U Rwanda rwungutse amashuri makuru abiri mashya ashamikiye ku madini

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwungutse amashuri makuru abiri mashya yigenga, bituma umubare w’ayo rumaze kugira habariwemo na kaminuza agera kuri 30.

Umwanzuro wo kwemerera aya mashuri makuru mashya gukorera mu Rwanda, wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Aya mashuri makuru mashya ni East African College na African College of Theology, yose arigenga akaba aje asanga andi na kaminuza 26 bikora muri ubu buryo n’izindi ebyiri za leta.

Yemerewe gukora nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ryagaragaje ko yujuje ibisabwa byose ngo akorere ku butaka bw’u Rwanda.

Ishuri rya East African College, rishamikiye ku Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda. Ryatangijwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu burezi no guha ubumenyi buhagije abapasiteri bo muri iri torero.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo rizajya ritanga ubumenyi mu mashami atatu ariyo Uburezi, Iyobakamana ndetse n’Ubucuruzi n’Icungamutungo.

African college of Theology yo ishingiye kuri New Life Ministry, izajya itanga amasomo y’Iyobokamana by’umwihariko ihugura abapasiteri ndetse n’abandi babwiriza ubutumwa bwiza.

Iri shuri riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera rifite intego yo kuzahugura ababwiriza butumwa benshi batandukanye bo hirya no hino muri Afurika

Kuri ubu mu Rwanda harabarirwa kaminuza n’amashuri makuru 30 atanga ubumenyi mu mashami atandukanye. Muri izi harimo ebyiri za leta arizo Kaminuza y’u Rwanda (UR) na kaminuza yigisha Amategeko (ILDPD). Hari kandi na kaminuza 28 zigenga zirimo iz’abantu ku giti cyabo n’izishamikiye ku madini.

African College of Theology ni rimwe mu mashuri makuru u Rwanda rwungutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .