Ibi nibyo bigaragazwa muri filime Nyarwanda yitwa ’Sarah’ igaruka kuri ubu butwari, ikagira umwihariko wo kuba ikinwe mu buryo bwa ’action’ benshi bakunze kwita ubw’imirwano.
Muri iyi filime, Sarah aba ari mu myiteguro yo gutegura ikiganiro kuri televiziyo, agahura n’ikibazo gikomeye cy’abagizi ba nabi bagota ndetse bagafata bunyago ikigo cya televiziyo akoramo. Uyu Sarah aba ari Umuyobozi w’Ibiganiro kuri iyo televiziyo, ari naho agaragariza ubutwari bwe binyuze mu kurwanya abagizi ba nabi agerageza kurokora ubuzima bw’umwana we.
Iyi filime yayobowe na Jean Pierre Ndacyayisaba, yakozwe mu buryo bw’amashusho yafashwe imbonankubone, hiyongeramo n’amashusho y’ubuhanga bukoresheje mudasobwa, ibizwi nka “CGI” cyangwa se ‘Computer-generated imagery’ mu Cyongereza.
Abifuza kureba iyi filime bakanda hano: https://radahmedia.com/watch-video/sarah
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!