Ubuhamya bw’imwe mu miryango 8500 yafashijwe na Plan International nyuma y’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Kanama 2020 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango Plan International Rwanda, wafashije abaturage 8500 bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 bo mu turere turindwi, aho bamwe bahawe amafaranga abandi bahabwa ibiribwa.

Kuva tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka icyorezo cya Covid-19 cyagaragaye mu Rwanda, nyuma y’icyumweru kimwe hahise hashyirwaho gahunda ya guma mu rugo yatumye benshi mu banyarwanda bafashwa kubona ibiribwa kuko imwe mu mirimo yari ibatunze batari bakiyikora.

Hari kandi abo yagizeho ingaruka zo gutakaza akazi nk’abanyonzi n’abandi bantu batandukanye.

Umuryango Plan International wahise utangiza ibikorwa byo kugoboka bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, aho bahabwaga amafaranga akabafasha kwiteza imbere abandi bakaguramo ibyo kurya.

Buri muturage yagiye ahabwa amafaranga bitewe n’abantu afite iwe mu rugo aho hari abahawe agera ku bihumbi 70 abandi bagahabwa ibihumbi 120Frw kuzamura. Abangavu bahawe ibikoresho by’isuku mu rwego rwo kubafasha gukomeza kuyibungabunga.

Ubuhamya bw’uko aya mafaranga yabateje imbere

Bimenyimana Samuel utuye mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, ni umusore ubana na mushiki we, yahoze ari umunyonzi mu Mujyi wa Nyamata akinjiza 2000 Frw ku munsi, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyagaragaraga mu Rwanda ngo akazi ke karahagaze batangira kubaho nabi rimwe na rimwe ntanabone n’ibyo kurya.

Plan International Rwanda yaje kumufasha imuha amafaranga atangira gucuruza akawunga n’amavuta mu gasantere atuyemo.

Ati “Amafaranga bayaduhaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, bwa mbere bampaye 24 600Frw mbifashe ndagenda ngura ijerekani y’ubuto nari mfite ibindi bihumbi 50 nari narizigamiye ndayateranya ntangira gucuruza, bwa kabiri bampaye 36 900 ndongera ndarangura nkomeza gucuruza, ubu biragenda neza ntakibazo.”

Bimenyimana avuga ko kuri ubu abayeho neza na mushiki we, aho batakibura ibyo kurya kandi bakanacuruza bakabona inyungu, avuga ko Plan International yamufashije cyane mu kumwubakira ubuzima ku buryo agereranyije inyungu abona asanga ari mu nzira nziza y’iterambere.

Twagiramungu Emille ufite imyaka 39 utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Cyogaro mu Murenge wa Ntarama, we avuga ko Coronavirus yasanze yari yarakoze impanuka ya moto aho yari umumotari mbere, yavuze ko imibereho ye muri guma mu rugo itari yoroshye kuko yasabwaga kugaburira umugore n’abana batatu nyamara atanabasha kugenda kubera iyo mpanuka yakoze.

Ati “ Rero Plan International yaramfashije cyane mu cyiciro cya mbere bampaye ibihumbi 45 Frw mbasha kwishyura inzu nanarangura utuntu duke nguramo n’ibyo kurya by’umuryango, icyiciro cya kabiri bampaye ibihumbi 67 Frw mbasha kongera ibyo ncuruza nita ku bana cyane ku buryo ubu nta kibazo mfite mu rugo.”

Gahongayire Tharcicie ufite imyaka 48 utuye mu Murenge wa Kiramuruzi, aho abana n’abana be icumi avuga ko ubuzima bwo muri guma mu rugo butari bumworoheye na gato cyane cyane ku kugaburira abana icumi.

Ati “ Mbere ya Coronavirus naracuruzaga ariko ibintu byose biza guhagarara ibyo twari dufite byose turabirya birashira, Nyagasani rero abicisha muri plan tubona inkunga ubwa mbere bampaye ibihumbi 48 mpahira abana nanatanga mitiweri y’abana, ubwa kabiri bampa ibihumbi 79 nyaha abana bajya mu isoko bacuruza inyanya ubu inyungu niyo twifashisha mu guhaha.”

Gahongayire avuga ko atarabona iyi nkunga abana be bari basigaye babwirirwa bakanaburara ariko ngo ubu aho baboneye ayo mafaranga bazunguza inyanya mu isoko nibura inyungu akaba ariyo bahahisha, ubu ngo ubuzima bumeze neza abakiri bato barabona igikoma n’amata ku buryo ntakibazo bafite.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda, William Mutero, avuga ko muri ibi bihe bya Coronavirus batanze ibyo kurya, amasabune n’ibindi byinshi byafashije imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na Coronavirus.

Ati “Twatanze ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw ku miryango yari ibabaye ikeneye ibiribwa mu buryo bwihutirwa, twahaye kandi abaturage amafaranga biciye kuri Mobile Money ku miryango 8500 ituruka mu turere turindwi aritwo Rubavu, Musanze, Gatsibo, Bugesera, Nyaruguru, Nyagatare na Rusizi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amafaranga bayahaye aba baturage biciye muri LODA na Minaloc, aho babahitiragamo bamwe mu baturage bakeneye ubufasha bwihutirwa cyane bakabohereza amafaranga ubundi bakagena uko bayakoresha.

Plan International Rwanda ni umuryango ukorera mu Rwanda kuva mu 2007, ukorera mu turere 14 no mu nkambi esheshatu hirya no hino mu gihugu, uyu muryango utangaza ko wizeye ko umuhate w’u Rwanda n’ingamba zo kurwanya Covid-19 bizatuma ubuzima bw’abanyarwanda buzakomeza kumera neza.

Abaturage baguzemo amatungo magufi mu mafaranga bahawe na Plan International Rwanda
Mu muryango w'abana be icumi arashimira Plan International ku nkunga yamuhaye
Umuyobozi wa Plan Interanational Rwanda William Mutero yavuze ko bahisemo gufasha imiryango 8500 mu rwego rwo gufasha abanyarwanda muri ibi bihe bya Covid-19
Yahisemo gucuruza ibigori kugira ngo akomeze kwiteza imbere
Amafaranga yahawe na Plan International ayacuruzamo imboga n'imbuto mu gasantere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .