Ubuhamya bw’abarokokeye i Kiziguro mu mwobo uri gukurwamo imibiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Munsi ya Kiliziya Gatolika ya Paruwasi ya Kiziguro hari umwobo munini cyane ureshya hafi na metero 20 uri gukurwamo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, abaharokokeye bavuga ko hajugunywemo abatutsi basaga 5000 bose biciwe kuri iyi kiliziya.

Gushakisha iyi mibiri ni igikorwa kigiye kumara hafi ibyumweru bitatu, biri gukorwa mu gihe hari no kubakwa urwibutso rushya rwa Kiziguro. Iki gikorwa kiri kugirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Ibuka.

Iki gice kizwi cyane nk’icyabereyemo ubwicanyi bukomeye mu gihe gito bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari Burugumestiri wa Komini Murambi ufungiye i Arusha, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kujuririra igifungo cya burundu yari yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Ubuhamya bw’abaharokokeye

Mujawingoma Jeanne wari ufite imyaka 25, yavukiye mu yahoze ari Komini Murambi. Yavuze ko yageze muri Kiliziya ya Kiziguro tariki ya 11 Mata 1994 mu rukerera aturutse ahitwa i Gacuba aho yari avuye ahunze benshi mu bo mu muryango we bamaze kubica.

Ati “Twaje kumenya ko muri Kiliziya abantu bari kuhakirira, twumvaga kwa padiri hari amakiriro, twari tuhizeye, naje nzanye na mama kuko abandi bose bari bamaze gupfa, ijoro ryose twaraye tuza twenda kuhagera twahabonye Interahamwe zirenga 100 zasinziriye duca ku mpande turakomeza tugeze imbere ya kiliziya tuhasanga izindi ziratureka twinjira mu kiliziya mu gihe abandi batangiye kutubaza amakuru nibwo haje abasirikare batangira gukubita icyugi.”

Mujawingoma yakomeje avuga ko nyuma bishe urugi bose barabasohora, babagejeje hanze babaka amarangamuntu bagenda babajonjora abagabo bakabashyira ukwabo n’abagore bakabashyira ukwabo, abakecuru n’abana nabo babashyira ku ruhande batangira kubica.

Yakomeje avuga ko babanje kwica abagabo n’abasore cyane cyane abiganjemo abakozi ba leta n’abantu wabonaga ko bafite imbaraga.

Ati “ Abari bato n’abasaza n’abakecuru nitwe twateruraga imirambo tujya kuyijugunya muri uyu mwobo, twayitunze umunsi wose mu mvura waruhukaho gato bakagukubita kugeza ku mugoroba, byageze aho barasohoka batangira no kubicira hanze ari nako natwe dutunda imirambo.”

Yavuze ko kugira ngo arokoke byaturutse ku bantu baje gushungera hakavamo umwe waje akamwita umuhutu ubundi akamukiza gutyo mu gihe abandi bari bagitunda imirambo.

Rugigana Jean Baptiste wari ufite imyaka 20 y’amavuko we yavuze ko yageze kuri kiliziya ya Kiziguro tariki ya 9 Mata 1994. Icyo gihe ngo padiri w’umwera wari uhari yabatekeraga amasaka kuko aribyo biryo yari afite, nyuma ngo abatutsi bose batangiye guhungira ku kiliziya kuko bumvaga ko ariho hari amakiriro.

Ati “ Batangira kwica bahereye ku musaza witwaga Munana kuko bumvaga ko ari icyitso cy’Inkotanyi, nyuma bakurikijeho abaganga, abarimu n’abandi bari abakozi ba leta kuko bavugaga ko aribo bakenewe kwica vuba vuba.”

Uko yabaye mu rwobo rwa Kiziguro

Rugigana yavuze ko ubwo Interahamwe zabatundishaga imirambo y’abatutsi babaga bamaze kwicwa ngo bayibatundishije bambaye ubusa bakajya baterurana ari babiri.

Ati “Nakomeje gutunda imirambo ngejeje hagati interahamwe inkubita icumu mu rubavu ndangije ndagenda ngeze ku mwobo mpasanga interahamwe ebyiri zabanzaga kongera gutemamo umurambo kabiri mbere yo kuwujugunya mu rwobo, ni uko nanjye nijugunyemo kuko nabonaga n’ubundi ntari bube muzima.”

Yakomeje avuga ko agezemo yasanzemo abandi bagiye bijugunyamo kubera gutinya kwicwa bareba, ngo babayemo nyuma y’iminsi itatu bamwe muri bo batangira gupfa ndetse n’imirambo itangira kubora.

Ati “ Kuko twari turimo turi benshi twatangiye kwirwanaho dushaka uko twazamuka ariko hejuru tukabona interahamwe ziracyahari ari nako ziza zikadutera amabuye rimwe bakariguhamya ugakomereka, mfite n’inkovu yayo mabuye.”

Nyuma y’iminsi itanu ngo nibwo batabawe n’Inkotanyi aho zaje zikabakuramo zikoresheje insiga n’ibiziriko, abari bazima bose ngo babakuyemo. Muri urwo mwobo ngo havuyemo abantu 11 barimo batandatu bakiriho n’abandi batanu bahise bapfa nyuma yaho.

Yakomeje avuga ko kuri ubu yari afite ipfunwe ry’abavandimwe be bari barajugunwemo barimo datawabo na barumuna be bose bishwe. Yavuze ko ubwo agiye gushyingura abavandimwe be mu cyubahiro bigiye kuruhura umutima we, ashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zamukuye muri uwo mwobo ubu akaba akiriho ashima Imana.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko bihaye ukwezi kurenga ko gushakisha imibiri muri uyu mwobo nyuma ngo bazayishyingura mu cyubahiro nibura abafitemo ababo babashyingura ahantu heza.

Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 142, biciwe mu yahoze ari Komine Murambi.

Muri uyu mwobo hashize iminsi hakurwamo imibiri yajugunywemo mu 1994
Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo abatutse benshi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .