00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na EAC bwagabanyutseho hafi miliyari 45Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yatangaje ko kubera icyorezo cya Covid-19, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, bwagabanutseho 8% mu mwaka wa 2020 ugereranyije n’uko bwari bugagaze mu 2019.

Icyorezo cya Covid-19, cyageze mu bihugu byo muri EAC, muri Werurwe 2020, gituma imwe mu mipaka ihuza ibi bihugu ihita ifungwa, bumwe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka burahagarara.

Minisitiri Habyarimana kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, yakiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, abagezaho ishusho y’uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihe bya Covid-19 buhagaze.

Muri rusange yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwo mu karere u Rwanda ruherereyemo ku kigero cya 244%, ndetse ibi bikaba byarateje igihombo cya miliyoni zisaga 57$, yari yitezwe iyo ubwo bucuruzi budahungabana.

Yavuze ko kubera Covid-19, ubucuruzi bw’u Rwanda na EAC bwagabanutseho 8% buvuye kuri miliyoni 589$ muri 2019 bugera kuri miliyoni 544$ muri 2020.Ni ukuvuga ko ikinyuranyo kiri hagati y’ubucuruzi bw’u Rwanda na EAC mu mwaka wa 2020 ugereranyije n’uwa 2019, ari hafi miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bicuruzwa n’ibindi bikorerwa mu nganda u Rwanda rwohereza mu bihugu bya EAC kuko byagabanutseho 53.2%, mu gihe ibitumizwayo byiyongereye kuri 3.7%.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, igaragaza ko mu ngamba zihari zo kuzahura ubuhahirane harimo gutegurwa ingamba zigamije kuzahura ubuhahirane mu muryango wa EAC, ahazakoreshwa ingengo y’imari igera kuri miliyoni 59 z’amadolari ya Amerika.

Minisitiri Habyarimana yavuze kandi ko hashyizweho ibikorwa byo kuzamura no koroshya ubucuruzi bw’ibintu, serivisi, ubukerarugendo, ubwikorezi, ibikorwa by’inganda, ubuhinzi ndetse no kongera ubushobozi ibigo bishinzwe ubucuruzi n’ishoramari mu muryango wa EAC.

Abasenateri bunguranye ibitekerezo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda bashima intambwe imaze guterwa n’ingamba zafashwe zo kuzahura ubukungu, basaba ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize EAC bwarushaho gutezwa imbere n’ahabonetse ibibazo bigashakirwa ibisubizo mu bwumvikane.

Agaciro k'ibyo u Rwanda rwacuruje mu bihugu bigize Umuryango wa EAC kagabanyutseho hafi miliyari 45Frw
Minisitiri Habyarimana yabwiye Abasenateri ko hakomeje gushyirwaho ingamba zo kuzahura ubucuruzi hagati y'ibihugu byo muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .