00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye inama ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 March 2025 saa 09:46
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo yiga ku buryo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahagarara.

Iyi nama yateranye ku wa 17 Werurwe 2025 irimo n’Abaminisitiri b’Ingabo ku mpande zombi, yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’Ingabo bo muri EAC yabereye i Nairobi, na yo yigaga ku buryo umutekano wagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari abajijwe niba hari intumwa z’u Rwanda zigomba kwitabira iyi nama yabwiye IGIHE ati “ Yego, ni ho turi”.

Muri iyi nama harasuzumwa raporo yateguwe n’abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare, irebana n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no kubaho kw’ibikorwa by’ubutabazi.

Mu bindi bakora harimo gutegura umurongo w’ibiganiro bya politike bizahuza ubutegetsi bwa RDC n’abashyamiranye na bwo.

Ni nyuma y’uko ibiganiro bya Luanda byahujwe n’ibya Nairobi binahabwa abahuza bashya barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Inama zose u Rwanda rwitabiriye ku kibazo cya RDC rwagiye rushimangira ko intambara atari umuti ahubwo hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 bagakemura ikibazo bagihereye mu mizi.

Inama y’Abaminisitiri ba EAC na SADC ishingiye ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Ku wa 13 Werurwe 2025, habaye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC, bashimangira ko bashyigikiye ibiganiro bya politike ndetse ihita ihagarika ubutumwa bw’ingabo bwa SAMIRDC, bwafashaga FARDC mu kurwana na M23.

Iyi nama y’Abaminisitiri inabanjirije ibiganiro hagati ya RDC na M23 byahamagajwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço watangaje ko bizaba ku wa 18 Werurwe 2025, ndetse Guverinoma ya Congo yemeje ko izabyitabira.

EAC na SADC bishyize hamwe mu gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano muri RDC
Hari habanje inama yahuje Abaminisitiri ba EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .