Ubuhamya bw’abangavu batewe inda kubera amakimbirane yo mu miryango

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Abangavu batewe inda mu Karere ka Kayonza bashyize mu majwi amakimbirane yo mu miryango nka kimwe mu bituma baterwa inda, basaba ubuyobozi kujya buha inyigisho ababyeyi babo.

Imibare y’abangavu baterwa inda igenda yiyongera umunsi ku munsi mu Rwanda, kimwe mu bishyirwa mu majwi cyane ni ukudohoka ku nshingano kw’ababyeyi, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Kayonza habaye igikorwa cyo gusoza amahugurwa yari agenewe ababyeyi batoranyijwe bazajya bita umunsi ku munsi ku bangavu batewe inda imiryango ikabatererana mu gikorwa cyiswe “ Masenge mba hafi”.

Ni igikorwa kigirwamo uruhare n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn Work Develop) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza n’Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, hagamijwe gufasha abana babyariye mu rugo kongera kubona uburere no kwitabwaho.

Amakimbirane mu miryango ari mu byatunzwe agatoki mu bituma abangavu batwita

Bamwe mu babyaye bafite munsi y’imyaka 18 baganiriye na IGIHE, bavuze ko makimbirane yakunze kurangwa mu miryango yabo ari mu byatije umurindi ababasambanyije bakisanga batewe inda.

Gakobwa (izina ryahinduwe) yatewe inda afite imyaka 16 ayiterwa n’umugabo wubatse waje no kwanga umwana amubwira ko atari we wenyine utera inda.

Yakomeje agira ati “Urebye ubuzima twari tubayemo mu rugo papa na mama batumvikana bahora basinda bakarwana nibwo bwatumye mbyara, rimwe bararwanaga nkabahungira mu ngo duturanye ari naho uwo mugabo yantereye inda, hari ubwo yanshukishaga ibyo kurya bitewe n’uko mu rugo ntabibonaga, ubundi akanshukisha nko kungurira utuntu dutandukanye.”

Undi yagize ati “Mu rugo bahoraga bamfata nabi bituma njya kuba kwa nyogokuru ageze aho abura amikoro yo gukomeza kumfasha ansaba gusubira mu rugo ngezeyo nsanga amakimbirane y’ababyeyi yafashe indi ntera, papa yazaga yasinze akatwirukana tukarara hanze, rimwe njya kurara ahantu bandazanya n’umusore waho antera inda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko kuri ubu abangavu batewe inda batangiye kwitabwaho biciye muri Masenge mba hafi na mukuru wanjye mba hafi.

Ati “Umwana niba yagize ibyago byo kubyara akiri muto aba akiri umwana. Icyo dusaba aba babyeyi ni ukugira ngo babe hafi aba bana kugira ngo wa mwana nawe abone ko ashobora kugaruka mu buzima busanzwe.”

Umuyobozi w’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn Work Develop), Mwiseneza Jean Claude yavuze ko muri gahunda yo gushakira ibisubizo abangavu baterwa inda imiryango ikabatererana, hatekerejwe iya masenge mba hafi kugira ngo yunganire ababyeyi mu kuba hafi abangavu.

Yavuze ko masenge na mukuru w’umuntu ari bamwe mu bamuba hafi ku buryo bamenya ibibazo byose yahura nabyo bakanamufasha kubikemura cyangwa bakanamuha ubujyanama bwatuma yigarurira icyizere.

Umuntu uzajya witwa masenge ni umugore ufite umuco n’indangagaciro uzajya utoranwa mu Mudugudu bamuhuze n’umwana watewe inda akiri umwangavu, amuganirize ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse anamugire inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.

Buri masenge uzajya utoranwa kandi akazajya areba mu Mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, azagenerwa amahugurwa ajye anagenerwa amafaranga y’itumanaho.

Mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 200 batewe inda muri uyu mwaka, naho mu Murenge wa Rukara ho hakabarurwa abakobwa bari munsi y’imyaka 24 babyariye mu rugo barenga 400, hari kandi abakobwa 38 b’abangavu batwite kuri ubu.

Amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu byagaragajwe nk'ibibangamiye abangavu ku buryo bibaviramo guterwa inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .