U Rwanda rwitwaye rute mu kibazo cy’abanyarwanda bahawe ubwenegihugu na Kenya?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka itari mike havugwa ikibazo cy’abanyarwanda bajyanywe muri Kenya mu gihe cy’Abakoloni, bagakurirayo, abandi bakavukirayo ariko batagira icyangombwa na kimwe kigaragaza ubwenegihugu bwabo.

Bavanywe mu Rwanda mu myaka ya 1940 bajya mu duce turimo Kericho aho bakoraga mu mirima y’icyayi. Itsinda rya mbere ryageze muri Kenya mu 1930, irya kabiri rigerayo mu 1945 mu gihe irya nyuma ryahageze mu 1957. Bose bajyanwaga muri Kenya banyujijwe muri Lake Victoria bagera muri Kenya bagashyirwa mu nkambi mu bice bya Kericho na Kisii ahari hazwi nka “Kambi Nyarwanda.”

Umwe muri bo ni Elizabeth Nyirabatware, mu 2017 yari afite imyaka 93. Yageze muri Kenya mu 1945 ari kumwe n’umugabo we Joseph Rwasa Nyabenda waje kwitaba Imana. Icyo gihe yari inkumi, aribwo bagishyingiranwa kuko yari afite imyaka 21. Ntibari bakabyaye.

Batoranyijwe n’abakoloni b’Ababiligi, bababwira ko bagiye mu kazi muri Kenya ko kwagura ubuhinzi bw’icyayi mu gace ka Kericho na Bomet ahari imirimo minini y’Abazungu.

Uyu mukecuru mu 2017 yavuze ko icyo gihe bakoze bagahirwa, bakabona amafaranga ndetse we n’umugabo we bakazamuka mu ntera umunsi ku wundi byatumaga babona n’andi mahirwe. Icyo gihe ku munsi yashoboraga gusoroma icyayi kingana n’ibiro 30 ku munsi.

Ubwo yavugaga ku mibereho ye yari atuye mu gace ka Nandi ahitwa Kiropket aho yagowe n’ubuzima yisanzemo we n’abandi banyarwanda barenga igihumbi bajyanywe n’Abakoloni muri Kenya. Yababazwaga n’uburyo yitangiye iterambere rya Kenya ariko akaba atarahawe agaciro ngo abone ubwenegihugu bw’igihugu yavunikiye mbere y’uko kibona ubwigenge.

Ati “Mbere y’uko mpfa, ndasaba Perezida Uhuru Kenyatta na Guverinoma ye kumpa hamwe n’abandi banyarwanda indangamuntu.”

Nyaribatware Elizabeth yajyanywe n'Abakoloni muri Kenya akimara gushyingirwa, ataranabyara. Icyo gihe yari afite imyaka 21 y'amavuko

U Rwanda rwafashije iki aba baturage?

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr. Richard Masozera, yasobanuriye IGIHE ko Leta y’u Rwanda itigeze ibatererana, ko yanabakoreye ubuvugizi kugeza ubwo aba mbere bahawe ubwenegihugu mu muhango wabaye ku wa 12 Ukuboza 2020 wo kwizihiza ubwigenge bwa Kenya.

Ati “ Uko bimeze, urabizi ko hari abanyarwanda baje muri Kenya muri za 30, bazanwa n’abakoloni b’Ababiligi kugira ngo bakore mu cyayi mu bice bya Kericho. Kuva icyo gihe cy’Abakoloni, uko babakoreshaga babavana mu bice bimwe bakabajyana ahandi, bakabaha n’impapuro zituma barenga imipaka ariko nyuma y’ubwigenge ibihugu bikagenda bibibambura.”

Amb Masozera yasobanuye ko icyo cyiciro aricyo abo banyarwanda bisangamo, kuko kubera kutagira ibyangombwa bituma baba mu gihugu nk’abenegihugu, byatumye babura uburenganzira bumwe na bumwe.

Ati “Abo banyarwanda ba Kericho bari muri icyo cyiciro, bamburwa uburenganzira, bakajya babura uko abana babo biga mu mashuri ya leta, waba ufite umushinga ugakenera inguzanyo nabyo bigakomera.”

Aho niho bahereye basaba Kenya ko yabaha ubwenegihugu kugira ngo babone uburenganzira bumwe na bumwe. Bigeze mu myaka ya 1980, bashatse gutaha mu Rwanda gusa ubuyobozi bwari buriho icyo gihe bubabwira ko butabazi.

Gusa mu myaka ine ishize, nibwo babyukije ubusabe bwabo nyuma y’uko abantu ibihumbi 100 bo mu bwoko bw’abitwa aba-Makonde bari bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Kenya.

Amb Masozera yavuze ko icyo gihe abanyarwanda nabo bahagurutse baravuga bati “ese twe kuki mutaduha ubwenegihugu”.

Icyo gihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yagiye kubasura, aganira nabo, yumva ikibazo cye ndetse abasezeranya ko leta igiye kugikurikirana ikaganiriza Kenya ku buryo cyava mu nzira.

Yakomeje agira ati “Bamaze imyaka 80, ni ukuvuga ngo nta muntu bazi mu Rwanda. Icyo gihe Amb Kimonyo abasezeranya ko azavugisha Guverinoma z’ibihugu byombi kugira ngo ikibazo gikemuka. Njye nje nkomeza kugikurikiranira muri iyo nzira yari yaratangiye, bavuga ko bazagikurikirana kigakemuka.”

Ambasaderi Dr Masozera Richard yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yafashije aba baturage mu rugendo rwaganishije ku gikorwa cyo guhabwa ubwenegihugu

Mu muhango wo kwizihiza ubwigenge uzwi nka “Jamhuri Day”, Perezida Uhuru Kenyatta yahaye ubwenegihugu abanyarwanda 1300. Gusa muri icyo gikorwa 10 nibo bahawe ibyangombwa abandi bazagenda babihabwa mu mwaka utaha uhereye muri Mutarama.

Amb Masozera yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo kibe kigeze ku musozo. Ati “Guverinoma yari ibizi, yakoze ibishoboka byose. Abakuru b’abo banyarwanda twaravuganaga kuva nagera inaha [muri Kenya]. Ni abantu bishimiye uburyo Guverinoma [y’u Rwanda] yagize uruhare mu kibazo cyabo kugira ngo gikemurwe.”

Aba banyarwanda bifuzaga ko bandikwa muri Kenya bakongerwa ku bwoko 44 iki gihugu gifite, ubu ibyifuzo byabo byagezweho.

Abenshi muri bo bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo i Gitarama na Butare no mu Burengerazuba i Rubavu.

Bahabwaga ibyangombwa by'igihe gito, ku buryo batari bemerewe kubona uburenganzira nk'abenegihugu
U Rwanda rwafashije aba baturage bigeza aho Kenya yemera kubaha ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .