U Rwanda rwohereje abasirikare muri Centrafrique bo kurinda ingabo zarwo zashotowe n’inyeshyamba za Bozize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru, rivuga ko izi ngabo zigiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozize.

Izi ngabo kandi zizacunga umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.

Hashize iminsi hari umutekano muke muri icyo gihugu, by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta ndetse n’inyeshyamba basaba ko amatora asubikwa kuko batizeye ibizayavamo.

Ku wa Gatandatu, Perezida Faustin-Archange Touadéra, yashinje François Bozize wahoze ayobora icyo gihugu gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije inyeshyamba gusa Bozize yarabihakanye.

Ni nyuma y’uko urukiko rwo muri icyo gihugu rubujije Bozize kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe kuri iki Cyumweru.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

Ingabo z'u Rwanda zisanzwe zitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique, igihugu zagezemo mu mwaka wa 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .