00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Carl Wilkens, Umunyamerika wari mu Rwanda mu bihe bya Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2025 saa 08:32
Yasuwe :

Umunyamerika witwa Carl Wilkens wagumye mu Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye u Rwanda ku iterambere ritangaje rumaze kugeraho nk’igihugu cyari cyasenyutse burundu, anagaruka ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ubwo Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 07 Mata 2025, ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Wilkens yagarutse ku buryo butangaje u Rwanda rwishatsemo ibisubizo ku bijyanye n’ubutabera no gukira ibikomere, anagaragaza uburyo gahunda zitandukanye nka Gacaca zagize uruhare mu bijyanye n’ubwiyunge cyane ko igihugu cyari cyacitsemo ibice.

Ati “Gacaca n’ubundi buryo bwo gukemura ibibazo, bwibanze ku kumva neza ingaruka z’ibyabaye n’ingaruka byagize noneho abaturage bagafatanya mu rugendo rwo gukira. Ntabwo ari uburyo bwo kwishyura cyangwa kwihorera.”

Yagarutse ku buryo abaturage bagaragaje uburemere bw’ibyo bakoze, avuga ko Abanyarwanda bamugaragarije ko bafite intego n’uburyo bashobora guhinduka.

Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje uburyo igihugu cye kirajwe ishinga no gufatanya n’u Rwanda mu butabera ndetse yongera kwibutsa ububi bw’imvugo z’urwango n’ibijyanye no guhakana Jenoside.

Ati “Twitandukanyije n’ibikorwa ibyo ari byo byose bigoreka amateka bikorwa ku mpamvu za politiki. By’umwihariko ntitwemeranya na busa n’ibikorwa ibyo ari byo byose bihakana cyangwa bigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko Amerika isaba abashyira imbaraga mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo z’urwango kwisubiraho ahubwo bagakoresha izo mbaraga mu kubiba amahoro aho kubiba urwango no kugira uruhare mu bugizi bwa nabi.

Immaculée Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’uko yakorokotse, anagaragaza uburyo kubabarira ari ingenzi.

Ati “Kuva narokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nagize imbaraga zo kwibutsa abantu ko urwango ari ikintu kibi. Ndi umuhamya w’uko ahatari urukundo abantu bica abaturanyi babo, bakabakorera iyicarubozo mbere y’uko babambura ubuzima n’ibindi. Aho ni ho ivangura rihera.”

Umuyobozi wa IBUKA muri Amerika, Nicole Karekezi, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi igomba guhabwa inyito ya nyayo, aho kuba buri wese yayivuga uko yiboneye, ashimangira ko kuyivuga mu buryo bwa nyabwo ari ingenzi mu guha icyubahiro abazize Jenoside.

Ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Loni yabyemeje. Ntabwo ari amabi yabaye muri Afurika, ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko, ntabwo ari Jenoside yakorewe Abatutsi, Abahutu n’Abatwa. Ibyo bihanagura ukuri ndetse bigasubiza ibikomere byacu ibubisi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko kwibuka ari inshingano z’abatuye Isi yose aho kuba iz’abarokotse Jenoside gusa.

Ni mu gihe umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Tim Welberg, yagarutse ku iterambere ry’u Rwanda nk’urugero rw’icyizere no kubabarirana ndetse biba impamvu y’ubudaheranwa.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza kubera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bizagirwamo uruhare n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda.

Umunyamerika witwa Carl Wilkens, wagumye mu Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashimiye u Rwanda ku iterambere ritangaje rumaze kugeraho
Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Tim Welberg, yavuze uburyo Jenoside yari igambiriye kumaraho Abatutsi ariko Imana igakinga ukuboko
Immaculée Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’uko yakorokotse mu buryo butangaje
Troy Fitrell wari uhagarariye Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje uburyo igihugu cye kirajwe ishinga no gufatanya n’u Rwanda mu kwimakaza ubutabera
Umuyobozi wa IBUKA muri Amerika, Nicole Karekezi, yagaragaje ko abantu bagomba guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito ya nyayo aho kuvuga ibyo bishakiye
Abantu batandukanye muri Amerika bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .