00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubu dukomeye nk’urutare- Perezida Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Mutarama 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi birimo imitego y’abarwifuriza inabi ariko icyashibutse muri byose ari uko ubu Abanyarwanda bakomeye nk’urutare.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 9 Mutarama 2023, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier wasimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zirimo umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahanini biturutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

RDC icumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse kuri ubu abo barwanyi bari gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC mu rugamba zihanganyemo na M23.

Umukuru w’Igihugu avuga ko bitumvikana uburyo amahanga ashyigikiye ko umutwe wa M23 urwanira uburenganzira mu gihugu cyawo waba ikibazo kurenza FDLR yasize ikoze ibyaha mu Rwanda.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, wubuye imirwano kuko wemeza ko ukwiriye guharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ubuyobozi bwa RDC buvuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda kandi bamwe mu bayigize ari Abanyarwanda bakwiriye gusubira aho bakomoka.

Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda gukorana na M23 ari abafite inyungu mu gukorana n’umutwe wa FDLR ukomeje guhabwa intebe muri RDC.

Urinde wo guhitiramo abantu uko babaho?

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abavuga ko barambiwe Kagame na RPF Inkotanyi, bakavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari nyamara ari bo barimo kurubuza ubwisanzure rushaka.

Ati “Hari abantu bamwe batekereza,... ni nk’aho bari kugerageza gushaka gushyiraho ubundi buryo bwo guhindura ibiri mu Rwanda. Hari icyo gice, iyo ubona ibyo, ni nko kuvuga ngo turambiwe ibibera mu Rwanda, barashaka uyu Kagame na FPR […] bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure, nta demokarasi.”

“Ahubwo ni wowe wa mbere uri kumbuza ubwisanzure bwanjye, ahubwo Abanyarwanda bavutswa ubwisanzure ni na yo mpamvu abantu bari kubashakira ubundi buryo. Uri nde wo guhitamo uko abantu babaho cyangwa bitwara?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kubaho.

Ati “Ntabwo wanyigisha uko nitwara, ntabwo njye nkunda imyitwarire yawe ubwawe. Urashingira kuki unyigisha uko nkwiye kwitwara, uri nde, wa he, umbwira iki?”

Yakomeje agira ati “Reka mbabwire wenda tunabiveho, twagize benshi mu mateka yacu ku buryo tutagikeneye ibintu bidafite icyo bivuze. Ariko icyo nizeza ni uko abo mu myaka yanjye n’abari munsi mu myaka 50, bari inyuma y’ibi bintu muzasaza munsigane n’iyi si mutabonye izo mpinduka mushaka.”

Ubu dukomeye nk’urutare

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bintu byinshi, kandi rwabonye byinshi.

Ati “Ndagira ngo nsezeranye buri wese nk’uko mubizi; iki gihugu cyanyuze muri byinshi, cyabonye byinshi. Ikintu cyonyine cyavuyemo ni uko ubu dukomeye nk’urutare.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abanga u Rwanda cyangwa bashaka kururwanya, baba bikinira ari na yo mpamvu atababuza gukina, bapfa kuba batagira ikibi bakora bitwaje iyo mikino yabo.

Ati “Abo rero bajya muri iyo mikino batwibasira, batebya. Nta kibi kiba mu gutebya kuko nta kibi cyava mu kudutuka. Iyo umuntu agututse ikibazo kiri he? Igihe cyose bitakuvana mu nzira yo gukora ibyo wakabaye ukora bigufitiye inyungu, ikibazo kiri he?”

Yakomeje agira ati “Nunsagarira tuzarwana, nzakurwanya, nushaka ko dukorana tuzakorana, twanaba inshuti n’abantu ariko dushobora no kudaha umwanya abifuza kuba abanzi bacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kubaho
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo kurahiza Senateri Dr Kalinda François Xavier wanatowe nka Perezida wa Sena
Dr Kalinda François Xavier ubwo yarahiriraga inshingano ze nk'umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Dr Iyamuremye Augustin yasimbuwe muri Sena y'u Rwanda aho yari na Perezida wayo nyuma yo kwegura kubera impamvu z'uburwayi

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .