U Rwanda rwungutse televiziyo ya mbere ikorera hanze ya Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Mutarama 2019 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango ufite intego yo kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere abaturage biciye mu itangazamakuru, ADECCO, watangije Televiziyo Izuba, yabaye iya mbere ikorera hanze ya Kigali, izibanda cyane ku buzima bw’abaturage.

Izuba TV yashibutse mu ishoramari rya Radio Izuba yatangijwe na ADECCO mu 2004, ikorera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni yo ya mbere y’abaturage ibayeho mu mateka y’itangazamakuru ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mutarama 2019, ahagana saa Cyenda z’amanywa nibwo Izuba TV yatangiye kugaragara kuri Star Times ku murongo wa 102 kandi abantu bashobora kuyireba batishyuye ifatabuguzi. Yatangiye itambutsa imiziki na filime ariko vuba izatangira ibiganiro bijyanye n’iterambere ryo mu cyaro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Izuba TV, Muhire Alphonse Munana, yavuze ko ifite umurongo ujyanye no kwita ku mibereho y’abaturage.

Yagize ati “Ni Radio Izuba ibyaye Televiziyo Izuba. Bifite imikorere imwe iganisha ku iterambere, imibereho n’imiyoborere myiza by’abaturage. Umwihariko wa Izuba TV ni uko ariyo televiziyo ya mbere y’abaturage ibayeho, inakorera hanze y’Umujyi wa Kigali. Umurongo ngenderwaho wayo buri munsi uzita ku kugaragaza imibereho ya buri munsi y’abaturage.’’

Izuba TV ifite inshingano zo kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko ikanafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zitandukanye za leta.

Munana yakomeje ati “Ntabwo tuza gufata umwanya munini mu myidagaduro, siporo gusa nubwo tutirengagije umubare w’Abanyarwanda babikeneye. Turashaka kubona ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, uburezi bw’abana, imikurire, ubuzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda muri rusange. Tuzanareba ibibazo by’abaturage tubihuze n’imiyoborere y’inzego z’ibanze, ntabwo bitandukana.’’

Abanyamakuru ba Radio Izuba barazirikanwe ku ikubitiro

Izuba TV si televiziyo ije mu bucuruzi no kurushanwa n’abandi bari ku isoko ryo gusakaza amashusho mu Rwanda.

Munana ati “Navuga ko ari ugukomeza kwa Radio Izuba yabaye iya mbere y’abaturage yabayeho. Kuba imaze imyaka isaga 14 ivuga hari uburyo yubatse kuri politiki irambye. Iyo mikorere igaragaza ko ari ikintu cyakozwe cyaratekerejweho.’’

‘‘Abanyamakuru bose ba Radio Izuba bose barahuguwe nibo bazatangirana na Izuba TV. Uko ibiganiro biba byinshi cyangwa dukeneye ubundi bumenyi tuzashaka undi muntu.’’

“Ntabwo turi abantu baje gukinisha Abanyarwanda. Ni urugendo dutangiye nk’uko twabanjirije abandi gushinga radio z’abaturage. Ni televiziyo izagaragara mu gihugu hose. Turifuza ko ahandi televiziyo z’abaturage zizatangizwa bazatureberaho.’’

Izuba TV izita cyane ku buzima bw’abaturiye aho ikorera mu mibereho ya buri munsi.

Mu ntangiriro za Mutarama 2017 nibwo ADECCO yagaragaje umushinga wo gutangiza televiziyo yayo ya Izuba TV.

Iterambere rya televiziyo mu rwa Gasabo ryarihuse kuko mbere ya 2013 hari imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda yashinzwe mu 1991.

Izuba TV ibaye iya 14 u Rwanda rwungutse. Ziyongera kuri Radio 34, ibinyamakuru byandika ku mpapuro 28, ibitangazamakuru mpuzamahanga bitatu n’ibindi bikorera kuri internet.

Izuba TV yatangiye ifite inshingano zo kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze
Izuba TV ibaye iya 14 u Rwanda rwungutse
Izuba TV yatangiye kugaragara kuri Star Times ku murongo wa 102

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza