00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umusore wize ku bigo bitanu kubera ko yanduye Virusi itera SIDA

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 3 December 2024 saa 03:21
Yasuwe :

Mu Rwanda rwo hambere wasangaga umuntu wagiraga ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA byarabaga bigoranye ko yakwisanzura mu bandi kuko yahabwaga akato, agatotezwa mu bandi kubera imyumvire n’amakuru atari yo benshi bari bafite kuri iyi ndwara.

Ntawahagarara ku maguru abiri ngo ahamye ko byarandutse burundu ariko ntawashidikanya ko bitagabanyutse cyane, kuko ubu uwanduye Virusi itera SIDA, ntawe ushobora kumuheza cyangwa ngo amutoteze, amategeko n’umuryango mugari ngo babirebere kubera ko imyumvire yagiye ihinduka, ingamba z’ubuvuzi n’amategeko birakazwa ndetse n’abanduye berekana ubushobozi bifitemo ko budatandukanye n’abatarandura.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku buhamya bwa Afazari Jean Léonce Innocent, umusore w’imyaka 25 y’amavuko, wemeza ko nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera SIDA muri 2012, byamugoye cyane kubyakira ndetse abanza kwanga gufata imiti, n’igihe ayifatiye akajya ahora yimuka ku bigo yigagaho kubera kwanga kwiyakira n’akato yatinyaga.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Karere ka Rubavu, ufite insanganyamatsiko igira iti "Kurandura SIDA, ni inshingano yanjye", Afazari yavuze ko yize amashuri abanza ari umuhanga ariko ageze mu yisumbuye biramugora cyane nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera SIDA.

Ati “Namenye ko mfite Virusi itera SIDA mu 2012, ndi mu mashuri yisumbuye. Maze kubimenya, cyari ikintu kidasanzwe bitewe n’amakuru atandukanye, numvaga ko uyifite aba apfuye, nta gihe aba agisigaje kuri iyi Si, atagifite imbaraga zo gukora.”

“Nacitse intege bikomeye cyane ndetse ntabwo nahise ntangira gufata imiti, ahubwo numvaga ko n’ubundi kuyifata nkapfa ntacyo byaba bimaze, kuyifata hakazagira umuntu umenya ko mfite virusi bakampa akato bizagorana, ngira guhangayika bikomeye cyane.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byatumye njya kwiga mu mashuri yisumbuye, ndiga bisanzwe ariko ngeze mu mwaka wa gatatu ni bwo nagize ikibazo kurwara amaso n’ibyuririzi. Ni bwo nasubiye kwa muganga barongera barampima basanga ndayifite, ni bwo natangiye imiti.”

Yavuze ko gutangira gufata imiti na byo bitamworoheye kuko atayinywaga neza, ati “Gutangira imiti, ntabwo byari byoroshye ahubwo n ibwo byakomeye kurushaho kuko kuyibika no kuyinywa byari ikibazo, sinayinywaga neza, iyo nabaga ndi kumwe n’abantu byabaga ari ikintu kigoye.”

“Ibyo byatumye niga mu mashuri yisumbuye mu buryo bugoye aho nize ku bigo bitanu kugira ngo ndangize. Byari bigoye kujya kubika imiti mu banyeshuri, ikigo kimwe ubwo cyabimenya nkahita njya ku kindi kigo, nagerayo nabwo bikagorana kugeza ubwo nasoje niga ntaha kubera Virusi itera SIDA."

Muri uru rugendo rugoye, Afazari yihanganiye akarangiza amashuri yisumbuye, byamfashije kuba umuntu ushobora guhumuriza no gufasha abandi biganjemo urubyiruko na we abikesha impuguke zamufashije kwiyakira no kwigirira icyizere.

Ati “Ubwo najyaga gufata imiti nambaye ingofero n’amadarubindi y’umukara, muganga wanjye yaranyicaje aranganiriza ampuza n’abandi mu gihe numvaga ko ari njyewe njyenyine ufite Virusi itera SIDA. Mpuye na bo ndatangara, mbona barakomeye, ngarura icyizere niyemeza kongera gusubira kuri bwa budahangarwa bwanjye, nkongera nkakora nkabaho nk’abandi.”

“Ubuzima ndimo uyu munsi ni ubuzima bwo kwishimira kuko buranejeje, ndi umurezi, ndi na ambasaderi muri ARP+, ni ubuzima bwiza, ikirenze kuri ibyo ndi ambasaderi w’urubyiruko mu bijyanye n’ubukangurambaga bwo kwipimisha SIDA kugira ngo urubyiruko rushishikarire kwipimisha.”

Yakomeje agira ati “Abafite agakoko garera SIDA ni twe nyambere kuko ni twe tuzi ibihe bikomeye twaciyemo bigoye, bikomeye, ni twe tuzi uburyo twakoresha kugira ngo na ba bandi bari hariya hasi babashe kuzamuka, yaba ari ufite virusi itera SIDA amenye uko yafata imiti neza kugira ngo ibyuririzi biveho, ya SIDA tuyihashye nk’uko ari yo ntego nyamukuru dufite.”

“Inama nagira urubyiruko bagenzi banjye, mbere na mbere ni ukwikunda bagakunda ubuzima bwabo, ufite virusi itera SIDA ntabwo ubuzima aba abubuze, ntabwo biba birangiye. Ikindi gikomeye ni ukwipimisha bakamenya uko bahagaze, ipimishe nusanga ufite virusi itera SIDA umenye ko ubuzima bukomeje kuko imiti irahari.”

“Turashimira Leta ko itugenera ubufasha muri ibyo byose. Nusanga utaranduye ni amahirwe akomeye utagomba gupfusha ubusa, fata igihe witekerezaho, ufate umwanzuro wirinde virusi itera SIDA."

Muri ubu buhamya, Afazari yakebuye abagikerensa Virusi itera SIDA bibwira ko imiti ubonekera ubuntu nyamara iba yatwaye ubushobozi bundi bw’igihugu bukwiye kuba bukoreshwa mu bindi bikorwa.

Ati “Hari akantu bajya bibeshaho; imiti ni ubuntu hose ni byo, ariko kugira ngo iboneke iragurwa. Wivuga ngo nzabona imiti biroroshye kuko hari amafaranga aba yatanzwe kandi yakwiye kuba akoreshwa ibindi byatugirira umusaruro nk’urubyiruko. Ikindi gikomeye cyane ni uko serivisi zifasha abantu mu gukumira no kwirinda SIDA zirahari ahantu henshi, iyo ubona ikwegereye yigereho.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Afazari Jean Léonce Innocent yize ku bigo bitanu kubera kwandura Virusi itera SIDA
Tariki 1 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .