00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse imbangukiragutabara 114

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 August 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yagejeje ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu imbangukiragutabara 114 zizajya zifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga mu buryo bwihuse.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko u Rwanda rufite intego yo kugeza imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 20 nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigagaza ko urugero rwiza ari uko nibura imbangukiragutabara yagenerwa abantu ibihumbi 40.

Yagize ati “Ubu tugeze ku baturage ibihumbi 30 bafite nibura imbangukiragutabara imwe, ni igipimo cyiza ugereranyije n’aho OMS ivuga ko nibura abaturage ibihumbi 40 cyangwa 50 baba bafite imwe. Kuba rero u Rwanda twararengeje icyo gipimo mpuzamahanga ntibivuze ko ari cyo gipimo cyacu, bivuze ko urugendo rugikomeza.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko imbangukiragutabara zatanzwe zirimo ubwoko bubiri butandukanye aho harimo imbangukiragutabara zisanzwe n’izikoresha ikoranabuhanga ryisumbuyeho umunani.

Ati “Harimo izisanzwe tuzi ariko hari n’izisumbuyeho zirimo ibikoresho bijya gusa n’ibiri kwa muganga aharwarira indembe mu bitaro bikomeye nka ICU, twagiraga imwe mu gihugu cyacu ariko ubu zibaye icyenda. Bivuze ko dushobora guha ubuvuzi n’ubutabazi inshuro icyenda kurusha uko twabikoraga mu buryo buteye imbere cyane.”

Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko uretse gutanga izo mbangukiragutabara ariko hanatangijwe uburyo bushya bw’imikorere yazo.

Yavuze ko hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa mu bihugu biteye imbere aho imbangukiragutabara zose zishyirwa muri sisitemu imwe y’ikoranabuhanga ku buryo umuntu uyikeneye hahita hahamagarwa imwegereye.

Ati “Impinduka twashyizeho uyu munsi nka Minisiteri y’Ubuzima ni uko imbangukiragutabara zose zihurizwa mu ikoranabuhanga rimwe ryiswe ‘Emergency Medical Services’ itari ihari. Ni uburyo mpuzamahanga bukoresha mu bihugu biteye imbere ariko n’u Rwanda tuba twifuza gutera imbere.”

Yongeyeho ko aho “utabaza yaba ari imbangukiragutabara yahita ihamagarwa mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo ari yo yose igahita ihagera."

Izo mbangukiragutabara ziyongera ku zindi 80 zahawe ibitaro muri Kamena, 2024 mu gikorwa cyabereye kuri BK Arena.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yabwiye itangazamakuru ko intego ya Leta y’u Rwanda ari uko abaturage babona imbangukiragutabara zihagije zishobora gutabara buri wese mu gihe ubuzima bwe buri mu kaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .