Ibirori by’iminsi ine byo kwizihiza Yubile y’imyaka 70 Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, amaze ku ngoma byatangijwe ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022.
Mu kwizihiza ibi birori, Imijyi Mikuru yose ibarizwa muri Commonwelth yacanye urumuri rw’isabukuru.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bafatanyije n’aba Rotary Club, bateguye iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Mijyi Mikuru 54, ni ukuvuga mu bihugu byose bibarizwa muri Commonwealth.
Uru rumuri rwacanywe ku isaha ya 21:15 z’ijoro mu Imbuga City Walk ahazwi nka Car Free Zone, ndetse ni igikorwa cyabereye ku isaha imwe mu mu mijyi yose ya Commonwealth.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze umusanzu ukomeye mu kubaka inzego zitandukanye za Commonwealth no guharanira imibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango.
Ati “Twishimiye kwifatanya n’abandi kwizihiza ibirori bya Yubire ye ariko by’akarusho twabikoreye hano i Kigali, biha abaturage bacu amahirwe yo kubimenya no kuba mu babyizihiza.”
Yakomeje agira ati “Kandi twishimiye kwizihiza iyi Yubile mu gihe twegereje kwakira Inama ya CHOGM, mu minsi mike iri imbere.”
Ibi birori byo gucana urumuri rwo kwizihiza Yubile y’Umwamikazi Elizabeth II byanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, wavuze ko ari umunsi w’ibyishimo ku Bongereza n’Abanyamuryango ba Commonwealth bose.
Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II [Elizabeth Alexandra Mary Windsor], yavutse ku wa 21 Mata 1926.
Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze. Elizabeth II ni umugore wa gatandatu mu bayoboye u Ubwami bw’u Bwongereza, akaba ariwe muyobozi uyoboye igihe kinini mu mateka y’u Bwongereza.
Umwamikazi Elizabeth II kuri ubu ni we Muyobozi Mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, akaba yaragennye Igikomangoma cya Wales kuzamusimbura igihe azaba atanze.










Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!