Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actros yaciye ikiraro cya Gashora cyahuzaga uturere twa Bugesera na Ngoma, ubuhahirane muri aka karere burahagarara.
Iki kiraro cyacitse mu mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2014, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz Actros yari ivuye mu karere ka Bugesera igana mu karere ka Ngoma yagwaga kuri iki kiraro kigahita gicika.

Iyi modoka yaje kugwa maze ikiraro cyagabanyaga utu turere twombi kiri ku mugezi w’Akagera kiracika imodoka nayo igwamo, Ndamubanza Patrick, wari uyitwaye n’umufasha muri ako kazi bavamo ari bazima.
Mu Kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SS Benoit Nsengiyumva yavuze ko polisi yihutiye gutabara, kuri ubu ikaba irimo gufasha ngo iyi modoka ikurwemo.
Ku ruhande rw’abaturage bo bavuze ko iyi mpanuka ibabangamiye kuko iki kiraro bari basanzwe bacyifashisha mu bikorwa by’ubuhahirane, birimo ubucuruzi bw’ibitoki n’ibindi nyamara ubu ngo bukaba bwahagaze.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yavuze ko iki kiraro cya Gashora cyafashaga uturere twombi mu bucuruzi kuko hari ibicuruzwa byinshi byavaga mu karere ka Ngoma bijyanwa mu Bugesera bikanakomeza i Kigali kuri ubu byabuze uko bihagera.
Yagize ati “Birumvikana kuko hari amakamyo yatwaraga ibicuruzwa mu byerekezo byombi yabuze inzira, hacaga abarwayi bajyanwa ku bitaro i Nyamata n’izindi gahunda zitandukanye.”
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo, Rwagaju yavuze ko hari ubwato burimo gufasha abaturage bwashyizwe mu ruzi rw’Akagera ariko ngo ni butoya ntibukora akazi nkuko kakorwaga abantu baca kuri iki kiraro.
Yasoje asaba inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa-remezo guhagurukira iki kibazo ikabafasha kucyubaka ngo ubuhahirane hagati y’ibice byombi bwongere bukorwe.
Iyi modoka yaguye ahagana saa saba n’igice yari yikoreye toni 50 z’ifumbire y’ishwagara.
Kuri ubu hibazwa niba ari ikiraro cyakoraga ku mirenge ya Gashora na Rukumberi cyari gishaje cyangwa ikindi cyabiteye.
TANGA IGITEKEREZO