Blinken ategerejwe i Kigali mu Cyumweru gitaha, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi ukomeye wa Amerika rwa mbere kuva Joe Biden yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minaffet yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugirana na Blinken ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba, imihindukire y’ibihe n’ibindi.
Ibi biganiro byitezwe kandi ko bizagaruka ku bibazo by’umutekano mu karere, aho u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu gutuma akarere k’ibiyaga bigari gatekana.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rigira riti “u Rwanda rwiteguye kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu nk’uko rutahwemye kubikora mu mibanire yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aherutse kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Kagame kandi ko n’ingingo ijyanye n’ifungwa rya Rusesabagina bazayiganiraho.
Ati “ Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibibazo by’igihugu n’akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko mu biganiro bizahuza impande zombi, u Rwanda ruzagaragaza ko ifungwa rya Rusesabagina ryubahirije amategeko.
Ati “Ku bijyanye n’Umunyarwanda Paul Rusesabagina twaganiriyeho na Amerika inshuro nyinshi mu myaka 10 ishize, rwishimiye uyu mwanya wo kongera kugaragaza neza ko ifungwa rye no guhamywa ibyaha bikomeye byakorewe abaturage b’u Rwanda (bigizwemo uruhare nawe n’abandi 20 bareganwa) mu gihe yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda na Mpuzamahanga.”
Abasenateri ba Amerika bamwe bamaze iminsi basaba ko mu gihe u Rwanda rutarekura Rusesabagina, rwahita ruhagarikirwa inkunga rwahabwaga n’iki gihugu yifashishwaga mu bijyanye n’igisirikare.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko hari abayobozi b’ibihugu bikomeye basabye u Rwanda ko rurekura Rusesabagina, ariko akabasubiza ko rufite ubutabera bwigenga, kandi ko bwaciye urubanza rwe mu mucyo, imyanzuro yarwo ariyo ikwiriye gukurikizwa.
Si ubwa mbere u Rwanda rusa n’urushyirwa ku gitutu ariko rukerekana ko ari igihugu cyigenga. Ibintu nk’ibi byabaye kuri Ingabire Victoire, Perezida Kagame akurira uwo ariwe inzira ku murima ko nta gitutu gishobora gushyirwa ku Rwanda ngo rurekure umunyabyaha.
Rwanda is pleased to welcome U.S. Secretary of State Antony Blinken during his visit next week. pic.twitter.com/Vv9onlfDsa
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) August 4, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!