00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse abasirikare bato bashya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 September 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bato bashya, bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho giherereye mu karere ka Kirehe.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Itangazo rya RDF rigaragaza ko muri uyu muhango, abasoje imyitozo n’amahugurwa bagaragaje ubumenyi mu byo bigishijwe birimo tekiniki zitandukanye za gisirikare, uko bita ku ntwaro ndetse n’umurava mu nshingano.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasoje imyitozo ku bw’ukwihangana bagaragaje ndetse n’umuhate mu gihe cyose bamaze batozwa.

Yabahaye ikaze mu muryango mugari wa RDF, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo.

Yabasabye kurangwa n’indangagaciro zisanzwe ziranga ingabo z’u Rwanda, RDF, by’umwihariko ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’ikipe.

Pte Bizumuremyi Elissa ni we wahembwe nk’uwahize abandi mu masomo, akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce, waje ku mwanya wa kabiri.

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare bashya kurangwa n'ikinyabupfura
Aba basore n'inkumi bagaragaje ubuhanga mu bijyanye n'imitegurire y'urugamba
Gen Mubarakh Muganga ashimira umwe mu bitwaye neza mu masomo bahawe
Abinjije muri RDF bagaragaje bimwe mu byo bize mu mezi atandatu ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .