U Rwanda rwongeye gushyirwa mu hantu hatangaje ku Isi ho gusura mu 2020

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho umwaka wa 2019 u Rwanda rwaje ku rutonde rwari rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes, ruhagaragaza nk’ahantu heza buri wese yari akwiye gusura, uwa 2020 nabwo rwongeye gushyirwa kuri uru rutonde.

Ni urutonde rugaragaraho ibindi bikomeye ku isi birimo u Buhinde, Brazil.

Abasura u Rwanda bishimira umutekano uharangwa, isuku, imiyoborere myiza, kwakira abantu mu buryo bwo hejuru, ibyiza nyaburanga bihari n’ibindi bikurura ba mukerarugendo.

U Rwanda kandi rwanashyizeho gahunda ikomeye yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo n’ibihakorerwa.

Rufitanye amasezerano na Arsenal FC ikipe ikomeye muri Shampiyona y’u Bwongereza, aho yambara ku maboko, amagambo ‘Visit Rwanda’. Ni amasezerano yatangiye muri shampiyona ya 2018/2019 akazamara imyaka itatu.

Mu Ukuboza uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Ikinyamakuru gikomeye, Forbes, cyashyize u Rwanda mu hantu heza buri wese akwiye gusura mu mwaka utaha wa 20120, akaba yizeye kugira ibihe atazigera yibagirwa mu buzima bwe.

Ni urutonde rwakozwe nyuma yo kugenzura ibirebana n’ibishya biri aho hantu, umutekano uharangwa, ibikwiye gusurwa, ibizasigira urwibutso n’impinduka zikomeye mu buzima bw’uwahasuye.

Forbes ivuga ko “Niba ushaka kujya ahantu heza aho uzaba uri ukumva uri ahantu heza kandi hakunyuze, wahitamo u Rwanda.”

Kivuga ko aha ari ahantu hari ingagi ndetse iki kikaba ari igihugu gisigaye gisurwa n’abatari bake mu karere.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kuba ikimenyabose, iki gihugu cyanabaye agace ko gutembereramo. Abasura u Rwanda babona ibyiza birimo gutemberera mu Mujyi wa Kigali, Umujyi urimo gutera imbere kandi ushimishije.

Hari kandi ibikorwa remezo byishimirwa nab a mukerarugendo basura ibice bitandukanye by’igihugu. Harimo Magashi lodge iherereye muri Pariki y’Akagera aharangwa inyamanswa zirimo Inzovu n’Intare.

Hari kandi Kwitonda Lodge iherereye muri Pariki y’Ibirunga ndetse na One & Only iherereye muri Pariki ya Nyungwe.

Muri Gicurasi uyu mwaka Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) ryashyize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika.

Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama mu Rwanda, (RCB) cyavuze ko Mu 2018 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 38,745 bavuye ku 28 308 bitabiriye inama mu 2017.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije kandi u Rwanda miliyoni $56 mu 2018, avuye kuri miliyoni $42 mu 2017. Uyu mwaka byitezwe ko hazinjizwa miliyoni $88.

U Rwanda kandi rushimwa nk’ahantu ho kubera inama kubera uburyo rworohereza abanyamahanga kubona visa bageze ku kibuga cy’indege na RwandAir ikabafasha mu ngendo zituruka n’izijya mu byerekezo byinshi hirya no hino ku Isi ubu zimaze kugera kuri 29.

Ibindi bihugu biri kuri uru rutonde ni; Misiri, Imisozi y’u Bugiliki, Brazil, Cape Town muri Afurika y’Epfo, Slovenia, Nikko mu Buyapani

Kwitonda Lodge yo mu Rwanda yashyizwe mu hantu heza ho gusura mu Rwanda
Misiri ishyirwa mu hantu nyaburanga ho gusura mu 2020
Nikko mu Buyapani ni agace kazasurwa cyane mu 2020
Slovenia ni igihugu kizasurwa mu 2020
U Bugiliki nabwo bwashyizwe mu hantu heza ho gusura
U Buhinde nabwo bwashyizwe mu hantu heza ho gusura mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .