Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru, rivuga ko izi ngabo zigiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozize.
Izi ngabo kandi zizacunga umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.
Hashize iminsi hari umutekano muke muri icyo gihugu, by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta ndetse n’inyeshyamba basaba ko amatora asubikwa kuko batizeye ibizayavamo.
Kuwa Gatandatu, Perezida Faustin-Archange Touadéra, yashinje François Bozize wahoze ayobora icyo gihugu gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije inyeshyamba gusa Bozize yarabihakanye.
Ni nyuma y’uko urukiko rwo muri icyo gihugu rubujije Bozize kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe kuri iki Cyumweru.
Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!