00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’ababibonye! Ibyabereye i Rubavu umunsi indege ya RDC iraswa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 10:42
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, nibwo u Rwanda rwatanze icyo benshi bise gasopo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurasa ku ndege y’intambara y’igisirikare cy’icyo gihugu yari ivogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Benshi bavuze ko ibyo u Rwanda rwakoze ari ugutanga gasopo kuko rwari rumaze igihe kinini rushinja Congo ibikorwa by’ubushotoranyi cyane ko bwari ubwa gatatu iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ivogera ikirere cy’u Rwanda.

Amakuru y’iraswa ry’iyi ndege yamaze iminota mike acicikana ariko nyuma aza kwemezwa na Leta y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze.

U Rwanda rwavuze ko iyi ndege yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba, ikaraswa nk’uburyo bw’ubwirinzi.

Nyuma yo kuraswa kw’iyi ndege ku gice cy’inyuma ahagana ku ibaba, yahise isubira ku Kibuga cy’indege i Goma, ari naho yaje kuzimirizwa cyane ko yari yatangiye kwaka umuriro no gucumba umwotsi.

Guverinoma ya Repubulika Ihaniranira Demokarasi ya Congo yo yatangaje ko indege yayo itigeze iva mu kirere cya Congo, nubwo nta bimenyetso simusiga yerekanye.

Ababibonye bavuga iki?

Ubwo iyi ndege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraswaga, hari ku mugoroba ahagana saa kumi n’imwe. Ni ibintu byatumye iki gikorwa kibonwa na benshi biganjemo abatuye muri aka Karere ka Rubavu mu bice byo hafi ya Stade Umuganda, Mbugangari n’ahazwi nko mu Bibati.

Ngabonziza Olivier ukorera umurimo w’ubucuruzi mu Mujyi wa Rubavu hafi n’umupaka muto, yabwiye IGIHE ko ubwo iyi ndege yaraswaga yari ari kuri Stade Umuganda aho yari ayitegeye neza.

Uyu mugabo ahamya ko iyi ndege yabanje kunyura mu kirere cy’ahari icyicaro cy’Ingabo zirwanira mu mazi mbere yo kuraswa.

Ati “Ziriya ndege zahagarutse ku kibuga cy’indege cya Goma ari ebyiri noneho imwe yerekeza i Goma mu gice cya Congo indi ihita ikata yerekeza hano mu Rwanda, ikatira hejuru y’ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi. Aho kongera gusubira i Goma, yanyuze hejuru ya radio ya Rubavu niho bayirasiye neza kuko njye nari mpagaze kuri stade.”

Ibyatangajwe na Ngabonziza abihuriyeho na Tumusifu Emmanuel, uvuga ko iyi ndege yarashwe ari mu gace ka Mbugangari hafi n’ahakorera Umurenge Sacco.

Yavuze ko akibona iyi ndege yahise amenya ko ari iy’igisirikare cya Congo kandi yiyumvamo ko ibyayo bitari burangire neza.

Ati “Nari ndi Mbugangari iruhande rwa Sacco ndi kumanuka mbona indege iturutse mu kirere ariko ari iya gisirikare, ndavuga nti ibyo aribyo byose iriya ndege ni iya gisirikare kandi ni iya Congo reka ndebe ibigiye gukurikiraho. Nagiye kubona mbona igisasu kiraje kiyikubita mu ibaba iracumba, ariko irakomeza iragenda ijya kugwa iwabo.”

Uyu mugabo avuga ko iyi ndege yari iri mu kirere cy’u Rwanda kuko yabanje no gusatira ikibuga cy’Indege cya Gisenyi.

Murangira Patrick ukorera hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Gisenyi, yavuze ko “iya mbere yaguye hano ku kibuga cy’indege ni yo nabonye neza n’amaso yanjye, indi ya kabiri yarashwe ejobundi nayo yari yasatiriye ikirere cy’u Rwanda. Nari nicaye hano mu nzu nyibona iza isatira neza. Njye nagize ngo igiye kugwa hano mu Rwanda ariko mpita mbona igisasu kirayifashe.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yatembereraga mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa Kane, yasanze imirimo itandukanye yakomeje nk’ibisanzwe haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ndetse imodoka zari nyinshi ku mupaka zitegereje kwambuka mu gihe hari n’urujya n’uruza rw’Abanyarwanda bajya muri Congo n’Abanye-Congo baza mu Rwanda.

Gusa nubwo bimeze gutyo inzego z’umutekano zikorera muri aka gace zisa n’iziryamiye amajanja, kuko ahagana saa kumi z’umugoroba abasirikare baba batangiye gutembera hirya no hino muri uyu mujyi. Kuri ubu kandi ku Kibuga cy’Indege cya Gisenyi hateretse imbunda nini.

Ku rundi ruhande Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi nazo ziri maso kuko buri saha ubwato burimo abasirikare buri kuzenguruka mu Kivu.

Murangira Patrick yavuze ko impamvu nta bwoba bafite ari uko bizeye umutekano w’u Rwanda.

Ati “Nta bwoba twagize kuko tuba twizeye umutekano wacu nk’Abanyarwanda. Abatekereza ko Rubavu idatekanye cyereka niba ari aba kure naho aba hafi twe nta kibazo dufite.”

Icyizere cy’umutekano gihamywa kandi na Habumugisha Shaffy, Umunyarwanda usanzwe ukorera ubucuruzi muri RDC.

Yavuze ko kuri uyu wa Kane yari yatinye kujya gukorera i Goma ariko yaje gushira impungenge ubwo bagenzi be bagiyeyo, bamubwiraga ko ari amahoro.

Ati “Kubera ko ibyo byabaye ejo, uyu munsi ntabwo nagiye mu kazi ariko abo dukorana bagiye mu kazi bambwiye ko nta kibazo bigeze bagira. Hano hari umutekano nta mpamvu yo kugira ubwoba. Twizeye umutekano w’igihugu cyacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane habayeho ibikorwa byo gusura imipaka ndetse abaturage barahumurizwa ku buryo ubuzima bwakomeje.

Ati “Umwuka mu baturage ni mwiza bizeye inzego z’umutekano, ibikorwa birakomeje n’abambuka bambutse. Imipaka yombi twayisuye, abajya mu gihugu cy’igituranyi bagiyeyo, abari gucuruza nabo nta kibazo. Ubuzima ni ubusanzwe.”

Kubera icyizere gifitiwe inzego z’umutekano z’u Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko abari bafite gahunda yo gusura aka karere badakwiye kuyisubika bumva ko hari ibibazo by’umutekano.

Ati “N’ubu dufite ba mukerarugendo, hoteli zirakora amasaha 24/24 nk’uko bisanzwe. Uyu munsi kubera imbuga nkoranyambaga amakuru asigaye yihuta cyane ku buryo byumvikana nk’aho ari byacitse. Ubuzima mu Karere kacu ni ubusanzwe n’abaturage ntabwo bitaye ku byabaye, imipaka irakora. Abanyarwanda bagiyeyo n’Abanye-Congo baje. Nk’uko ubuyobozi bukuru bwabitwijeje turatekanye, abantu bakomeze ubuzima bwabo nk’uko bisanzwe.”

Iraswa ry’iyi ndege y’igisirikare cya RDC ribaye nyuma y’uko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rushinja iki gihugu binyuze mu bikorwa birimo kurasa ku butaka bwarwo mu Kinigi mu Karere ka Musanze ndetse no gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko abari bafite gahunda yo gusura aka karere badakwiye kuyisubika bumva ko hari ibibazo by’umutekano
Muri Rubavu ubuzima burakomeje, nta mpungenge z'umutekano
Muri Rubavu amashuri arakora neza nubwo hari abari batangiye kugira impungenge ku mutekano
Ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDC ibikorwa by'ubucuruzi birakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .