00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’uburyo ikigare n’inshuti mbi byari bisenyeye Murenzi na Nyiranjara

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 04:05
Yasuwe :

Murenzi Elie, umusaza w’imyaka 65 n’umugore we Nyiranjara Bellancille w’imyaka 57, ni abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki aho bamaranye imyaka 35 mu rushako.

Uyu muryango uvuga ko nk’indi miryango yose, wigeze guhura n’ibizazane, nshuti mbi n’ikigare bigashaka kubasenyera ariko kubw’amahirwe ntibibe.

Ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, aba babyeyi batanze ubuhamya bw’ukuntu umugabo yamaze imyaka myinshi ahohotera umugore we bitewe n’ikigare cy’inshuti mbi cyamubwiraga ko umugabo nyamugabo ari ukubita umugore we.

Murenzi Elie yavuze mu myaka 35 harimo igice cyiza bamaranyemo imyaka 19 ndetse n’ikindi gice bamazemo imyaka myinshi ahohotera umugore we.

Ati “ Uwo mubano mwiza twawumaranye imyaka 19, icyo gihe nakoreraga Minisiteri y’uburezi nza kujya mu gaco k’abantu twasangiraga inzoga, batangira kuvuga ko abagore badusuzugura, ngo umugore iyo utamukubise aragusuzura ngo nzabigerageze ndebe niba atarampaye ibyatsi.”

Yakomeje agira ati “ Ubwo naratashye nka saa tatu z’ijoro nasinze nibuka ka kajambo bambwiye, nkubita urugi umugeri musaba gushyushya ibiryo yari yatetse, yaragiye arabishyushya ndongera mwiyenzaho mukubita urushyi aragenda ariryamira.”

Nyuma y’iminsi itatu ngo yarongeye amwiyenzaho amukubita inshyi ebyiri, umugore we ahita yahukana.

Ati “ Ku mugoroba nasubiye mu kabari mbabwira ko namukubise noneho akahukanira kwa sebukwe, ibintu byakomeje kugenda nabi birakururuka bigera no mu bana. Umwana w’umukobwa wanjye baje kumurambagiza yanga ko ubukwe bubera iwacu ngo kuko hahora imirwano n’induru.”

Murenzi yavuze ko atigeze ataha ubukwe bw’umwana we, bikurikirwa no gutangira kurwana n’umugore we kuburyo abaturanyi bose bamenye ko mu rugo rwe harimo amakimbirae akomeye.

Uko yasohotse mu buzima bw’amakimbirane

Umuryango w’Abagabo baharanira iterambere ry’uburinganire, Rwamrec ubwo watangiraga guhugura abashakanye ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, nibwo Murenzi n’umugore we bagiye kwiga bahava biyemeje kwiyunga no kubana neza.

Yavuze ko yamaze imyaka myinshi afite icyumba cye bwite mu rugo rwe ariko abantu bo hanze batabizi. Yavuze ko mu ngo z’iki gihe abenshi bahohoterana mu buryo batitaho biturutse ku tuntu duto, asaba abagore n’abagabo kwirinda amabwire n’ibigare.

Umugore we Nyiranjara, yavuze ko abagore bafite abagabo babahohotera baba bakwiriye kubivuga hakiri kare ngo kuko hari ubwo bitangira gake bakanga kubivuga, bikarangira bivuyemo ihohotera rikomeye cyane rishobora no kuvamo ubwicanyi.

Mu 2020 Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane byo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% .

Murenzi n'umugore we Nyiranjara batanze ubuhamya bw'uburyo inshuti mbi n'ikigare byari bibasenyeye, bakagarurira hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .