Akanama gashinzwe ubujyanama ku bwirinzi, umutekano hagati y’ibihugu n’ubuhuzabikorwa kuri politiki mpuzamahanga muri EAC (Sectoral Councils on Defence, Interstate Security, and Foreign Policy Coordination) kigirwamo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’umutekano n’imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Iyi nama yabaereye i Dar Es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, yibanze ku kurebera hamwe uko imikoranire y’ibihugu bigize uyu muryango yarushaho gutezwa imbere ndetse no guteza imbere ingamba zigamije gushimangira gukorera hamwe.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda bugaragaza ko abitabiriye iyo nama banyuzwe n’ibiganiro byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Iyo nama ya 12, yaje ikurikira inama idasanzwe ya 53 y’Abaminisitiri mu bihugu binyamuryango bya EAC yateranye ku wa 25 Mata ikanafata imyanzuro yayo ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Inama y’ako kanama ibaye mu gihe mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba umwuka utameze neza kubera ko bimwe mu bihugu birebana ayingwe, ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje gukururuka n’ibindi binyuranye bishingiye ku mikoranire.
Kugeza ubu EAC ibarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse na Somalia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!