U Rwanda rwungutse ikigo kizahugura abantu gukora filimi na porogaramu zigezweho z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Kamena 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yungutse ikigo kizifashishwa mu gutoza no guhugura abantu muri gahunda zitandukanye zirimo gutunganya filimi, gukora porogaramu za telefone, iz’imikino n’izindi z’ikoranabuhanga zabafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Iki kigo kitwa ‘ICT Innovation Center’ cyubatse mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali ‘IPRC Kigali’, cyafunguwe kuri uyu wa 20 Kamena 2019.

Iki kigo cyubatswe mu mushinga wa miliyoni 5.6$ wo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, watewe inkunga n’Umuryango mpuzamahanga w’Abanya-Koreya y’Epfo (KOICA).

Ni ikigo kigizwe n’ibyumba bigera kuri 12 birimo imashini zisaga 200 abantu bazajya bahugurirwamo gukora izo porogaramu z’ikoranabuhanga, inzu zo gutunganyirizamo amajwi n’amashusho bya filimi [Studio] n’ibikoresho, bakazajya babifashwamo n’impuguke zo muri Koreya y’Epfo n’abanyarwanda bahuguriweyo.

Visi Perezida wa KOICA ushinzwe umugabane wa Afurika, Baek Sook-Hee, yavuze ko muri iki gihe ibintu byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba ariyo mpamvu bahisemo gutera inkunga uwo mushinga kandi ko igihugu cye kizabikomeza.

Ati “Ikoranabuhanga ni ingenzi, tugiye guha amahirwe urubyiruko rwo mu Rwanda kugira ngo rugire ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi dukomeze guhanga imirimo binyuze mu ikoranabuhanga.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yashimiye Guverinoma ya Koreya y’Epfo ku bufasha bwayo mu kubaka icyo kigo, kuko iyo itabutanga kitari kubaho.

Yavuze ko u Rwanda ‘Rufata ikoranabuhanga nka moteri izarufasha guhindura igihugu kikava kurambiriza ku bukungu bushingiye ku buhinzi buciriritse kigashingira ku bumenyi’.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yavuze ko iki kigo kizafasha u Rwanda kugira urwego rwa filimi na Porogaramu bikomeye.

Ati “Iyo umaze kurangiza [Umukino] ushobora kuwugurisha. Ntugurwa n’abanyarwanda gusa, ushobora no kugurwa n’abanyamahanga.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda turashaka gushyiraho ikigo cya filimi, aho tugamije kuzamura abakora filimi hano iwacu musanzwe muzi n’abandi bazaza ariko kandi harimo n’abanyamahanga dushaka ko baza kuzikorera hano.”

Ibyo ngo bizafasha mu iterambere ry’ababikora n’ubukungu bw’igihugu burusheho kwiyongera umunsi ku wundi.

U Rwanda rwungutse ikigo kizahugura abantu gukora filimi na porogaramu zigezweho z’ikoranabuhanga
Iki kigo gifite ibyumba abantu bazajya bahugurirwamo gukora porogaramu zitandukanye
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yashimiye Guverinoma ya Koreya y’Epfo ku bufasha bwayo mu kubaka icyo kigo
Visi Perezida wa KOICA ushinzwe umugabane wa Afurika, Baek Sook-Hee, yavuze ko muri iki gihe ibintu byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba ariyo mpamvu bahisemo gutera inkunga uwo mushinga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza