00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwizihije imyaka 60 ishize rubaye umunyamuryango wa Loni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 07:56
Yasuwe :

U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 60 ishize rubaye Umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye [United Nations], hagarukwa ku byaranze umubano w’impande zombi birimo n’intege nke uyu muryango wagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 18 Nzeri 1962, nyuma y’amezi abiri gusa Repubulika y’u Rwanda ibonye ubwigenge, nibwo rwabaye umunyamuryango wa Loni. Ni ukuvuga ko hashize imyaka 60 irengaho ukwezi kumwe ibendera ry’u Rwanda rizamuwe ku cyicaro gikuru cya Loni.

Uhereye icyo gihe rwagiye rufatanya na yo mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’ibindi byagize uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 60 ishize.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022, byitabirwa n’abayobora amashami ya Loni akorera mu Rwanda, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango nterankunga ikorana n’ishamikiye kuri uyu muryango n’abandi.

Loni ifatanya n’u Rwanda mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ndetse ruri mu rugendo rwo kwesa iz’iterambere rirambye. Kugeza ubu Loni ifite amashami agera kuri 22 akorera mu Rwanda [harimo ahafite ibiro n’ahakorera ariko afite ibiro mu bindi bihugu].

Ibikorwa by’ayo mashami ya Loni byibanda ku kurwanya ubukene, guteza imbere uburezi, uburinganire, ibyiciro by’urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, impunzi n’abandi.

Hagarutswe ku ntege nke za Loni muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), Maxwell Gomera yavuze ko u Rwanda na Loni bamaze imyaka 60 bafatanya mu nzego zitandukanye n’ubwo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu muryango wagize intege nke ntugire icyo ukora ngo ayo mahano ahagarikwe.

Ati “Mu myaka 60 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yahawe ikaze mu Muryango w’Abibumbye, umuryango mpuzamahanga uharanira gukemura ibibazo bitandukanye mu Isi binyuze mu bufatanye.”

“Muri ubwo bufatanye, Guverinoma yari yihaye intego yo kurwanya akarengane hagamijwe kwimakaza amahoro, umutekano n’ubuzima ku baturage n’ibindi. Mu myaka 28 ishize, igihugu cyahuye n’ibibazo kandi Isi yose yabonye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi yashize, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yagarutse ku ntege nke zaranze Umuryango Mpuzamahanga muri ibyo bihe bikomeye kuko ntacyo wabashije gukora ngo uhagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi. N’ubwo tutabaye muri ubwo bubabare, turizeye ko mutwemerera kujyana namwe mu rugendo rwo gukira ibikomere no kongera kubaka igihugu.”

Maxwell Gomera yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ndetse anahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ububabare banyuzemo nka Loni babwumva.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yavuze ko iyi myaka yaranzwe n’ibibi n’ibyiza ariko byose byasize amasomo ari nayo yatumye hashyirwaho uburyo bushya bw’umubaho mwiza hagati y’impande zombi.

Ati “Turizihiza imyaka 60 y’amateka duhuriyeho. Yaranzwe n’ibibi n’ibyiza byo kwishimira ndetse amasomo twavanyemo yatumye dushyiraho uburyo bushya bw’umubano n’ubufatanye bwiza n’ahazaza heza duhuriyeho.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ni igihugu cyunze ubumwe, gikomeje gutera imbere kandi gifite intumbero. Turashimira uruhare rw’Abanyarwanda, ubufatanye bw’Imiryango Mpuzamahanga ndetse na Loni ikomeje gufasha u Rwanda gutera intambwe mu iterambere mu myaka 28 ishize.”

Insanganyamatsiko yo kwizihiza iyi sabukuru igira iti ‘Ubufatanye bugamije ibyiza, ahazaza hasangiwe kuri bose’. Yatoranyijwe mu kwerekana icyerekezo impande zombi zishaka cyo gukomeza ubufatanye n’imikoranire mu myaka iri imbere.

Minisitiri Dr Biruta yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Loni mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo icy’impunzi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare rwarwo mu guhangana n’ibibazo duhuriyejo mu nzego zose zirimo uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, uburenganzira bw’impunzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi.

Kugeza ubu Loni ni umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda binyuze mu mashami yayo kuko nko mu bihe bya Covid-19, u Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni $27 yo guhangana n’iki cyorezo aho yashyizwe mu bikorwa birimo iby’ubuvuzi no kugoboka abaturage badafite ibiribwa.

Loni kandi itera inkunga ibikorwa birimo ibigamije guhanga imirimo y’urubyiruko no kuruteza imbere binyuze mu mishinga nka YouthConnekt n’indi mishinga itandukanye yaba igamije guteza imbere urubyiruko n’abagore n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.

Minisitiri Biruta yashimye umubano w'u Rwanda na Loni
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ishize u Rwanda rubaye Umunyamuryango wa Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .