Ubuhamya bw’abakuranye na Kabuga ku mabyiruka ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Félicien Kabuga ni umwe mu bacuruzi bakomeye u Rwanda rwagize ariko wakoresheje nabi umutungo we aho kugira ngo ubyarire inyungu igihugu ukagihombera binyuze mu bikorwa bye byo gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mukarange mu 1935. Umutungo we wavuye ahanini mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi, arangije yubaka inzu mu Rwanda no mu mahanga zamwinjirizaga agatubutse.

Se wari umubaji yitwaga Gasimba, niwe mwana wateye imbere mu bo yari yarabyaye bose ariko ibyo abigeraho atarize. Abamuzi bavuga ko ibyo yize bijyanye n’iyobokamana (amasomo ya Gatisimu) kugira ngo ahabwe amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika.

Inzu yabagamo iracyagaragara mu kagari ka Kabuga ndetse n’imbuga yakundaga guparikamo imodoka ye ya Suzuki Samurai iracyahari.

Mukimbiri Télésphore w’imyaka 93 wabyirukanye na Kabuga na Sumaline w’imyaka 71 uvuga ko se ariwe wamwigishije Gatigisimu, ni bamwe mu bagaruka ku buzima bwamuranze.

Sumaline avuga ko se yigishaga Gatigisimu ku ishuri ryitwa Kirwa, ari naho Kabuga yize mu mashuri y’ibiti yahabaga.

Mukimbiri ati “Gatigisimu twariganye. Ntabwo twize amashuri. Njye na Kabuga ntabwo twize, no kugira ngo menye kwandika ni ejo bundi umuntu akifatira akana kize mu mashuri kakagenda kandikira umuntu ku kabaho.”

Mu gace ka Rushaki niho Kabuga yatangiriye ubucuruzi, akuye amafaranga ku mitungo y’umuryango ndetse no ku buryo yakoresheje igare yahawe na mukuru we agatangira kujya aritwaraho intara zo kugosora imyaka azijyanye ku isoko i Nyagatare.

Amaze gutangira kwinjiza amafaranga, yahisemo kwiga icyongereza aho kuba igifaransa nk’ururimi rwakoreshwaga mu Rwanda icyo gihe kuko yumvaga ko kumenya icyongereza aribyo bizamworohera akabasha kwinjira ku isoko ryo muri Uganda na Kenya. Ibyo byahuriranaga n’uko yari azi neza Igiswahili.

Avuye mu byo gucuruza intara n’ibitebo yacuruje umunyu akomereza ku myenda ndetse icyo gihe muri ako gace abamuzi bavuga ko ari muri bake bari batunze igare.

Ahagana mu 1970 nibwo yimukiye muri Kigali yubaka inzu ya mbere muri Quartier Commerciale, anubaka n’indi ku Kimihurura akomereza i Remera na Gikondo. Mu 1980 nibwo yubatse inzu ku Muhima.

Kubera uburyo yari umunyemari ukomeye, yatangiye kuba inshuti ikomeye na Perezida Habyarimana bigeza n’aho bahana abageni kuko umuhungu wa Habyarimana yashyingiranywe n’umukobwa wa Kabuga.

Habyarimana yakundaga kujya aho i Gicumbi kuko yari yarabaye inshuti y’umuryango, bakamuzimanira ikigage.

Abari abaturanyi be bavuga ko Kabuga ari umuhemu wahemukiye u Rwanda, bityo ko akwiye kuzanwa mu Rwanda akaburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside.

Umwe ati “Yacururizaga ku Rushaki, aho amaze kuzamukira ajya i Kigali. Mu gihe cya Jenoside, yaraduhemukiye nk’abavandimwe be, nk’abaturanyi be ndetse nk’abantu bavukana mu miryango. Twumvaga ko yashinze RTLM, iyo radiyo yamamazaga amacakubiri mu banyarwanda ndetse anatanga komande z’imihoro [...] turasaba ko yashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda agaciribwa urubanza imbere y’abo yahemukiye.”

Abacuruzi bagenzi be bamuzi nk’umuntu wagenderaga ku moko cyane

Mutangana Jean Baptiste w’imyaka 81 wabaye umucuruzi ukomeye mu Rwanda kugeza ubwo yitiriwe agace kamwe i Nyabugogo, avuga ko yahuye bwa mbere na Kabuga mu 1989 ahahoze Centre Culturel Franco-Rwandais, icyo gihe ngo Habyarimana yari yahasuye, ahandi bahuriraga hari mu bukwe nk’abantu b’abacuruzi.

Rusirari Jacques w’imyaka 72 avuga ko Kabuga nk’umuntu wari ba mwana wa Habyarimana, yari afite ahantu bahuriraga biherereye ku buryo bacura imigambi mibi yose.

Nzarubara JMV nawe avuga ko atigeze acuruzanya na Kabuga ariko yakoraga imirimo inyuranye nk’umuntu wo mu “Akazu” ku buryo yabonaga amasoko ya leta nk’umuntu wari wizewe mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Rusirari avuga ko ku bukwe bw’umuhungu wa Habyarimana n’umukobwa wa Kabuga yagize ati “Icyo gihe Kabuga yaradutumiye, twarabutashye, kandi ubukwe bwari buhambaye ariko hari mu gihe kibi abantu batishimye cyane mu gice cyacu cy’abantu bahigwaga.”

Bose bahuriza ku kuba kuba yarabonetse ari intsinzi ikomeye ku butabera bw’u Rwanda bityo ko n’abandi bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside bakwiye gukomeza gushakishwa.

Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Uyu munyemari yari yariyegereje benshi mu bantu bari bakomeye mu gihugu ahereye mu miryango yabo. Abakobwa be babiri bari barashyingiranywe n’abahungu ba Perezida Habyarimana. Abandi bakwe be babiri bari abantu bakomeye mu gihugu barimo Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi guhera mu 1990 kugeza mu 1994 n’undi witwa Fabien Singaye.

Ni umwe mu bantu bubatse inzu nziza bwa mbere muri aka gace yari atuyemo kuko yari yifite mu mikoro
Aba bana bafotowe bari gukinira mu mbuga y'inzu ya Kabuga
Andrew Kibira ni umuvandimwe wa Kabuga. Aha yafotowe mu 2004 ari mu masambu ya mukuru we
Aha ni mu nzu ya Kabuga iherereye mu Karere ka Gicumbi, abana bari bari kuyikiniramo dore ko ubu nta kintu gikorerwamo
Iyi nzu niyo Kabuga yafatiwemo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize mu Mujyi wa Paris, nyuma y'aho Polisi y'u Burafaransa ikurikiranye telefoni z'abo mu muryango we
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa nyuma y'imyaka myinshi yihishahisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .