Ubugugu n’inda nini bya Deo Nyiligira; abamuzi bagarutse ku byamuranze birimo n’uko yibye intama mu gihe cy’urugamba

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 11 Kanama 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Deo Nyiligira ufite urusengero i Mbarara kuva mu 2017 yakunze gushyirwa mu majwi mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho ariwe wari umuranga w’abanyarwanda bakwiye gutabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo.

Urusengero rwe rwitwa Agape. Uyu mupasiteri mu minsi yashize yatorewe kuyobora “Intara ya Uganda” ya Komite Nyobozi ya RNC, mu matora yabaye tariki 12-13 Ugushyingo 2019 nubwo yaje kugirana ibibazo na shebuja, Kayumba Nyamwasa.

Agape ni urusengero rwavuzwe kenshi mu guhuza abashaka kugirira nabi u Rwanda, kuko mu gihe bimenyerewe ko izindi nsengero aba ari ingoro zera zihuza abantu n’Imana, rwo rukorerwamo imirimo yo guhuza ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC yakunze gukorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Mbere byavugwaga ko Nyiligira akorana na Kayumba Nyamwasa, ariko ubu birasa n’aho yamaze kumutera umugongo. Ubu aho gushaka abantu bajya muri RNC, ari mu bikorwa byo gushaka abajya mu mutwe wa RAC uyobowe na Jean-Paul Turayishimye wahoze akuriye ibikorwa by’ubutasi muri RNC ndetse wari n’umurinzi wa Kayumba Nyamwasa.

Nyiligira ajya gushwana na Kayumba bapfuye ko yinjije umukobwa we witwa Jackie mu bikorwa bya RNC byanatumye mu Ugushyingo umwaka ushize atabwa muri yombi na RIB.

Umwe mu bakurikirana imikorere ya RNC yabwiye Virunga Post ati “Ni intambara y’ubugugu, kandi Nyiligira arangwa n’ubugugu kurusha abandi bose.”

Yakomeje agira ati “Birazwi ko Nyiligira ubu ashinja Nyamwasa kwinjiza umukobwa we Jackie mu bikorwa bya RNC atamumenyesheje, ariko se ni inde mu by’ukuri Nyiligira ari kujijisha? Kuva kera yari abizi ko ari mu bikorwa by’iterabwoba ariko nta kintu yigeze akora ngo ahagarike umukobwa we. Kuki yategereje ko atabwa muri yombi kugira ngo atangire kuvuga ko yabijyanywemo?”

Abazi neza Nyiligira basobanura ko ari umuntu w’umubeshyi. Uwatanze amakuru akomeza agira ati “Yewe n’abo bashinze umutwe mushya wiswe RAC, umusaruro uzaba umwe. Ni intugunda, ubugambanyi, ubugugu n’imikorere mibi”.

Hari abavuga ko Nyiligira ashobora kuba afite undi mugambi ku bwo guhitamo gukorana na Turayishimiye, aho ubu ari ashobora kuba ashaka kwigira umutoni kuri Museveni dore ko nta kibazo afitanye na RAC, ku buryo yazabyuririraho yiyunga na Nyamwasa.

Nyiligira yakunze kuvugwa mu bikorwa byo kwigwizaho umutungo, bigaruka cyane biturutse ku buryo yanyereje umutungo wa AGAPE Church mu Rwanda mu 2000. Icyo gihe yahise ajya muri Uganda atwaye miliyoni amagana.

Nyiligira mu myaka ya za 90 bivugwa ko ari umuntu wari ufite intumbero zo kwibaza ikintu azakura mu Rwanda ubundi akarusohokamo.

Mu gihe mu rugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu abantu benshi baranzwe n’ubwitange, Nyiligira we si uko byari bimeze ahubwo yari umuntu wigengesera kugira icyo akora.

Urugero rutangwa n’abamuzi muri icyo gihe ni uko hari umunsi umwe ku rugamba yigeze gusabwa kujyana n’abandi mu butumwa akabyanga avuga ko “burimo ibyago byinshi”. Icyo gihe ahubwo yasabye ko yashingwa ibyo kugenzura umutungo.

Byaje kugaragara nyuma ko icyo yari agamije cyari ukurigisa umutungo waturutse mu misanzu yabaga yatanzwe n’abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo kugira ngo urugamba rushobore gukomeza.

Mu yandi magambo, mu gihe abandi bemeraga guhara ubuzima bwabo, Nyiligira we yabaga ahugiye mu kwiba, kugeza n’aho yageze ku kwiba intama abanyarwanda bamwe batangaga nk’umusanzu wabo ku rugamba.

Gusa ubwo urugamba rwari rumaze kurangira, Nyiligira yasabye ko ahabwa umwanya ukomeye atirengagije intege nke zamuranze. Gusa mu rugendo rwo kubaka igihugu, FPR yashyiraga imbere isesengura ku bakada bayo bose ikareba imikorere yabo mbere yo kubashyira mu myanya runaka.

Byaje kugaragara ko Nyiligira nta bunyamwuga bumuranga ku buryo yaba mu buyobozi bushya icyo gihe nk’uko yabisabaga. Imyitwarire ye yari izwi neza gusa ntabwo ubuyobozi bwa FPR bwigeze bumukurikirana ku byaha yari yarakoze byari bito ugereranyije n’inzitizi zari zihari. Bwitaye ku bibazo bigari bireba igihugu ariko bwirinda gushyira imungu mu buyobozi bukuru.

Aho ni ho Nyiligira yahereye yinjira mu by’iyobokamana nka Pasiteri, atangira kujya mu bikorwa by’insengero. Yakomereje wa muco we wo kunyereza umutungo, akarya amafaranga y’abayoboke kugeza ubwo bamwe batangiye kunungunika. Ubwo byari bimaze kumuyobera abuze uko abigenza, yahisemo kureka urusengero rwe rwari i Nyamirambo ahungira i Mbarara muri Uganda.

Icyo gihe hari hashize igihe abayoboke bagaragaza ko barambiwe, basaba ko habaho ko aryozwa amafaranga yanyereje, ni nako banki zirirwaga ku muryango zikomanga zishyuza ibirarane by’amadeni yafashe, abandi basaba ko inzira y’amategeko yakwitabazwa.

Nyiligira icyo gihe yahise akubita imibare, aza gusanga ko igikorwa cyose kigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyakwakirirwa neza muri Uganda ya Museveni, niko kugenda. Umwe mu bamuzi neza, yatangaje ko “nta mugambi n’umwe we wo kugirira nabi u Rwanda uzashoboka”, ahubwo ngo ubu Nyiligira yabonye rugari rwo kurya amafaranga y’ubutegetsi bwa Uganda.

Pasiteri Deo Nyiligira yakunze kuvugwa mu bikorwa bigamije guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .