranya Imana ko nimurinda icyumweru kimwe, azayiha ishimwe ry’inote ya 100 Frw.

Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Kanyemera wari ufite imyaka 15 igihe Jenoside yakorwaga yatangaje ko abavandimwe be babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Associated Press ko yagiranye isezerano n’Imana ngo imurinde na we azayiture amafaranga.

Yagize ati “Ndakwinginze, nundinda nkarokoka ikindi cyumweru nzaguha 100 Frw.”

Kanyemera yahamije ko Imana yumvise ugusaba kwe ndetse kugeza igihe Jenoside yahagarikwaga yari amaze kujyamo Imana ideni rya 400 Frw.

Ati “Bigaragazwa n’ukuntu ubuzima bwanjye n’imibereho yanjye mbiragiza Imana.”

Mu bandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo nyirakuru, nyirarume na babyara be.

Uyu mugabo yavuze ko hari abumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibayashyikire kuko habayemo ibintu birenze imyumvire ya muntu.

Ati “Hari abumva ibyatubayeho ntibabyemere. Hari abagabo bamwe bishe abana babo kubera urwango gusa.”

Yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo rw’igihe kirekire ariko benshi mu barokotse Jenoside bahorana icyizere cyo kugira ubuzima bwiza.

Kuri ubu Kanyemera ni Perezida w’Umuryango Humura ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanyemera Pascal ahamya ko ubuzima bwe burindwa n'Imana nyuma y'uko imurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .