00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri mukozi wa Leta agomba guhora azirikana igihango gikomeye afitiye Umunyarwanda - Minisitiri Nkulikiyinka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yagarutse ku bugwari bwaranze minisiteri zarimo iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’abakozi ba leta n’umurimo n’iy’umutekano zagize uruhare mu kwica abaturage zari zikwiriye kurinda, asaba abazikorera ubu kuzirikana igihango bafitanye n’Abanyarwanda.

Byatangajwe ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Umutekano, iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hibukwaga by’umwihariko abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Minisiteri y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Amb. Nkulikiyinka, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bisubiza abishwe agaciro bambuwe, bigahumuriza abayirokotse ndetse bigafasha Abanyarwanda bose kwivomamo imbaraga zo guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Yavuze ko ari n’uburyo bwo gukomeza kubungabunga ayo mateka, bigafasha kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Aba twibuka bari abakozi ba Leta nkatwe, bagenzi bacu, bamwe muri bo bishwe bagambaniwe na bagenzi babo bakoranaga. Turibuka ubupfura, urugwiro, ubudahemuka, gukomera ku ndangagaciro n’indi mico myiza yaranze abo twaje kwibuka.”

Yavuze ko ibyo bigomba kubera Abanyarwanda intwaro yo kurwanya ikibi n’abafite imigambi mibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko abo bakozi bazize uko bavutse nyamara baritangiraga igihugu cyabo, ariko bagahembwa kuvutswa ubuzima bazira gusa ko ari Abatutsi.

Ati “Ni umwanya wo kugaya ababigizemo uruhare bose, abatumye igihugu kiba amatongo kigacura umwijima, kikuzura abapfakazi n’imfubyi, kikanatakaza abakozi b’ingirakamaro mu byiciro bitandukanye.”

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi ikorwa n’abayobozi n’abakozi bari bafite inshingano zo guharanira ineza n’iterambere ry’umuturage.

Yavuze uburyo nka minisiteri abishwe bakoreraga zitakabaye ziba inzego zikorerwamo ubwicanyi, ariko zahisemo kuba ku isonga mu bwicanyi.

Yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mu gihe amahanga yose arebera, bakarokora u Rwanda.

Nubwo ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bigihari, Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko icyizere cy’ubuzima ari cyose kuko Abanyarwanda bashyize hamwe biyemeza kubakira ku bisubizo n’indagagaciro.

Ati “Buri mukozi wa Leta agomba guhora azirikana igihango gikomeye afitiye Umunyarwanda uwo yaba ari we wese nta kuvangura.”

Yashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurushaho kwigisha abaturage ububi bwayo no gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bikwiye gukomeza kuba inshingano z’abayobozi ndetse n’abakozi bose.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Amb Christine Nkulikiyinka, yagarutse ku bugwari bwa minisiteri zatije umurindi Jenoside
Hibutswe abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, iy'abakozi ba leta bishwe muri Jenoside
Umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu n'iy'abakozi ba leta bishwe muri Jenoside, witabiriye n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .