Kuba ibiza bitwara ubuzima bw’abantu, imitungo, bikanangiza ibikorwaremezo, biri mu bihagarika imitima ya benshi. Umwaka ushize muri Gicurasi, abantu 135 bishwe n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’Iy’Amajyepfo, abarenga ibihumbi 20 bakurwa mu byabo.
Hagati ya 2018 na 2023 habaye ibiza bigera ku 7.961 bitwara ubuzima ubuzima bw’abantu 1.209. Muri abo, abishwe n’inkangu banganaga na 329, abishwe n’inkuba ni 301, abishwe n’imyuzure bageraga kuri 212 mu gihe abishwe n’imvura nyinshi banganaga na 200.
Icyo gihe hangiritse ibikorwaremezo birimo n’imihanda, bitwara ibiraro 355.
MINEMA, igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ [arenga miliyari 400 Frw].
Ibi biza ngo ahanini biterwa n’imihindagurikire y’ibihe ku rugero rwa 20% mu gihe ibifitanye isano n’imiterere y’ubukungu, imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo biriho bishobora guteza ibiza ku rugero rwa 25%.
Hari kandi uburyo butaboneye bwo kwitegura ibiza bijyana n’ingengo y’imari yo guhangana na byo idahagije n’uburyo budatanga umusaruro mu kugabanya ibyago bifitanye isano n’ibiza, bituma biba ku rugero rwa 55%.
Ku wa 07 Ugushyingo, mu nama yigiraga hamwe uko hakorwa imicungire y’ibiza hagamijwe kubaka ubudahangarwa bw’u Rwanda, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yakomoje kuri gahunda zizahabwa umwihariko.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere icyo tuzibandaho ni ugushyira mu bikorwa ibigomba gukorwa mu nzego zose zirimo iz’imiturire, ubuhinzi n’ibikorwaremezo, buri wese akareba ibyo agomba gukurikiza kuko ni iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Hari ugushyira imbaraga mu kugerageza gukora ubukangurambaga, kubaka ikoranabuhanga ryo kuburira abaturage mbere y’igihe haramutse hagiye kuba nk’ibiza kugira ngo bitegure turamire ubuzima bwabo.”
Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko hakwiye no gushyirwa imbaraga muri gahunda zo kongerera abatura ubumenyi mu bikorwa binyuranye nk’ubwutasi, bagakangurirwa kubikora bijyanye n’ibyo amategeko ateganya, kuko byatanga umusanzu mu kugabanya ingaruka mbi z’ibiza.
Yavuze ko kandi mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bizibandwaho harimo gusana no kuvugurura ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze, kunoza imicungire y’ibishanga, ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya imyuzure mu duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza.
U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zijyanye no kwitegura mu buryo bufatika guhangana n’ibiza, kongera ubukangurambaga n’ibindi.
Umwaka ushize hemejwe politiki y’igihugu y’imicungire y’ibiza igaragaza uburyo iyo micungire ishobora gukorwa. Igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizasaba ingengo y’imari isanzwe igera kuri miliyari 40,26 Frw mu myaka irindwi.
Iyi politiki izibanda cyane ku gushyiraho uburyo bwo gusobanukirwa neza ibyago bizanwa n’ibiza no gushyira imbaraga mu guhangana n’ibizi binyuze mu nzego zifite ububasha.
Hazibandwa kandi ku kongera ubushobozi bwo kubyitegura no gukora igenamigambi rya gahunda zigamije kongera ubudahangarwa bw’igihugu ku biza.
Magingo aya urwego rw’ubuhinzi rufite ubushobozi bwo kwihagararaho mu guhangana n’ibiza ku rugero rwa 44%, imiturire 55%, ubwikorezi 39%, urwego rw’ingufu 57%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 42%.
Muri rusange igihugu cyose gifite ubudahangarwa ku biza bungana na 46%, ariko intego ikaba ari ukugera ku rugero rwa 60% byibuze mu 2030.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!