00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteguye kuganira na Trump kuri gahunda yo kwakira abimukira

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 December 2024 saa 10:25
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta biganiro iragirana na Donald Trump ku bijyanye no kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ishimangira ko yiteguye gukorana n’igihugu icyo aricyo cyose kizagaragaza ubushake mu gukemura iki kibazo cy’abimukira cyugarije Isi.

Mu Ugushyingo 2024 nibwo byatangajwe ko itsinda rya Perezida Trump uherutse gutororerwa kongera kuyobora Amerika, riri kwiga ku buryo bwo kohereza abimukira bari muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu birimo u Rwanda.

Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.”

“Itsinda rye riri kureba kuri gahunda y’u Rwanda. Aratekereza ku kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye na The Telegraph, yavuze ko nta biganiro u Rwanda rwari rwagirana na Trump kuri iyi ngingo, gusa ashimangira ko rwiteguye gukorana n’uwo ariwe wese mu gukemura iki kibazo cy’abimukira.

Ati “Twiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira, mu gihe mu minsi, amezi cyangwa imyaka biri imbere twaba twinjiye mu bufatanye n’ikindi gihugu […] niba hari ubushake bw’ikindi gihugu bwo kuganira kuri ibi, tuzaba twiteguye kuganira, kugira ngo tureba ko bishobora gushyirwa mu bikorwa.”

Amakuru yashyizwe hanze avuga ko iyi gahunda ya Amerika imeze nk’iyo u Bwongereza bwari bwarakoze n’u Rwanda, ariko ikaza kuburizwamo na Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo iyi gahunda itakunze u Rwanda rwari rwakoze ibyo rusabwa kandi rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gukemura iki kibazo.

Ati “Twemera ko buri Gihugu gikwiriye gukemura iki kibazo cy’abimukira mu buryo buzabakumira ariko bakanafatwa nk’ibiremwamuntu hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga. Ntabwo twabwira ibindi bihugu uko bikwiriye guhanga n’ikibazo cy’abimukira.”

Yakomeje avuga ko “Twakoze ibyo twasabwaga ku ruhande rwacu kandi twiteguye gukomeza kubikora, ariko ibindi bihugu by’umwihariko iby’i Burayi bikwiriye kunganira, bigashaka igisubizo gikwiriye ku kibazo cy’abimukira hagamijwe kubakumira no kwakira abageze ku butaka bwabyo ndetse bikabinjiza muri sosiyete hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko kugeza ubu hatarafatwa icyemezo cy’icyo inzu zari zateguriwe aba bimukira mu Rwanda zizakoreshwa, gusa ashimangira ko zishobora no kwifashishwa mu kwakira abimukira bazoherezwa mu bufatanya u Rwanda rushobora kugirana n’ibindi bihugu.

Ati “Nituramuka twinjiye mu bufatanye n’ikindi gihugu tuzaganira ku mategeko n’amabwiriza y’ubwo bufatanye ndetse ibyo bishobora kurebwaho muri icyo gihe.”

Yavuze ko u Rwanda rutigeze rurakazwa no kwisubira k’u Bwongereza kuko gushingiye kuri politike y’imbere muri iki gihugu kandi rudashobora kuyivangamo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bihugu byugarijwe n’ikibazo cy’abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .