00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse uruganda rukora inshinge zisaga miliyoni ku munsi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 April 2025 saa 11:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora inshinge zo kwa muganga, aho ku ikubitiro ruzajya rukora izigera kuri miliyoni ku munsi, zikoreshwe imbere mu gihugu no mu bindi bihugu bya Afurika byagorwaga no kuzibona.

Uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 01 Mata 2025, ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Uru ruganda rwitwa TKMD rwubatswe n’Abashinwa rukaba rwatangiranye abakozi 110 aho 80% ari abari n’abategarugori.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bya Afurika.

Yavuze ko kuri ubu inshinge za mbere uru ruganda rwatangiye gukora zahise zigurwa zose na UNICEF aho zizoherezwa mu bihugu bya Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi henshi.

Ati “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’

Uruganda rwa TKMD rwatangiranye ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi ariko intego akaba ari ukuzongera bitewe n’amasoko bazajya baba bafite.

Uruganda rwa TKMD rwari rumaze amezi atanu rukora aho inshinge rukora zabanje kugenzurwa harebwa ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, ndetse hasangwa rubyujuje.

Icyanya cy’inganda cya Rwamagana gifite ubushobozi bwo kwakira inganda 51 kuri ubu hakaba harimo inganda 19 zikora neza, hari izindi enye zamaze kuzura zitegereje guhabwa ibyangombwa ngo zikore mu gihe izindi 11 ziri kuhubakwa.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko uru ruganda rwa TKMD rukora inshinge ruje ari igisubizo muri Afurika
Abayobozi batandukanye batashye uruganda rukora inshinge
Uruganda rw'inshinge rwatashywe mu Rwanda rwitezweho gufasha urwego rw'ubuzima muri Afurika
Uru ruganda rwitwa TKMD ruzajya rukora inshinge miliyoni ku munsi
Uru ruganda rwitwa TKMD rukora inshinge rukoresha ikoranabuhanga rigezweho
Uruganda rwa TKMD rukora inshinge rufite abakozi barenga 100
Uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .