Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bo muri Diaspora bashyigikiye gahunda za leta burahangayikishije

Yanditswe na Habimana James
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Muri Kanama uyu mwaka, Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola.

Amakuru IGIHE yabonye yavugaga ko Baziga yarashwe ubwo yari mu muhanda w’igitaka werekeza kuri kaburimbo mu gace ka Bike.

Yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Baziga amaze kuba umunyarwanda wa 10 umaze kwicwa muri ubu buryo, nk’uko bagenzi be bo muri Diaspora babitangaje.

Mu 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Muri Werurwe umwaka ushize kandi muri iki gihugu undi munyarwanda witwa Hitimana Vital ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomeraka bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ariko anareberera inyungu z’igihugu muri Zambia, Vincent Karega, yigeze kubwira IGIHE ko muri iki gihugu hari “impunzi nyinshi zituruka mu Rwanda ziganjemo abahunze nyuma y’uko inkambi z’impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimaze gusenywa”.

Ati “ Bamwe muri bo baracyakomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside y’ubutegetsi bwa Habyarimana, bamwe bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside mu gihe abandi bakomeza kubana neza n’u Rwanda, ntibanite ku bwoba bukwizwa n’icengezamatwara rya FDLR no guharabika guverinoma y’u Rwanda.”

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahuye n’abanyarwanda baba muri Diaspora, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo bakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere rushyize imbere.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho ni ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu banyarwanda bari mu mahanga, ku buryo bigera n’aho bamwe mu bashyigikira gahunda za leta y’u Rwanda bicwa.

Uwitwa Marie Grace Umurerwa yavuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye gufata ingamba zikomeye kugira ngo ihangane n’iki kibazo.

Ati “Ndashaka kuvuga ku kibazo kijyanye n’umutekano w’abantu bo muri Diaspora, umutekano wacu uragenda uba muke cyane, abantu bamaze kwicirwa mu mahanga bageze ku 10, ndabaza ngo byagenda gute ngo guhungabana bigabanuke.”

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka utararangira twashyinguye umuyobozi wacu muri Mozambique, abantu bibasirwa cyane ni abafite ibikorwa mu Rwanda, abitabira Umushyikirano, Rwanda Day n’abandi bahora bahora bagaragara mu guteza imbere igihugu cyabo.”

Yavuze ko azi neza ko ari ukubaca intege, gusa ko ibi batazabyemera ariko ko n’u Rwanda rukwiye gufata ingamba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye aba banyarwanda ko ubwabo bagomba gushyira hamwe aho bari kugira ngo bahangane n’aba bantu, gusa avuga ko ibi bitavanaho ko na za leta aho ibi bibazo bibera zashyiramo ingufu kuko hari aho byagaragaye ko zigenda biguru ntege.

Ati “Icya mbere ni uko abanyarwanda bishyira hamwe kandi bitanga umusaruro, ariko kwishyira hamwe ntibikuraho ko hari inshingano z’ibyo bihugu, niba hari abanyarwanda bawohotewe hakagira igikorwa kuko twabonye aho baseta ibirenge aho abanyarwanda bagiye bicwa.”

yakomeje agira ati “Muri rusange iyo umunyarwanda wese yumva ko ari Ambasaderi w’u Rwanda, ntibigomba kuba imvugo gusa agomba no kumva ko aho ari hose agomba kugira ibikorwa birengera u Rwanda, mukagaragaza umuco nyarwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yahamagariye abanyarwanda bari mu mahanga guhangana n’abakomeje kugaragara bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda kuko ibi ari ibintu biriho kandi bizakomeza kugenda bigaragara.

U Rwanda ruvuga ko kuva mu 2017, Abanyarwanda bo muri Diaspora bamaze gushora imari mu Rwanda irenga miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.

Louis Baziga yari akuriye Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, yishwe n'abagizi ba nabi badashishikajwe n'iterambere ry'u Rwanda yaharaniraga
Abanyarwanda bo muri Diaspora bagaragaje ko abicanyi bakomeje kubibasira ariko ko bitazabaca intege gufasha igihugu cyabo
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye aba banyarwanda ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yasabye abanyarwanda bo muri Diaspora guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasabye abanyarwanda baba mu mahanga gushyira hamwe mu guhangana n'aba bagizi ba nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .