00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abarokotse bageze mu zabukuru, itegeko ribagonga n’ibindi: Ikiganiro na Dr Gakwenzire wa Ibuka

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 6 June 2024 saa 07:54
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse ni bamwe mu bagifite ibikomere by’icyo cyaha ndengakamere ndetse ingaruka zacyo zigenda zihererekanywa igisekuru ku kindi.

Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, Leta y’Ubumwe yashyize imbere gahunda zirimo izo kwita ku bacitse ku icumu hitabwa ku buzima bwabo bw’umubiri n’ubw’imbere, ngo bongere kwisanga mu buzima busanzwe.

Nubwo bimeze gutyo, bamwe baracyafite ibikomere birimo n’ihungabana rikomoka kuri ayo mateka, ubuzima butifashe neza n’ibindi bigikeneye kwitwabaho.

IGIHE yaganiriye na Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, agaruka kuri bimwe mu bibazo bicyugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubuvugizi bari gukorerwa ngo bimwe bikemuke.

IGIHE: Nyuma y’imyaka 30, ubuzima bw’abarokotse bumeze bute?

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kandi ikanahagarikwa, ishusho y’abarokotse jenoside imeze nk’uko igihugu tukibona. Nk’uko tuzi ko muri iyi myaka 30 igihugu cyacu cyateye imbere, cyateye imbere ku buryo butandukanye. [...] ikindi cyihariye, kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zikomeye, igihugu cyacu hari na gahunda, hari za porogaramu zihariye zashyiriyeho abacitse ku icumu.

Ni muri urwo rwego hagiyeho ikigega cyihariye cyo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, cyafashije cyane abacitse ku icumu batishoboye mu burezi, mu buvuzi kubera ko hari abarokotse jenoside basigaranye ibikomere bikomeye cyane byaba ari ibyo ku mibiri cyangwa se ibyo ku mutima, noneho kandi tunazi ko jenoside itatwaye abantu gusa, yanatwaye n’imitungo yabo. [...] hagiyeho na gahunda zo gufasha abarokotse jenoside, mu bikorwa by’iterambere.

Ibyo rero ni ho ubona ko twazamukiye rimwe nk’igihugu n’izo gahunda zihariye, kubera ingaruka navuze zikakaye, abarokotse jenoside tugenda tuzamuka.

Ni ibiki bikibereye imbogamizi abarokotse?

Hariho nanone icyo navuga cy’icyitonderwa, hari abarokotse jenoside bagizweho ingaruka, bakwiye gukomeza guherekezwa kugeza igihe Imana izabahamagara. [...] hari abantu bakwiriye gukomeza guherekezwa kubera ko bagize ibikomere by’imbere cyangwa byo ku mubiri bigaragara ko batazabikira. Abo barakomeza bagaherekezwa tunakomeza no kubiganiraho nk’inzego za leta.

Ku kirebana noneho n’aho kuba n’amacumbi, ni uko na none hari byinshi byagiye bikorwa ariko bigakorwa na none uko igihugu cyari gihagaze muri icyo gihe.

Ugasanga hari inzu yubatswe muri icyo gihe yubakishijwe ibikoresho byabonekaga icyo gihe, none ubu ugasanga iyo nzu irashaje ikwiye gusanwa cyangwa se gusimbuzwa iyindi. [...] murabyumva ko harimo kwihutirwa kuko aho kuba burya ni uburenganzira bw’ibanze.

Abarokotse bageze mu zabukuru bari gufashwa gute?

Umwihariko w’icyo kibazo ni uko buriya mu 1994 hari umuntu ushobora kuba yaragize igikomere, ariko kubera ko yari akiri umusore yari agifite imbaraga, ugasanga icyo gikomere ntabwo acyumva, ariko iyo imyaka igenda niko cya gikomere kigenda cyumvikana.

Icyo rero nacyo imibare y’abantu bari muri urwo rwego ntabwo ari myinshi, kuko hari abagiye babasha gusubira mu buzima ku buryo n’ubu bashobora kuba ubwabo babona ibyabafasha kugira ngo bivuze. Ahubwo ikigaragara, ikiguzi cyo kwivuza muri iki gihe na cyo usanga cyaragiye kijya hejuru, ku buryo umubare wasanga ari muto ariko kubera ko ikiguzi cyo kwivuza cyagiye hejuru, ugasanga birasaba ingengo y’imari isa nk’aho iri hejuru.

Dr Gakwenzire yagaragaje ko bakomeje gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside batishoboye

Ibyo rero na byo turimo turabiganiraho n’inzego za leta cyane cyane nyine Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, kugira ngo tube tuzi iyo mibare kandi tubashe no kubikoresha neza, kugira ngo abakeneye ubufasha runaka babashe kuba koko babuhabwa.

IGIHE: Hakenewe gukora iki mu gukusanya ubwo buhamya?

Dufite ibyo dukenera umunsi ku munsi, ariko na none turareba n’ejo hazaza h’igihugu cyacu, kandi ejo hazaza tugomba kwigira ku mateka, ku buryo uwarokotse jenoside, ufite ubuhamya wese kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, twebwe IBUKA dufite inshingano yo kumufasha ku buryo ayo mateka agira ahantu abikwa.

Niyo mpamvu muri uko kuyabika duhera ku bantu bafite ibyago byinshi, ibyago bya mbere ni ubukure, ariko hari n’abashobora kuba bafite ikibazo cy’uburwayi bwaturutse kuri jenoside, kandi tukaba tuzi ko abitse amakuru. Aho rero ni ho tuvuga ko tugomba gufatanyiriza hamwe.

Imibare dufite iragera mu babyeyi b’abagore n’abagabo bagera muri 677 […], abo tumaze gukusanyiriza ubuhamya ni 250. Urumva ko hasigaye rero abandi. Twabonye inkunga twahawe na Ambasade y’Abafaransa, ariko birumvikana ko na none dukeneye inkunga kugira ngo twegere n’abo bandi basigaye, kandi atari n’abo gusa ahubwo n’abandi baba bafite ibyago twavuze, n’abandi bose baba bafite amakuru.

‘‘[…] turimo turakoresha ingengo y’imari igera muri miliyoni 300 Frw zirengaho. Ubwo urumva icyo ni ikigereranyo, kandi kuri abo babyeyi twafashe hasi ya kimwe cya kabiri, ni ukuvuga ngo rero nibura dukeneye andi nk’ayo nibura nanone nka miliyoni zigera kuri 400 Frw.

IGIHE: Bamwe mu barokotse Jenoside bakunze kugaragaza ko bagorwa n’Itegeko ribasaba ko kugira ngo bazungure bagomba kuba baramenyekanishije uwapfuye mu gihe kitarenze iminsi 30.

Mubafasha iki?

Iyo ukeneye icyemezo cy’umuntu wapfuye, icyo gihe ugomba kuba waragiye kubivuga mbere y’iminsi 30, bitarenze iminsi 30 yitabye Imana, biyaba ibyo ukajya kurega mu rukiko, kandi ukajyana nabagabo babihamya.

Ibyo rero byagiye biba hirya no hino mu gihugu, byarabaye nabigejejweho bwa mbere n’abarokotse jenoside, na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana.

Aha muri Gasabo na ho byagiye bigaragara, ahantu hatandukanye aho uwarokotse jenoside yajyaga gusaba icyemezo bakamubwira bati ‘‘Iminsi 30 yararenze, itegeko risaba ko ujya mu rukiko.’’ .

Kujya no mu rukiko ugomba kugira uguherekeza, bisaba amafaranga akenshi ugasanga ibyo birabatunguye, noneho ugasanga ririya tegeko rivuga ko ugomba no guherekezwa n’abantu babibereye abagabo bari bahari icyo gihe.

Icya mbere iminsi yararenze, kubona n’uwakubera umugabo ni ikindi kibazo, kuko aho warokokeye warokotse wenyine.

Icyagaragaye rero na none cya kane ni uko benshi bahita bakubitana n’ihungabana. Uri umubyeyi, uzi abo ugiye gusabira icyemezo ko bapfuye, uzi aho wabasize, akenshi uhita uhumva uhungabanye. […] Ubwo yari ari ku murenge kuko kenshi ari ho gisabirwa, agahita afata inzira agataha akigunga bikamushobera, ubwo umushinga yari afite ukaba uhagarariye aho.

IGIHE: Mubona hakwiye gukorwa iki?

Ubundi ubusanzwe ntabwo ari ibintu bitinda. Ariko urumva iyo hashize imyaka 30 noneho uzi n’uwo ugiye gusabira icyo cyangombwa cy’uwapfuye uburyo yapfuyemo, ni ho ikibazo kibera ingarabahizi. Uburyo yapfuyemo, aho yamusize amuzi, azi uko byagenze none ukaba umusaba kujya kubibarizwa mu rukiko, aho ni ho habera impungenge.

Hashobora kuba hajyaho ibwiriza hagatangwa nk’igihe runaka noneho natwe tugatanga amakuru ku barokotse jenoside bafite icyo kibazo, noneho bakagerageza kubikora ku buryo bwihuse hagatangwa nk’umwaka umwe, imyaka ibiri, noneho tukaba tuzi ko nibura ijanisha ry’abafite icyo kibazo bakwihutira kujya gusaba ibyo byangombwa, noneho itegeko rigakomeza rigakurikizwa nk’uko bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .