00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda buragana aheza-Dr Ngabitsinze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’iby’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye byagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ibintu biri kugana aheza nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje.

Ni mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome yagiranye na Newtimes. Yavuze ko hamwe no kuba icyorezo cya Covid-19 kigenda kigabanya ubukana ndetse n’ibibazo by’umutekano mu karere bigakemurwa, ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu gihugu bigenda byiyongera.

Yagize ati “Ibintu biri kugenda neza kandi twiteze ko bizarushaho mu bihe biri imbere.”

U Rwanda rwafunguye imipaka yarwo na Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ariko ubu ubucuruzi buragenda buzahuka nk’uko Ngabitsinze yabivuze.

Ati “Umupaka w’u Rwanda na Uganda urafunguye. Turi kubona abantu basaba ibyangombwa byo gushora imari mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Hari ibicuruzwa biva muri Uganda nk’isukari, umutobe, amavuta yo guteka, imisumari y’amabati, ibikomoka ku buhinzi. Hari kandi n’ubusabe bwo kwinjiza isima n’ibindi.

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba biri mu by’ibanze bikorana ubucuruzi n’u Rwanda.

Dr Ngabitsinze yavuze ko “amarembo afunguye uretse ku ruhande rw’u Burundi ahakiri ibibazo ariko iyo urebye ku mipaka y’u Rwanda na RDC, ubucuruzi bwarakomeje no mu gihe cya Covid-19. Mu bihe bishize twagize ibibazo by’umutekano ariko ubu ubucuruzi burakomeje.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko mu byo guverinoma yitaho harimo gushyiraho ibikorwaremezo by’ibanze abacuruzi bakenera ku mipaka nk’ububiko bw’ibicuruzwa byabo.

Kugeza ubu u Rwanda rwubahiriza amabwiriza mpuzamahanga ajyanye n’ibyo gusoresha ibicuruzwa byinjira mu gihugu.

Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibiciro byubahirizwa ni ibyemeranyijweho mu masezerano EAC yagiranye kandi u Rwanda rufata kimwe ibihugu binyamuryango ku buryo nta musoro wihariye kubera ko rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’ibindi bihugu.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome, yahamije ko ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Uganda bugenda butera intambwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .