00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse isoko rishya ruzajya rwoherezamo ikawa yatunganyirijwe mu gihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 May 2025 saa 04:53
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana yavuze ko Pologne ije nk’isoko rishya ndetse ry’umwihariko kuko bazajya boherezayo ikawa yatunganyirijwe mu Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa ryo mu Burayi (Coffee Europe Expo).

Coffee Europe Expo yabereye i Varsovie muri Pologne, ihuza abari mu ruhererekane rwo gutunganya ikawa, ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iryo murikagurisha ryari ribaye ku nshuro ya 10, icyakora rwari rwahawe umwanya w’icyubahiro, rushimirwa uruhare rwaro mu guteza imbere ikawa.

Iry’uyu mwaka ryasojwe kuri uyu Kane tariki 29 Gicurasi 2025. Ryitabiriwe n’abantu 6000 bo mu bihugu 15.

Abarenga 100 barimo n’Abanyarwanda ni bo bamuritse Ikawa n’Icyayi by’u Rwanda.

Nubwo ari imurikagurisha ryahariwe ikawa, u Rwanda rwanaserukanye n’icyayi ku mpamvu z’uko rwashakaga ko Pologne yasimbura u Burusiya bwaguraga icyayi cy’u Rwanda cyane.

Ubusanzwe icyayi cy’u Rwanda kigurwa n’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi, u Burusiya bukaba nko ku mwanya wa gatatu mu bigura icyayi cyinshi.

Umuyobozi wa NAEB, Bizimana mu kiganiro na IGIHE yagize ati “U Burusiya ni bwo bwari imbere mu kugura icyayi cy’u Rwanda binyuze mu imurikagurisha rya Mombasa muri Kenya ariko kubera intambara ya Ukraine ingano bwaguraga yagiye imanuka, dusanga igihugu cyafata uwo mwanya muri biriya bihugu ari Pologne.”

Yavuze ko icyayi n’ikawa u Rwanda rwajyanye muri Pologne cyakunzwe cyane ndetse akagaragaza ko ari isoko ryiza rishya u Rwanda rwungutse.

Nubwo ikawa yose iva mu Rwanda iba ifite abayigura, Bizimana yavuze ko iyo habonetse isoko rishya baba baryitezeho ibiciro byiza bijyanye n’aho isoko rigana, noneho Pologne yo ikaba akarusho ko kuba igihugu cyagura ikawa yatunganyirijwe nu Rwanda.

Ati “Tuzi ko ibihugu bihinga ikawa kenshi byohereza idakaranze (green coffee) igatunganyirizwa n’ibigo byo mu Burayi. Pologne twayibonye nk’amahirwe y’uko twakoherezayo ikawa yongerewe agaciro mu Rwanda, yasize amafaranga menshi ndetse yatanze imirimo myinshi ku rubyiruko rw’u Rwanda.”

Yavuze ko nka kwitabira bene nk’ibyo bikorwa bituma bumva uko ibihugu bikora, amategeko n’amabwiriza bigenderaho kugira ngo bishyirwe mu igenamigambi, bizorohereze Abanyarwanda kumenya ibisabwa byose mu kwagura amasoko, no kongera abamurika.

Ibyo twajyanye byashize rugikubita…

Mu bitabiriye Coffee Europe Expo harimo na Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company, ikigo cyohereza mu mahanga ikawa, wavuze ko iryo soko rishya ryabatunguye.

Ati “Nta muntu watekerezaga ubunini bwaryo n’uburyo ari ahantu heza ho gucururiza. Abantu benshi bari bafitiye amatsiko u Rwanda. Ni ubwa mbere mu mamurikagurusha yose twagiyemo twahawe umwanya munini n’icyubahiro bimeze uku.”

Rusatira yavuze ko ari isoko ritanga icyizere bikajyana n’uburyo ryahuriwemo n’ibihugu byinshi byo mu Burayi bw’Iburasirazuba, aho bashobora kwaguriramo ibikorwa byabo.

Ati “Ni amahirwe adasanzwe kubona abantu bose, ababa abohereza mu mahanga ikawa, abayikaranga bose bateranira aho u Rwanda rwamurikiraga. Abantu bose baragurishije, byose baratwaye. Abantu bafite inyota y’ikawa n’icyayi by’u Rwanda.”

Mu bitabiriye kandi harimo na Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd, gihinga ikawa mu Rwanda kikayicuruza mu mahanga.

Afite umurima wa hegitari eshanu ahingaho ikawa mu Karere ka Huye ndetse akanayitunganyiriza.

Yaserujanye ikawa yo mu moko atandukanye arimo ikawa idaseye n’iseye, ndetse agatanga n’indi iba ipfunyitse mu dukoresho tuzwi nka ‘capsule’ ndetse tutangiza ibidukikije.

Ati “Ni isoko ryo mu Burasirazuba bw’u Burayi rirakomeye cyane kuko ryihariye 40% by’Isoko y’Isi yose. Njye ikawa ndayitunganyiriza nkayikaranga, nkazishyira no mu dukoresho (capsule) twabugenewe. Hano i Burayi barabikunda, 20% banywa ikawa bifashishije ubu buryo, n’igiciro kiriyongera. Uko umuntu ashaka ikawa ni ko tuyimuha. Nishimiye kuba nitabiriye imurikagurisha.”

Mu bacururiza ikawa y’u Rwanda mu Burayi harimo na Michael Wyroslak uhagarariye 1000 Hills Products muri Pologne.

Amaze imyaka irindwi acuruza ikawa yaturutse mu Rwanda, akagaragaza ko ari uburaribonye buhagije, bwatumye bashinga imizi ku isoko ryo mu Burayi, bigatizwa umurini n’ikawa y’u Rwanda ikunzwe cyane.

Ati “Twacuruje amatoni n’amatoni y’ikawa mu Burayi. Abantu bari bafite imyumvire mibi ku ikawa y’u Rwanda ariko twayikuyeho tubereka ubwiza n’umwihariko byayo ndetse imyumvire irahinduka ku buryo dufite abantu benshi bayinywa hano.”

Michael Wyroslak yashimangiye ko uko imyaka ishira indi igataha bongera ingano y’ibyo bacuruza ndetse n’ubwiza bwabyo, byose bigambiriye kumenyereza abo mu Burayi ikawa y’u Rwanda.

BaBIijyanisha no gufasha Abanyarwanda bitabira amasoko yo mu Burayi. Ati “Ejo hazaza hacu ni heza mu gihe u Rwanda rukomeje guhinga ikawa yujuje ubuziranenge.”

Coffee Europe Expo yabereye mu kigo kizwi nka Ptak Warsaw Expo.

Ptak Warsaw Exp yakira ibikorwa birenga 70 buri mwaka byitabirwa n’abarenga miliyoni baba baje gusura n’abamurika ibikorwa bitandukanye barenga 7000 buri mwaka.

Abanyarwanda bagurishije ikawa yose bari baserukanye ndetse iba nke
Abanyamahanga batandukanye bakunze ikawa y'u Rwanda yamuritswe muri Coffee Europe Expo
Ubwo Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd yari amaze kugurisha ikawa ituruka mu Rwanda
Rubayiza Aloys uyobora ikigo cya Rwanda Mountain Coffee Ltd & JAC Coffee Ltd ari kumwe na Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company bitabiriye Coffee Europe Expo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase ashimira Rusatira Emmanuel uyobora Baho Coffee Company witabiriye imurikagurisha
Ikawa y'u Rwanda yashize rugikubita muri Coffee Europe Expo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase ashimira Umunyarwanda witabiriye imurikagurisha ry'ikawa ryo mu Burayi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase asobanurira abanyamahanga ibyiza by'u Rwanda
Abanyarwanda bacanye umuco muri Coffee Europe Expo

Amafoto yaranze wa kabiri wa Coffee Europe Expo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .