Yabigarutseho ku wa 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri n’abakozi ba ILPD, cyateguwe na Unity Club Intwararumuri.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko nyuma y’imyaka irenga 60 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, Abanyarwanda badakwiye kuba bagitwerera amacakubiri y’igihugu abakoloni bayateje, kuko ikibi cyavuyemo bakimenye.
Ati “Ibi ntibyari bikiri ngombwa kuko ababidukongejemo barapfuye.’’
Yakomeje agira ati "Nyuma y’imyaka 60, Jean Paul Harois, Colonel Rogiste na André Perraudin ntabahari barapfuye, ariko uyu munsi turacyareba amazuru, Abakiga, Abanyenduga, turacyareba Abasajya, kuko umuntu ushaka amacakubiri ntashobora kubibura, ushobora gukuraho Ubuhutu n’Ubututsi, we akareba ibindi’’
Yasabye umuryango mugari wa ILPD by’umwihariko abanyeshuri, kugira umuco mwiza w’ubutwari no gukunda igihugu bafatiye urugero ku ngabo zari iza RPA Inkotanyi zarwanye urugamba ziganjemo urubyiruko.
Ati’’ Aba bose barwanye urugamba bari bato batari gito, bangana na mwe no munsi yaho, kuko ubutwari budasaba kuba uri mukuru cyane w’imvi, kuko n’abadafite ubwenge barasaza.’’
Senateri Uwizeyimana yabajije abitabiriye niba u Rwanda batuyemo rusa n’ururi ku mutima wabo.
Ati "Buri wese uri hano niyitekerezeho; u Rwanda ruri mu mutima wawe n’u Rwanda utuyemo ni bimwe? Impamvu mbibabwiye ni uko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside, rw’amahiri n’imipanga, rw’Abakiga, rw’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ntacyo bimaze.’’
Yifurije aba banyeshuri n’abandi bitabiriye guharanira kugira u Rwanda rwiza rurimo amahoro, bibuka ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwa buri munsi.
Abanyeshuri n’abakozi ba ILPD bari bitabiriye iki kiganiro, bavuze ko banyuzwe nacyo ndetse ko cyababereye umuyoboro wo kurushaho kunga ubumwe birinda ibibatanya.
Munyabuhoro Olivier wiga muri ILPD, yavuze ko yungukiye byinshi muri iki kiganiro.
Ati "Twabwiwe ko igihe kigeze ngo tuve mu ndimi ebyiri, ibyo tuvuga mu ruhame bibe ari na byo dukora igihe cyose n’ahiherereye, u Rwanda tubamo ruzira ivangura rube ari na rwo ruba mu mitima yacu.’’
Nguetna Christian ukomoka muri Cameroun, na we yabwiye IGIHE ko yumvise ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’akaga yahuye na ko ndetse n’uwarokoye abantu muri Jenoside bikamugira umurinzi w’igihango.
Yakomeje avuga ko izo nkuru zombi zamukoze ku mutima zikamwereka ububi bwa Jenoside ndetse bikanamwibutsa ko no mu makuba akomeye, hajya hagaragaramo intwari, ashingiye ku butwari bwa Dufitumukiza Anaclet wabaye umurinzi w’igihango.
Yakomeje avuga ko abantu b’izo nkuru ebyiri batabura muri sosiyete, ariko agahamya ko bizagenda bishira bishingiye kuri iyi gahunda nziza ya Ndi Umunyarwanda n’ubudaheranwa.
Ibiganiro nk’ibi biri gukorwa na Unity Club Intwararumuri ifatanyije n’abafatanyabikorwa, bikaba biri gutangwa muri kaminuza n’amashuri makuru 32.
Ubushakashatsi bwa Unity Club bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bifasha mu komora ibikomere by’urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!