Ubucuruzi busesuye ntibwashoboka mu gihe abacuruzi bicwa - U Rwanda rwasubije Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Kuteesa kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko "ubuyobozi bw’u Rwanda bwakumiriye ibicuruzwa Uganda yohereza mu Rwanda. Ubwo buyobozi bwemerera gusa kwinjira mu Rwanda imodoka zikoreye ibicuruzwa by’u Rwanda cyangwa binyura mu Rwanda bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bice. Ubuyobozi kandi ntabwo bwemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda cyangwa amakamyo ava mu Rwanda kwinjira muri Uganda."

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibyatangajwe na Uganda ivuga ko atari ukuri, ko hari ibibazo ahubwo ikwiye kubanza gukemura kugira ngo ubucuruzi busesuye bushoboke.

Yagize iti "Ntabwo bishoboka ko habaho ubucuruzi busesuye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu gihe abacuruzi bicwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ni ibibazo bikomeye bikeneye gukemurwa. Ibivugwa ko u Rwanda rwashyiriyeho Uganda ikumira mu by’ubucuruzi ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo bigamije kuyobya uburari."

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

U Rwanda ruherutse gusaba abaturage barwo kuba bahagaritse kujya muri Uganda, kugeza igihe ibyo bibazo bizakemukira. Uganda yabaye nk’izamura ijwi ubwo u Rwanda rwasabaga ko amakamyo aremereye adakomeza kunyura ku mupaka wa Gatuna agakoresha indi, kugira ngo hihutishwe ibikorwa byo kuwagura ku ruhande rw’u Rwanda, Uganda yo ifata ko ari ukubangamira ubucuruzi.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko hari amagana y’abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda, ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, aherutse kubwira IGIHE ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, na 986 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.

U Rwanda kandi rwasabye Uganda ibisobanuro ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda irimo FDLR, RNC n’indi ifashwa mu bikorwa byayo na Guverinoma ya Uganda birimo gushaka abayoboke. Ruti “Amakuru arambuye kuri iki kibazo yamenyeshejwe Guverinoma ya Uganda inshuro nyinshi.”

Uganda yasabwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’abanyarwanda bakora ibikorwa byabo by’ubucuruzi umunsi ku wundi bagendeye ku bwisanzure bugenwa n’amahame y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ariko bakameneshwa muri Uganda.

Kuri iki Sezibera yagisobanuye avuga ko “Nk’ubu murabizi amata yose yacaga Uganda ava mu Rwanda ajya ahandi ntagicayo yarafunzwe, ibindi by’amabuye y’agaciro ho bageze aho barabifungura bimaze amezi n’amezi, tutazi n’uwabifunze, turavuga ngo kubifungura ni byiza, ariko se ikibazo ni ikihe?”

U Rwanda rwavuze ko rudateze gutatira amahame ajyanye n’urujya n’uruza yaba ku mugabane no mu karere.

Ruti “Ubushake bw’u Rwanda mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu, barimo Abanya-Uganda, ibicuruzwa na serivisi mu Karere no ku mugabane ni ntashidikanywaho. Guverinoma y’u Rwanda irasaba iya Uganda gusobanura ibibazo by’ingenzi byagaragajwe."

U Rwanda rwamaganye ikumirwa ryavuzwe ko rwashyize ku bicuruzwa bituruka muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza